Akarere ka Kayonza kaza gakurikira Akarere ka Gatsibo kuba Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yarihuse kurusha ahandi kuko byasabye iminsi itagera ku 10 ngo Abatutsi babe bishwe mu bice bitandukanye by’utu turere twombi.
Ubwo bari mu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuri uyu 07 Mata, abaturage n’abayobozi batandukanye basobanuriwe imwe mu myihariko muri Jenoside yakorewe abatutsi ifitwe n’ibyari amakomini byahujwe bigakora Akarere ka Kayonza, muri ibyo harimo n’uburyo Jenoside yihutishijwe cyane.
Mu butumwa bwatanzwe na Perezida wa Ibuka mu Karere ka Kayonza Ndindabahizi Didas yagarutse ku mpamvu kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ari ingenzi ndetse anagaruka ku mwihariko w’Akarere ka Kayonza.
Yakomeje agira ati: “Jenoside yakorewe abatutsi niyo Jenoside yihuse kurusha izindi zose, natwe i Kayonza muri Jenoside yakorewe abatutsi dufite umwihariko ko ariho Jenoside yihuse kurusha ahandi hose, ni ibintu duhuje na Gatsibo kuko bitatwaye n’ibyumweru bibiri ngo babe bamaze kurimbura ikitwa umututsi cyose.”
Ndindabahizi akomeza avuga ko mu ibarura rusange ry’abaturage ryo mu mwaka w’i 1992 ryagaragaje ko abaturage b’abatutsi bo mu cyahoze ari komini Rukara, Kayonza, Kabarondo, igice cya Muhazi na Rugarama [Byarahujwe bibyara Akarere ka Kayonza] icyo gihe bageraga hafi mu bihumbi 50.
Kugeza ubu mu nzibutso zose za Jenoside yakorewe abatutsi ziri muri Kayonza hashyinguyemo imibiri igera ku bihumbi 30. Iyi ni iyabashije kuboneka kuko hari bamwe bajunywe mu mazi, mu bisimu byacukurwagamo amabuye y’agaciro, abahungiye muri parike bakaribwa n’inyamaswa, abaroshywe mu migezi n’ibiyaga, abatwawe n’uruzi rw’Akagera cyangwa se bakaribwa n’ingona bagerageza gukiza amagara.
Hari kandi abahungiye mu bindi bice bakicirwayo ntibamenyekane ndetse hakaba hari n’imwe mu mibiri aho yajugunywe bizwi n’ababishe gusa ariko bakaba badashaka kubivuga. Imibare yagaragajwe mu ikusanyamakuru ni uko mu byahujwe byose bikaba Akarere ka Kayonza hishwe abatutsi bagera ku bihumbi 40.
Rutayisire Jean Baptiste ni umwe mu barokotse Jenoside yakorewe abatutsi i Mukarange kuri Paruwasi ya Mukarange, yemeza ko tariki ya 12 Mata ari bwo abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi ya Mukarange bishwe, ku bitero byagabwe harimo abajandarume, abasirikare, abapolisi ba komini, Interahamwe n’abambari bazo, aba bose bakaba bari baje bagambiriye kwica umututsi wese yaba umwana, umugore, n’abagabo, abasaza n’abakecuru ndetse aha ho by’umwihariko hiciwe n’umupadiri wari mu bwoko butahigwaga azira ko yanze kwitandukanya nabo. Nyuma y’iminsi ibiri gusa nibwo Rutayisire yabonye Ingabo Inkotanyi zije gutabara abari basigaye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba Dr.Nyirahabimana Jeanne na we yagarutse ku bukana n’ubugome bwaranze Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 mu byahujwe bikagira Akarere ka Kayonza.
Yakomeje asobanura ukuntu abayoboraga abaturage ari bo bafashe iya mbere yo kubica ngo ni uko ari abatutsi gusa, yakomeje agira ati: “Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda nyuma yo guhagarika Jenoside, usibye no kwimakaza Ndi umunyarwanda, ishishikariye kumenya imibereho ya buri munyarwanda wese kandi akagira umutekano n’ubuzima bwiza, aya ni amahirwe dufite yo kugira ubuzima bwiza, kuko iki gihugu cyagize ubuyobozi bubi bukora amarorerwa ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994; ni byiza rero ko tubyibuka kandi tukishimira ubuyobozi bwiza dufite uyu munsi.”
Muri uyu muhango wo gutangiza icyumweru cy’Icyunamo, n’iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 hagarutswe kandi ku ruhare rw’urubyiruko mu kurwanya no guhangana n’abapfobya bakanaha inshingiro Jenoside yakorewe abatutsi, aho urubyiruko rwasabwe kubarwanya rwifashishije imbuga nkoranyambaga rugaragaza ukuri kandi rugashimangira ko u Rwanda rwamaze kurenga iby’amoko; ahubwo ikigezweho ari urugamba rw’iterambere.
Uyu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ku rwego rw’Akarere ka Kayonza watangirijwe ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Mukarange, aha niho abayobozi bashyize indabo mu rwego rwo kunamira no no guha icyubahiro abishwe bazira uko baremwe bitwa Abatutsi.
Kuri uru rwibutso rwa Jenoside rwa Mukarange hashyinguye mu cyubahiro imibiri 9,378.










