Nyirabagenzi Francine ni umwe mu baturage bahinga mu gice cya Mpanga gishamikiye ku mushinga mugari wo kuhira i Nasho yemeza ko kuva yamenya ko hari amahirwe yo guhinga ibihe byose we n’umuryango we bagurishije ibyo bari batunze i Kigali bimukira i Mpanga.
Nyirabagenzi afite imyaka 35, ni umubyeyi wubatse ufite abana batatu, atuye mu mudugudu wa Kabuye ya mbere, Akagari ka Mpanga mu murenge wa Mpanga, muri uyu mudugudu batuyemo bahaguze ikibanza bubakamo inzu, naho imirima bahingamo ngo ni iyo bakodesha.
Nyirabagenzi ubwo yahuraga n’umunyamakuru wa MUHAZIYACU, yari mu murima ari kumwe n’abandi bantu babiri bari kumufasha kubagara umurima w’ubunyobwa yahinze muri iyi mpeshyi akaba ateganya kuzasarura mu kwezi kwa Nzeri,
Yagize ati: “Numvise amakuru ko mu Burasirazuba hari ahantu bahinga buhira mu mpeshyi, igihe cyose bahinga bagasarura bakeza bakarya nta kibazo, ubwo mfata umwanzuro mbwira umugabo nti ubu ntitwajya aho hantu bahinga no mu gihe cy’impeshyi ko wenda ubuzima bwacu hari icyo bwakwiyongeraho.”
Uyu muryango ngo wafashe icyemezo uza gushaka ubutaka bwo guturaho barabubona ndetse ngo aha mu kagari ka Mpanga bahamaze imyaka ibiri, ubuhamya bwa Nyirabagenzi bushingiye kandi ku buryo ubuzima bwabo bumaze guhinduka muri iyi myaka ibiri babikesha amahirwe ari mu buhinzi.
Yagize ati: “Abana bariga nta kibazo, turatuye nta kibazo, yewe bya bindi by’i Kigali byo guhaha buri kamwe nabivuyeho, nanjye ndahinga nkasagurira isoko.”
Muri iki gice cyatunganyijwe ubutaka bwihagazeho, kubugura usanga bihenze dore ko ahari intambwe 30 ku ntambwe 50 ngo utahabona munsi ya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda. Ibi bituma Nyirabagenzi we n’abandi baturage baje gutura muri ibi bice bakurikiye amahirwe ahari bahitamo gukodesha ubutaka mu gihe batarashobora kubwigura burundu, nyamara ngo ubunyobwa yahinze muri ubu butaka buzavamo imifuka irenga ine; agateganyamo inyungu nyinshi.
Nyirabagenzi avuga ko umuntu wese ushoboye gukora, muri iki gihe ari ahantu heza ho gukorera amafaranga kandi akayabona aturutse mu buhinzi, nta kibazo cy’amazi yo kuhira gihari kuko iyo mirima igeramo amatiyo manini y’amazi, afite uburyo bwa gihanga bacomekaho udutiyo duhagaze twimurwa twuhirwa mu buryo nk’ubwo imvura igwamo.
Buri muhinzi wakoresheje aya mazi ku mwero w’ibyo yahinze yishyura amafaranga ibihumbi 10Frw y’amazi.
Nyirabagenzi akomeza agira inama abandi bantu kubyaza umusaruro amahirwe bafite, ati: “Ubu ngubu ni ugushakisha ubuzima ukareba neza wabona aho uri ko ubuzima buhenze binakugoye, icyo nababwira ni ugukanguka mu bwenge no mu mutwe wabona byanze ugatembera ukagera mu ntara zindi utazi ukareba ahari amahirwe nawe ukajya kuyabyaza umusaruro.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Rangira Bruno yemeza ko amahirwe ari i Kirehe atari aya baturage ba Kirehe bonyine ahubwo ko ari ay’ Abanyarwanda bose,
Yagize ati: “Hari amahirwe menshi nko muri uyu murenge hari ibice binini, hagiye gutangira imishinga migari yo kuhira hakoreshejwe ikoranabuhanga, hari hegitari hafi ibihumbi 10 zizatunganywa muri uyu murenge, Mahama na Nyamugari ni amahirwe menshi agaragara kandi azatuma abaturage bazamura umusaruro.”
Uyu mushinga watashywe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ku wa 11 Werurwe 2020 ni umushinga wo kuhira imyaka ku buso bwagutse (Nasho Irrigation Project) uherereye mu Karere ka Kirehe.
Ni umushinga watewe inkunga n’umunyamerika wikorera Howard Buffett, ukaba ufite agaciro ka miliyoni 54 z’amadolari y’Amerika, ni ukuvuga asaga miliyari 51 z’amafaranga y’u Rwanda.







