Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe burasaba abatoza b’intore bari kwita ku bana n’urubyiruko mu biruhuko, kurangwa n’udushya, bigisha abana inyigisho zitandukanye, imikino itandukanye ku buryo abana bazahora bafite inyota yo kuyizamo.
Ibi ubuyobozi bw’Akarere bwabigarutseho kuri uyu wa 23 Kamena 2025, ubwo muri aka Karere mu Murenge wa Gahara ahari hateraniye urubyiruko rusaga 1,500, hatangirizwaga gahunda yo kwita ku bana n’urubyiruko mu biruhuko, ikaba ari gahunda ifite insanganyamatsiko igira iti: “Ubuzima bwiza agaciro kanjye”.
Ni gahunda izakorerwamo ibikorwa bitandukanye birimo imikino yaba umupira w’amaguru, gukina igisoro, umupira w’amaboko, imbyino zitandukanye, byose biherekezwa n’inyigisho itandukanye, zizahabwa urubyiruko hagendewe ku myaka yabo, kuko izitabirwa n’abafite imyaka 10 kugera kuri 24.
Umuhuzabikorwa w’inama y’Igihugu y’urubyiruko mu Karere ka Kirehe, Uwimana Aurelie, yasabye urubyiruko kujya bitabira iyi gahunda kuko uzaba ari umwanya mwiza wo kugaragaza impano ku rubyiruko, kandi ko uzaba ari umwanya wo kwiga amasomo atandukanye.
Yagize ati: “Urubyiruko usanga iyo ruri mu biruhuko rwishora mu bikorwa bitari byiza by’ubwiyandarike, abandi bakajya gushaka amafaranga bikarangira batagarutse ku ishuri, n’ubusinzi bukabije. Nk’urubyiruko, abayobozi bari hano ngo badufashe, baduhe amasomo azadufasha kandi ni umwanya mwiza wo kugaragaza impano dufite, twiga kandi turangwa n’isuku.”
Mukaneza Sandrine usoje amashuri yisumbuye, mu kiganiro kigufi yagiranye na MUHAZIYACU yavuze ko iyi gahunda izabagirira umumaro ukomeye cyane, kuko ari cyo gihe ngo bakore ibikorwa byubaka Igihugu.
Yagize ati: “Muri iyi gahunda bazadushishikariza kwirinda ibiyobyabwenge, kwiyitaho kandi dukora ibikorwa bitadukanye birimo kubakira abatishoboye amazu, ndetse n’ubwiherero twiyubakira Igihugu cyacu. Nasaba bagenzi banjye kujya bitabira iyi gahunda.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nzirabatinya Modeste, yasabye abatoza kujya barangwa n’udushya ku buryo abana bazakumbura iyi gahunda bakajya bayitabira ku buryo nibajya no ku ishuri bazayikumbura. Yemeza ko ari cyo gihe cyo gukuza impano.
Yagize ati: “Iki ni igihe cyo kugaragaza impano haba kubyina, kuririmba, kuvuza ingoma, kandi mwiga n’amasomo atandukanya abafasha mu buzima. Icyo dusaba abatoza ni uko mugomba kujya muhora mwiteguye, muhagere kare, mwirinda guca intege aba bana. Ikindi mujye mutinyura abana mu byo bakora bya buri munsi, uririmba nabi ukamukosora ukamwereka uko abikora neza, mubafasha kugaragaza impano zibarimo. Kandi mukwiye kujya murangwa n’udushya ku buryo abana bazajya bahora bakumbura iyi gahunda. Byaba bibabaje iyi gahunda ibayeho abana ntibayikumbure.”
Mu Karere ka Kirehe, abana n’urubyiruko bagera ku 150,700 nibo biteganyijwe ko bazitabira gahunda yo kwita ku bana n’urubyiruko mu biruhuko.








