Bamwe mu bahinzi b’umuceri bo mu Karere ka Kirehe bavuga ko bafite ikibazo cy’imbuga nke zo kwanikaho umusaruro w’umuceri, kuko mu bihe by’imvura hari uwangirika bikabahombya.
Ubuke bw’imbuga zo kwanikaho umuceri, ni imbogamizi ihuriwe n’abahinzi b’umuceri mu bice bitandukanye by’aka Karere mu gihe hari ibishanga bihingwamo umuceri kuri hegitari 816, ahasarurwa toni zisaga 4,500 buri gihembwe.
Akarere kagaragaza ko hirya no hino hubatswe imbuga zo kuwanikaho 60 nako kakemeza ko zidahagije.
Mu bahinzi b’umuceri MUHAZIYACU yaganiriye nabo bo muri Koperative yitwa Mushikiri Rice Growers twasanze hari abacyanitse umusaruro wo mu gihembwe cy’ihinga kiri ku musozo cya 2024A, bayigaragarije ko iki kibazo cy’imbuga nke, harimo Dukuzimana Dominique n’uhinga umuceri muri zone ya Gacenshero,
Yagize ati: “Ikibazo cy’imbuga turagisangiye, imbuga ni ntoya, ugasanga aho abantu bagiye kwanika baratanguranwa imbuga, abandi bagasubirayo batanitse nko muri iki gihe cy’imvura nyinshi ugasanga bamwe umuceri ushobora kumerera ku mbuga.”
Uwingeneye Pacifique na we uhinga umuceri yagize ati: “Urabona ko twanika hasi ku mashitingi kuko nta mbuga nziza zitunganyije ziriho beto dufite, kandi mu gihe cy’imvura nk’uku kuwanika biba bigoye, turanika yakuba tukarunda tugatwikira.”
Habiyaremye Théoneste Perezida wa Koperative Mushikiri Rice Growers avuga ko bafite ubwanikiro bw’umuceri 11 bubakiwe n’Akarere ariko ari buke, agereranyije n’umusaruro babona.
Ati: ”Ku gihembwe kimwe cy’ihinga tubona toni 550-600, ubwanikiro rero iyo urebye ubona budahagije unashingiye n’aha ngaha turi, tubonye nk’ubwanikiro 15 nibura hari icyo byadufasha, ubwo nibura kubwo dufite n’iyo hakongerwaho bune byadufasha.”
Nzirabatinya Modeste, Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu yabwiye MUHAZIYACU ko hubatswe imbuga 60 zo kwanikaho umuceri muri rusange hirya no hino muri aka karere, gusa na we yemeza ko zikeneye kwagurwa.
Ati: “Birasaba ko natwe muri gahunda zacu z’imihigo mu gihe kiza twongeramo imbuga, ni ikintu twabemereye kandi koko nk’akarere turakomeza kubikoreho kugira ngo uko bagiye kuzamura umusaruro kuko bizeye isoko, bazabone n’aho banika.”
Hari imashini yumisha yazanywe na Kirehe Rice
MUHAZIYACU yamenye amakuru y’uko Sosiyete ya Kirehe Rice ifite uruganda rugura rukanatunganya umusaruro w’umuceri, ruherereye mu Murenge wa Kirehe ifite imashini yumisha umusaruro w’umuceri; yaguzwe Miliyoni 67Frw ifite ubushobozi bwo kumisha toni 20 ku munsi.
Nsengiyumva Jean Damascene, Umuyobozi mukuru w’agateganyo wa Sosiyete ya Kirehe Rice avuga ko iyi mashini yitezweho gufasha abahinzi bazayikenera guhangana n’ikibazo cy’umusaruro w’umuceri washoboraga kwangizwa n’imvura kubera kuwanika no kuwumisha bigoranye.
Yagize ati: “Kugira ngo tugerageze guhangana n’ikibazo cy’umusaruro w’umuceri ushobora kwangizwa n’imvura mu gihe cyo kuwumisha, mu buryo bw’agateganyo kubera ko turacyubaka, sosiyete ya Kirehe Rice yaguze icyuma cyumisha[Mobile dryers], imashini ishobora kugenda ikagera kuri koperative igakora akazi ko kumisha.”
Yakomeje agira ati: “Ubu abatekinisiye bacu barimo barayigerageza kugira ngo nibura turebe ko hari icyo ishobora kuramira ifasha abahinzi mubona bafite ikibazo cyo kumisha; kandi turizera ko mu cyumweru gitaha izaba yatangiye gukora akazi ko kumisha ngo iramire umusaruro waba ugihari ukeneye kumishwa.”
Uruganda rwa Kirehe Rice ku gihembwe kimwe cy’ihinga rwakira, rukanatunganya toni zisaga 3500 z’umusaruro rugurira amakoperative ane muri atandatu y’abahinzi b’umuceri abarizwa mu Karere ka Kirehe; aho rufite ubushobozi bwo gutunganya toni 25 ku munsi.
Ubuyobozi bwa Sosiyete ya Kirehe Rice bugaragaza ko mu gihe hari umusaruro ukeneye kumishwa koperative ibikeneye izajya ivugana n’uruganda, iyo mashini ikagezwa ahari umusaruro w’umuceri ikabumishiriza.
Inkuru bifitanye isano: Kirehe: Abahinzi barasabwa kongera umusaruro w’umuceri









