Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bo mu Murenge wa Mukarange bakoze inteko rusange yahurijwemo ibikorwa byo kwishimira ibyagezweho, harahira abanyamuryango bashya 204 ndetse hari n’abanyamuryango babiri bagabiwe inka, ni ibikorwa byabereye mu mu mujyi wa Kayonza kuri uyu wa 21 Nyakanga.
Bamwe mu banyamuryango ba FPR Inkotanyi mu murenge wa Mukarange bemeza ko ari bo bafite byinshi byo gushimira nk’uko bivugwa na Ndayiragije Patrice uvuga ko FPR Inkotanyi yahinduye byinshi muri Kayonza harimo kuba bafite amazi, imihanda igera mu makaritsiye, amatara ku mihanda, kuba Kayonza ifite igice kinini cyahariwe ubworozi ndetse n’ibishanga bihingwa ku buryo bwa gihanga bituma umusaruro wiyongera.
Nyiranteziryayo Vestine ni munyamuryango wa FPR Inkotanyi wavuze mu izina ry’abagore batejwe imbere n’imiyoborere myiza yazanywe na FPR Inkotanyi yemeza ko yatangiye acuruza mu isoko rya Kayonza, aho yahereye ku mafaranga ibihumbi 10, yigishwa kwibumbira mu makoperative, ahinga umuceri ku isarura ryawo akuramo amafaranga miliyoni ebyiri n’igice.
Nyamwigendaho Marc ni umwe mu bagabiwe inka, ni umwe mu basirikare bamugariye ku rugamba rwo kubohoza igihugu muri RPA, yagize ati: “Turabizi ko FPR Inkotanyi ari wo musingi w’igihugu cyacu uko twaharaniye igihugu niko dukomeje kugiharanira twiteza imbere.”
Umuyobozi w’umuryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Kayonza Nyemazi John Bosco yibukije abanyamuryango bashya ko bakwiye kwitabira ibikorwa byose bigenwa n’Umuryango FPR Inkotanyi, yakomeje agira ati: “Ibikorwa tumaze kugeraho mu gihugu cyacu byose tubikesha imiyoborere myiza, tubikesha gahunda nziza z’Umuryango FPR Inkotanyi.”
Ibirori byo kwishimira ibyagezweho ku banyamuryango ba FPR Inkotanyi bo mu murenge wa Mukarange byasusurukijwe n’umuhanzi Senderi umenyerewe cyane mu ndirimbo zishyushya abaturage. 








