Mu nteko rusange y’abakora imyuga n’ubukorikori bitandukanye bo mu Karere ka Kirehe b’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bagiriwe inama yo kurangwa n’ umurimo unoze kugira ngo barusheho kugera ku iterambere rirambye.
Ni inteko rusange y’abagize ihuriro ry’abubatsi, ababaji n’abanyabukorikori(STECOMA)b’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Karere ka Kirehe, yateranye kuri iki cyumweru tariki ya 17 Werurwe 2024, Murenge wa Kigina.
Aba banyamyuga bamurikiwe bimwe mu byo bagezeho bitandukanye bikubiye, mu bukungu, imibereho myiza, n’imiyoborere myiza.
Muri byo bagezeho birimo gukangurira abanyamwuga 352 gukorera mu dukiriro, gutanga amahugurwa no gutanga seritifika ku bubatsi, ababaji n’asuderi 2,153, gushinga amakoperative no kwigisha imyuga inyuranye urubyiruko rugera kuri 585.
Umuyobozi wa STECOMA ku rwego rw’Igihugu Ntabana Felix, yavuze ko nk’abanyabukorikori bazi neza aho bavuye bityo ko nabo ari ugukomeza gukunda igihugu bakora ibigiteza Imbere,
Ati: “Tuzi amateka y’abanyamwuga muzi uko bafatwaga, turashima leta y’u Rwanda ko natwe yaduhaye agaciro, dukomeze dukunde Igihugu cyacu, ariko tuba inyangamugayo mubyo dukora, twongere ubufatanye mu iterambere ry’akarere n’iry’igihugu, ariko tunibuka kwizigama.”
Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Kirehe, Rangira Bruno yashimiye abanyamuryango bitabiriye iyi gahunda, anabasaba ko bakomeza mu cyerekezo Igihugu cyihaye, anabibutsa ko hakiri n’ibindi bikwiye gushyirwamo imbaraga.
Yagize ati: ”Turi kwishimira ibyiza FPR -Inkotanyi yatugejejeho mu myaka ishize, igihugu cyafashe icyerekezo, kiganisha buri munyarwanda ku kugira amahirwe angana, icyo tubasaba aho utuye, aho ukorera duharanire kurwanya icyo aricyo cyose cyadusubiza inyuma; ibiri imbere ni byiza buri wese uruhare rwe rurakenewe kugira ngo ibyiza tumaze kugeraho byikube; murangwe n’umurimo unoze,”
Yakomeje agira ati:”Mube urugero, mufatanye kandi dukomeze tube abambere mu gushyira mu bikorwa gahunda za Leta, mumenye ko iyo tuvuze gusigarira ibyagezweho no gukora umurimo unoze biba birimo; bityo rero dukore neza.”

Muri iyi nteko rusange habayemo n’igikorwa cyo kwakira abanyamuryango bashya 231 ba FPR Inkotanyi barahiye uyu munsi, bibumbiye muri STECOMA mu Karere ka Kirehe.
Nyuma yo kurahirira kuba abanyamuryango, abaganiriye na MUHAZIYACU, bavuze ko bishimiye intambwe bateye kuko bari bamaze igihe babyifuza.
Umuhoza Claudine wo mu Murenge wa Nyamugari, yagize ati:”Ndumva nezerewe kubwo kuba ninjiye mu muryango wa FPR Inkotanyi kuko namenye ibyiza byayo numva nkwiye kuba umwe muri bo.”
Ndacyayisenga Jean Pièrre wo mu Murenge wa Mpanga na we ati: “Uyu muryango watugejejeho byinshi, amavuriro, amashuri, amashanyarazi n’ibindi byinshi ntarondora; rero nanjye niyo mpamvu nahisemo gutera intambwe idasubira inyuma mu gukomeza kubaka u Rwanda.”
Ihuriro ry’abubatsi, ababaji ndetse n’abanyabukorikori STECOMA mu Karere ka Kirehe rigizwe n’abanyamuryango basaga 3,300.







