MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Kayonza: Umugabo yatawe muri yombi azira gukubita umugore we akamukomeretsa mu mutwe

Ayabo ArthurYanditswe na Ayabo Arthur
29/11/2021

Umugabo w’imyaka 35 utuye mu Karere ka Kayonza yatawe muri yombi nyuma yo kunywa inzoga agasinda agakubita umugore we, akamukomeretsa mu mutwe.

Byabaye mu mpera z’iki cyumweru dushoje mu Murenge wa Mukarange mu Kagari ka Kayonza, Umudugudu wa Gatebe.

Gatanazi Longin, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukarange, aganira na MUHAZIYACU, yavuze ko urwo rugo rwari rusanganwe amakimmbirane ashingiye ku businzi.

Yavuze ko umugabo yakubise umugore akamukomeretsa mu mutwe ariko ko abaturanyi bahise batabara bakamumukiza.

Ati: “Yamukubise amuziza amakimbirane bafitanye kuko basanzwe batabanye neza, nyuma yaho umugabo akubise umugore we, twahise tumufata tumushyikiriza sitasiyo ya RIB ya Mukarange.”

Gitifu Gatanazi yavuze ko muri iyi minsi 16 yahariwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, abantu bakwiriye kwisuzuma bagakemura ibibazo basanzwe bafitanye.

Abo bidashobokeye yabasabye kugana ubutabera bukabafasha gutandukana aho kugira ngo bazicane.

Yasabye n’abaturage gutanga amakuru ku miryango bazi ibanye nabi kugira ngo iganirizwe, bitaragera kure ngo habe havuka amakimbirane ashobora kuviramo abagize umuryango gukomeretsanya cyangwa kwicana.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Akarere ka Kayonza

UMWANDITSI

Ayabo Arthur

Ayabo Arthur

Izo bijyanye

Ikigo cya GS Rwabiharamba cyahawe ibikoresho by’ikoranabuhanga by’asaga miliyoni 43Frw
Amakuru

Ikigo cya GS Rwabiharamba cyahawe ibikoresho by’ikoranabuhanga by’asaga miliyoni 43Frw

25/11/2026
Meya Musabwasoni yavuze ibyo azibandaho mu guteza imbere Akarere ka Rwamagana 
Amakuru

Meya Musabwasoni yavuze ibyo azibandaho mu guteza imbere Akarere ka Rwamagana 

25/11/2026
Umubyeyi Laetitia watorewe kuba Visi Meya wa Kirehe ushinzwe imibereho myiza ni muntu ki?
Amakuru

Umubyeyi Laetitia watorewe kuba Visi Meya wa Kirehe ushinzwe imibereho myiza ni muntu ki?

25/11/2026
Gutwara Ambilansi bigiye kujya byigwa imyaka ibiri
Ubuzima

Gutwara Ambilansi bigiye kujya byigwa imyaka ibiri

25/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Perezida Kagame yasabye abayobozi gukosora ibitagenda neza cyangwa bagahindurwa

Perezida Kagame yasabye abayobozi gukosora ibitagenda neza cyangwa bagahindurwa

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU