MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Kayonza: Urubyiruko rurimo abiga kaminuza rwahagurukiye gukora ubuhinzi

Noel ManishimweYanditswe na Noel Manishimwe
13/03/2020

Hari urubyiruko rwo mu Murenge wa Rukara, mu Karere ka Kayonza rumaze imyaka igera kuri itatu rukora ubuhinzi rugaragaza ko rudaterwa ipfunwe no gukora uwo mwuga, ahubwo rushishikariza urundi rubyiruko kwitabira gukora ubuhinzi ngo kuko harimo amafaranga.

Ni urubyiruko ubu rugizwe n’abasore n’abakobwa bose hamwe 19, barimo abarangije amashuri  abanza, ayisumbuye batanu,  n’abiga muri za kaminuza babiri.

Batangiye gukora ubuhinzi nk’umushinga muri 2017, nyuma yo kwibumbira mu itsinda  bise ‘FOSCOM’.

Batangira bashoye amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 35 bakodesha umurima, bagura imbuto n’ifumbire, batangira  bahinga ibirayi n’ibishyimbo buri gihingwa mu murima wacyo.

Uburyo bakora, iyo ihinga rigeze bose bajya mu murima  bagahingisha amaboko yabo mu mirima yo mu Kagari ka Rukara.

Abagize iri tsinda baganiriye na Muhaziyacu.rw barimo Ndayizeye Ignace wiga muri Kaminuza y’u Rwanda ugaragaza ko  ubumenyi bwabo mu bijyanye n’ubuhinzi  mbere bwari buke.

Gusa ngo, nyuma yo  kwegera no guhugurwa n’abakora mu nzego z’ubuhinzi n’ubworozi  bagatangira gukora  ubuhinzi bw’ibigori n’ibirayi,  ubu  byarashobotse.

Yagize ati: “Dutangira ntabwo twari tuzi ko guhinga twabishobora ariko ubu ikintu cya mbere ni uguhinga. Ubuhinzi burimo amafaranga, nibwo butunze abantu benshi, butanga akazi ku bantu benshi;…  ubu  guhinga twumva bitunyuze, kandi nta gishoro gihambaye byadusabye.”

Mu gihe k’imyaka itatu, uru rubyiruko rugeze ku rwego rwo kweza umusaruro w’ibigori ku kigereranyo cya toni esheshatu kuri hegitari imwe. Icyakora imirima bahingamo kugeza ubu ingana na hegitari ebyiri  si  iyabo bwite, barayikodesha.

Ni urubyiruko kandi rugaragaza muri iyi  myaka itatu rwabonye ko ubuhinzi bushoboka, ndetse batangiye no gutegura umushinga w’ubworozi bazabifatanya.

Murwanashyaka Emmanuel ni byo asobanura ati: “Ubu twatangiye no korora ingurube, tumaze kugura ingurube enye, turateganya kubaka ibiraro mu kwezi kwa Kamena, tukorora nk’umushinga.”

Ingingo ahurizaho na bagenzi be, Mukunzi Emmanuel na we uri muri iri tsinda ni uko  urundi rubyiruko rukwiye gukunda ubuhinzi.

Ati: “Hari uvuga ngo narize, nafashe ikaramu sinajya kwitaba ibirenge, ngo ubuhinzi nta mafaranga arimo, rwose iyo myumvire irapfuye. Njye namugira inama yo guhaguruka agahinga, cyane ko noneho n’amasoko arahari; twebwe iyo twejeje abaguzi badusanga hano n’imodoka..”

Kugeza ubu uru rubyiruko ruracyakora nk’itsinda, gusa ngo bari mu nzira zo kubona  ubuzimagatozi bwa koperative,  ku buryo bashobora kugana ibigo by’imari bakabona inguzanyo zizatuma bagura ibikorwa byabo.

Mu kiganiro na Muhaziyacu.rw, Nkunzurwanda John Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukara  yavuze ko urubyiruko rukwiye gusobanukirwa ko hari amahirwe ari mu buhinzi, rukibumbira mu makoperative kugira ngo  rubukore neza.

Ati: “Tubashishikariza kujya muri koperative, kandi by’umwihariko urubyiruko rukwiye kumenya  ko ubu n’umusaruro w’ubuhinzi ubonerwa isoko kandi nta bishoro byinshi umuhinzi yashoye, ku buryo gutera imbere vuba mu buhinzi bishoboka. Ubuhinzi bukozwe neza, kijyambere, bagafumbira, umusaruro uboneka uhagije n’amafaranga akaboneka rwose.”

Mu Rwanda  hari ihuriro ry’urubyiruko rukora ubuhinzi (RYAF), ubu  bigaragazwa ko rigizwe n’abagera ku bihumbi 12.

Impuguke zigaragaza ko  impuzandengo y’abakora ubuhinzi mu Rwanda iri ku myaka 55.

Uhereye ibumoso:  Ndayizeye Ignace , Mukunzi  Emmanuel na Murwanashyaka Emmanuel bamwe mu rubyiruko rwiyemeje gukora ubuhinzi i Rukara (Ifoto:Manishimwe N)

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Kayonza

UMWANDITSI

Noel Manishimwe

Noel Manishimwe

Izo bijyanye

U Rwanda rugiye kwagura isoko ry’ikawa muri Aziya binyuze muri Singapore
Inkuru z'ingenzi1

U Rwanda rugiye kwagura isoko ry’ikawa muri Aziya binyuze muri Singapore

09/11/2026
Ibiyobyabwenge by’asaga miliyoni 13Frw byangijwe i Nyagatare
Amakuru

Ibiyobyabwenge by’asaga miliyoni 13Frw byangijwe i Nyagatare

09/11/2026
Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga
Amakuru

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga

07/11/2026
Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe
Amakuru

Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe

06/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Ibyo usabwa kwitaho mu kwirinda Coronavirus yamaze kugaragara mu Rwanda

Ibyo usabwa kwitaho mu kwirinda Coronavirus yamaze kugaragara mu Rwanda

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU