Ubuyobozi bw’Umuryango Ibuka mu Karere ka Kayonza buratangaza ko hasubitswe ibikorwa byo gushakisha imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bajugunywe mu Cyuzi cya Ruramira.
Byasubitswe mu gihe kuva tariki ya 6 Mata kugeza 2 Gicurasi 2020 mu Cyuzi cya Ruramira, mu Karere ka Kayonza hari hamaze kubonekamo imibiri 218.
Uhagarariye umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside -Ibuka mu Karere ka Kayonza Ndindabahizi Didace yabwiye MUHAZIYACU zimwe mu mpamvu zatumye ibyo bikorwa bisubikwa muri iki cyumweru.
Yagize ati: “Ahantu twashakiraga hejuru dusa n’abahasoje ariko dusigarana imbogamizi ebyiri. Iya mbere, ahantu hasigaye harimo igice kirimo amazi n’isayo, ikindi cya kabiri ni ahantu haruguru y’aho twakoze, abantu batubwira ko hashobora kuba hari imibiri ariko hahingwa n’abaturage, harimo imyaka.”
Akomeza agira ati: “Twaravugaga tuti, dukomeje kuhahinga dushobora kwangiza imyaka y’abaturage bikaba byatera ibibazo hagati y’abakora iki gikorwa na ba nyir’imirima. Ubu rero twarabisubitse, turi kwiga kuri izo mbogamizi kugira ngo tuzamenye uko twabigenza. Igihe tuzabisubukurira ntabwo kiramenyekana.”
Muri iki cyumweru, ku munsi wa mbere no ku wa kabiri ibikorwa byo gushakisha imibiri byarakozwe ariko ntahagira umubiri uboneka. Ku wa gatatu tariki 6 Gicurasi, ibikorwa byahise bisubikwa.
Ndindabahizi asobanura ko ubu bagiye kwigira hamwe n’inzego bireba niba gukomeza gushakisha imibiri ahari isayo ubu byashoboka, cyangwa niba habaho gutegereza kugeza mu mpeshyi hakumuka.”
Ngo hanatekerezwa ku kuba bakoresha imashini za keteripirari gusa Didace ati : “Ariko izi mashini twe twumvaga zitaba nziza kubera mu kuzamura imibiri zishobora kuyangiriza…”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza bugaragaza ko ubu imibiri 218 yari imaze kuboneka iri gukorerwa isuku no kumutswa.
Ibikorwa byo gushakisha imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bajugunywe mu Cyuzi cya Ruramira byakorwaga mu buryo bw’umuganda ugakorwa n’abaturage n’abayobozi, hanubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Icyorezo cya Koronavirusi.
Amakuru atangwa n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi agaragaza ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, Cyuzi cya Ruramira hashobora kuba harajugunywemo y’inzirakarengane z’Abatutsi ziri hagati 2500 na 3000, bo mu bice by’uturere turimo Rwamagana, Ngoma, Gatsibo na Kayonza bahungaga.
Inkuru twakoze bifitanye isano mwasoma : Imvura yabangamiye ibikorwa byo gushakisha imibiri mu Cyuzi cya Ruramira





