MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Kirehe: Abaturage basabwe guhinga ibyera vuba mu kwirinda inzara

Joseph NshimiyimanaYanditswe na Joseph Nshimiyimana
01/03/2023
Umuyobozi Mukuru wa RAB, Dr Rutikanga yasabye ko ibikorwa byo kubaka ibi byanya byuhirwa byihutishwa

Umuyobozi Mukuru wa RAB, Dr Rutikanga yasabye ko ibikorwa byo kubaka ibi byanya byuhirwa byihutishwa

Abaturage bo Karere ka Kirehe mu Murenge wa Mahama basabwe gutera ibihingwa byera vuba mu rwego rwo kwirinda inzara bagakoresha uburyo basanzwe bahingamo mu gihe ibyanya bibiri byuhirwa  biri gutunganywa.

Kuri uyu wa 01 Werurwe 2023 nibwo Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB) n’ ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe basuye ahari ibikorwa byo kubaka ibyanya byuhirwa biherereye mu Murenge wa Mahama umwe mu mirenge yajyaga ikunda guhura n’izuba ryangiza imyaka y’abaturage.

Umuyobozi wa RAB, Dr Rutikanga Alexandre ubwo yageraga aho ibi byanya biri kubakwa yarebye aho ibikorwa bigeze, anasaba ko ibikorwa byo kubaka byakihutishwa mu rwego rwo kongera umusaruro uturuka ku buhinzi bukorerwa muri aka Karere.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu , Nzirabatinya Modeste yavuze ko abahinzi bakwiye gukoresha uburyo busanzwe mu gihe ibyanya byombi biri gutunganywa ngo bajye buhirira imyaka yabo.

Yagize ati:” Biriya byanya biracyari gukorwa ntabwo birarangira, abaturage turabasaba gutegereza imirimo iri gutangira, abahinzi babe bakoresha uburyo busanzwe bahinga kuko igihe cyo kuhirwa kitaragera ariko ibikorwa biri gukorwa kandi vuba bizaba birangiye.

Bamwe mu baturage baganiriye na MUHAZIYACU bavuze ko baramutse babonye uko buhira imyaka yabo bakweza umusaruro wisumbuyeho kurusha uwo babona.

Nsengiyumva Thomas yagize ati:”nk’ubu ndahinga ariko iyo imvura yabuze usanga umusaruro mbona uba udafatitse rero abubaka baramutse bihutishije ibikorwa tukabona uko twuhirira imyaka yacu twakweza umusaruro mwinshi tugatana n’inzara.

Nyiransekanabo Verena nawe ati:”Hari igihe duhinga ntibyere kubera izuba, amazi naboneka nshobora no kweza imifuka icumi mu karima kanjye.”

Akarere ka kirehe  karimo ibyanya byuhirwa birindwi habariwemo ibyanya bibiri biri kubakwa Murenge wa Mahama aho amazi azifashishwa azaturuka ku mugezi w’Akagera, ibi byanya kuri ubu byuhira hegitari ibihumbi 15.

Umuyobozi Mukuru wa RAB, Dr Rutikanga yasabye ko ibikorwa byo kubaka ibi byanya byuhirwa byihutishwa

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Joseph Nshimiyimana

Joseph Nshimiyimana

Izo bijyanye

U Rwanda rugiye kwagura isoko ry’ikawa muri Aziya binyuze muri Singapore
Inkuru z'ingenzi2

U Rwanda rugiye kwagura isoko ry’ikawa muri Aziya binyuze muri Singapore

09/11/2026
Ibiyobyabwenge by’asaga miliyoni 13Frw byangijwe i Nyagatare
Amakuru

Ibiyobyabwenge by’asaga miliyoni 13Frw byangijwe i Nyagatare

09/11/2026
Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga
Amakuru

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga

07/11/2026
Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe
Amakuru

Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe

06/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Ibyavuye mu ibarura rusange ry’abaturage byerekeye Akarere ka Ngoma

Ibyavuye mu ibarura rusange ry’abaturage byerekeye Akarere ka Ngoma

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU