Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe buragira abahinzi inama yo kwirinda kugurisha umusaruro wabo ku baguzi batemewe bazwi nk’Abamamyi kubera ko babahera ku guciro gito cyangwa se bakabibira mu bipimo bakoresheje iminzani yiba abaturage.
Ibi ubuyobozi burabitangaza mu gihe igihembwe cy’ihinga cya 2025A kiri kugana ku musozo, aho bamwe mu baturage batangiye kubona umusaruro.
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Nzirabatinya Modeste yabwiye MUHAZIYACU ko kubera ko abahinzi basigaye bahingira isoko, kuri ubu hari abaguzi bagiranye amasezerano n’Akarere yo kugura umusaruro wabo.
Yagize ati: “Kubera ko abahinzi basigaye bahingira isoko, ikiba gikomeye ni amasezerano n’abaguzi b’imyaka. Hari abaguzi kuri ubu twamaze gusinyana amasezerano. Hari n’ibigori batangiye gutwara byo muri Mpanga na Nasho kandi ari ni umuguzi uri kubagurira ku giciro cyiza. Twizeye ko abaturage batazagira ikibazo cyo kubona aho bagurisha umusaruro.”
Yakomeje agaragaza ko hari n’ abazwi nk’abamamyi bagura umusaruro w’abahinzi batagira ibyangombwa kandi bagomba gukurikiranwa; gusa yemeza ko ushaka ibyangombwa byo kugura umusaruro azoroherezwa kubibona.
Ati: “Umuntu yitwa umumamyi kubera ko aba atasabye ibyangombwa, icya mbere ni ukorohereza abantu kubona ibyangombwa byo kugura imyaka, ariko no gukurikirana uwaba yihishe inyuma (Agahenda abaturage) kubera akenshi uba usanga ari abantu bashaka guhindura ibiciro biriho, bagahera abaturage ibiciro biri hasi. Tuzabakurikirana tubifashijwemo n’inzego z’ubuyobozi ziri aho abaturage batuye.”
Inkuru bifitanye isano: Kirehe: Igihembwe cy’ihinga cya 2025A ntabwo cyagenze neza kubera izuba






