MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Kayonza: Imyaka 29 irashize imibiri y’Abatutsi biciwe Midiho itaraboneka

Yussuf HakizimanaYanditswe na Yussuf Hakizimana
11/04/2023

Tariki ya 11 Mata niyo abatutsi bari bahungiye mu rusengero rwa EAR Nyagatovu, mu Murenge wa Mukarange ahazwi ku izina rya Midiho bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kugeza ubu ntiharamenyekana aho imibiri yabo yajugunywe kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Muri iki cyumweru cy’icyunamo no mu minsi 100 yo kwibuka, kuri uyu wa 11 Mata ibikorwa byo kwibuka byakomereje Midiho ahari urukuta rwanditseho amazina ya bamwe mu bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, iruhande rw’urusengero rwa EAR.

Mu ikusanyamakuru ry’inkiko Gacaca hagaragajwe ko abiciwe Midiho bari hagati y’abantu 250 na 500 nk’uko byavuzwe na Perezida wa Ibuka mu karere ka Kayonza Ndindabahizi Didas,

Mu ijambo rye yagize ati: “Iyo mibiri yari hano mu mbuga y’urusengero, batubwira ko hari imodoka yaje ikayiyora barayipakira bayijyana ahantu tutaramenya, iyo modoka nyirayo arazwi, umushoferi wayitwaye atazwi, uwari pasiteri n’umugore we barazwi, abari baturanye n’urusengero impande zose barahari barazwi, ibyo byose ntacyo Gacaca itashyize ahagaragara, ayo makuru agomba gushingirwaho byaba gukomeza gushakisha iyi mibiri tugakomeza tukayishakisha.”

Usengimana Richard umwe mu barokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, icyo gihe yari kumwe n’umubyeyi we n’abavandimwe be, bose biciwe Midiho,

Mu buhamya yagize ati: “Hari mugitondo igitero cyaje twe turi ku giti cy’avoka, habanje kuzamuka Nsengiyumva yari umujandarume yari kumwe n’undi muntu wari ufite igare hariho akabogisi, naje kubaza bambwira ko harimo za Gerenade, baraje babanza kujya kureba pasiteri sinzi ibyo byavuganye, mu kanya gato haje igitero baza bavuza amafirimbi twe duhita twinjira mu rusengero, nibwo batangiye guteramo ayo magerenade, bageraho baratwinjirana bica abantu bose, njye nagerageje gusohoka ariko tugeze mu muryango nibwo bishe mama wanjye.”

Perezidante w’inama njyanama y’Akarere ka Kayonza Basiime Kalimba Doreen avuga kuri iyi mibiri kugeza ubu itaraboneka, yagize ati: “Jenoside yabereye aha hantu ni umwihariko kubona hashize imyaka 29 abantu baranze kuvuga aho bashyize abiciwe hano Midiho ni ikintu gikomeye cyane, twarabasabye ngo batubwire aho bayishyize ariko kugeza ubu abantu banangiye imitima yabo; ariko turacyakomeza kubasaba uzi aho iyi mibiri yashyizwe nabitubwire, ishyingurwe mu cyubahiro”.

Bamwe mu bavugwa bakekwaho kugira uruhare mu kurigisa imibiri y’abiciwe Midiho barimo Kanyangoga Thomas wari umucuruzi ukomeye i Kayonza, ubu afungiye muri Gereza ya Rwamagana, dore ko uru rusengero ari we warwubakishije, aho ngo yazanye imodoka ye avuga ngo “mukure umwanda mu rusengero”.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Kwibuka29

UMWANDITSI

Yussuf Hakizimana

Yussuf Hakizimana

Izo bijyanye

U Rwanda rugiye kwagura isoko ry’ikawa muri Aziya binyuze muri Singapore
Inkuru z'ingenzi2

U Rwanda rugiye kwagura isoko ry’ikawa muri Aziya binyuze muri Singapore

09/11/2026
Ibiyobyabwenge by’asaga miliyoni 13Frw byangijwe i Nyagatare
Amakuru

Ibiyobyabwenge by’asaga miliyoni 13Frw byangijwe i Nyagatare

09/11/2026
Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga
Amakuru

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga

07/11/2026
Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe
Amakuru

Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe

06/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Ubuhamya bwa Mukakabare wari utwite inda y’amezi 8 nuko yihinduranyije ngo aticwa

Ubuhamya bwa Mukakabare wari utwite inda y’amezi 8 nuko yihinduranyije ngo aticwa

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU