MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Kayonza: Nyuma yo gusubira mu ishuri biyemeje gukumira icyatuma hari undi warireka

Rahim EtienneYanditswe na Rahim Etienne
14/01/2024

Bamwe mu bo mu Karere ka Kayonza bari barataye ishuri ariko nyuma bakaza kurisubiramo ndetse bakanaminuza, biyemeje gutanga umusanzu wabo mu gukumira impamvu yatuma hari uwabura amahirwe yo kwiga.

Mu rwego rwo kugera kuri iyo ntego bashinze umuryango ufasha abaretse ishuri kurisubiramo witwa Youth Back To School for Knowledge, ufite intego yo kugarura abana bataye ishuri bakiga.

Murego Abdulkarim, washinze uno muryango avuga ko iki gitekerezo yakigize ashaka kwitura ineza leta y’u Rwanda yamufashije kuko nawe yigeze kureka ishuri akajya gukorera amafaranga make kuri we ubu yita intica ntikize.

Yagize ati: “Nanjye ndi mu bantu bari barataye ishuri, bitewe n’ubukene rero ni ibyiza leta yagiye inkorera nanjye nkasubira ku ishuri kuko nari narayacikishije ngeze mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza, icyo gihe nagiye mukazi gasanzwe kampembaga amafaranga y’intica ntikize, maze leta inkorera ubukangurambaga nsubira ku ishuri ndiga ndasoza niga na Kaminuza ndayirangiza.”

Murego yakomeje agira ati: “Ibi rero nibyo byankoze ku mutima kubera ibyo byiza leta yankoreye nanjye nshaka kuyitura nkabikora ntekereza ko nshobora gutangiza umuryango wa Youth Back To School for Knowledge wo gusubiza abana bataye amashuri tukabashishikariza gusubirayo.”

Ibi abihurizaho na Twizeyimana Emmanuel, nawe wemeza ko imbaraga zo kuza muri uyu muryango zaturutse ku kuba nawe yarigeze kureka ishuri.

Yagize ati: “Imbaraga zo kuza muri uyu muryango zaturutse kukuba nanjye narigeze gushaka kureka ishuri ariko leta yacu ifasha buri umwe, ndetse igatekereza ku burezi n’iterambere ry’abaturarwanda nanjye nza kugirirwa amahirwe nsubira ku ishuri ndiga ndarangiza.”

Yakomeje agira ati: “Njye n’abandi twiyemeje gushinga uyu muryango kugira ngo tubashe natwe guteza imbere na barumuna bacu batari kugira ayo mahirwe babashe kwiga nabo bakarangiza nkuko natwe twabigezeho.”

Innocent Ntaganda ushinzwe uburezi mu Karere ka Kayonza ashimira umuryango Youth Back To School for Knowledge ku bikorwa bakora kuko biri gutanga umusaruro ufatika muri aka karere.

Yagize ati:” Icya mbere ni ugushimira uruhare rwabo mugusubiza abana mu mashuri kuko ruragaragara, hano muri Kayonza hagaragaraga abana bataye ishuri ariko kubera uyu muryango ubona ko bagabanutse.”

Yavuze ko kandi uyu muryango uzakomeza gushyigikirwa ndetse ko ikibazo cyo kuba udafite aho ukorera hagiye gukorwa ubuvugizi.

Ati: “Kuba hari abanyamuryango bakomeje bagaragaza ikibazo cy’aho gukorera ndagira ngo mbizeze ko ngiye gukora ubuvugizi mu karere kandi akarere gafite inzu nyinshi ntabwo mwabura aho mukorera.”

Mu bukangurambaga bwakozwe kuri iki cyumweru habanje gukinwa umupira w’amaguru wahuje ikipe y’Abadahigwa n’iy’Intwari, umukino warangiye ari ibitego by’Intwari 2-1 Abadahigwa.

Ikipe ya mbere yahawe igikombe n’amafaranga ibihumbi 35,000 ni mu gihe iya kabiri yahawe ibihumbi 25,000.

Umuryango Youth Back To School for Knowledge watangijwe muri 2020 ukaba ugizwe n’abanyamuryango 18 bakorera mu Karere ka Kayonza, kuva batangira bamaze gusubiza abana barenga 200 mu ishuri naho 50 muri bo babaha ibikoresho by’ishuri, amafaranga y’ifunguro ndetse bakabatangira ubwisungane mu kwivuza.

Mu bitabiriye ubukangurambaga hari abitanze ibyo gufasha abana birimo ubwisungane mu kwivuza bw’abana 20, uwitanze amafaranga ibihumbi 100 n’uwemeye ibikoresho by’ishuri by’abana batanu.

Uyu muryango kuri ubu ufite intego ko mu Karere ka Kayonza nta mwana uzaba ugejeje igihe cyo kwiga utazaba yiga mu gihe cy’imyaka iri imbere.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Rahim Etienne

Rahim Etienne

Izo bijyanye

Abanyeshuri 300 bashya ba IPRC Ngoma bagiriwe inama yo kwiga bashyizeho umwete
Uburezi

Abanyeshuri 300 bashya ba IPRC Ngoma bagiriwe inama yo kwiga bashyizeho umwete

10/11/2026
Ibiciro mu cyaro byazamutseho 31.3%, mu mijyi bizamuka 19.5%
Inkuru z'ingenzi

Ibiciro mu cyaro byazamutseho 31.3%, mu mijyi bizamuka 19.5%

10/11/2026
Ibiti bisaga ibihumbi 72 bigiye guterwa muri gahunda ya ‘Gatsibo igwije imbuto’
Amakuru

Ibiti bisaga ibihumbi 72 bigiye guterwa muri gahunda ya ‘Gatsibo igwije imbuto’

10/11/2026
U Rwanda rugiye kwagura isoko ry’ikawa muri Aziya binyuze muri Singapore
Inkuru z'ingenzi2

U Rwanda rugiye kwagura isoko ry’ikawa muri Aziya binyuze muri Singapore

09/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Kirehe: Umwaka w’2024 uzasiga hubatswe ibiro by’utugari 12 bijyanye n’igihe

Kirehe: Umwaka w'2024 uzasiga hubatswe ibiro by’utugari 12 bijyanye n’igihe

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU