Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kabarondo uherereye mu Karere ka Kayonza buratangaza ko bwihaye icyumweru kimwe cyo kubakira umuturage witwa Mukarugina Olive, umaze amezi atanu arara mu nzu y’ibirere.
Ibi ubuyobozi bwabivuze nyuma yuko uyu muturage abwiye itangazamakuru ko amaze amezi atanu asenyewe inzu y’icyumba kimwe yabagamo ishaje cyane, akabwirwa ko agiye kubakirwa inzu nziza, inzu ngo yarubatswe bigizwemo uruhare n’abaturage igeze ku isakaro rirabura baritegereza amezi atanu kugeza ubwo inzu itangiye gusenyuka.
Mukarugina Olive w’imyaka 70 utuye mu Mudugudu wa Nyakabungo Akagari ka Cyinzovu mu Murenge wa Kabarondo yagize ati: “Abaturage baraje babumba amatafari batangira kubaka bageze hejuru aho bakeneye amabati n’inzugi baracumbika none ngo hashize amezi atanu ntakindi kintu kirongera gukorwaho.”
Yongeyeho ati: “Imvura yahise itangira kugwa, nababwira ngo genda ejo tuzaza bakanga kuza, noneho bigera naho njya ku murenge wa Kabarondo, ngezeyo mbwira ushinzwe imibereho myiza y’abaturage nti imvura iranyishe ngo nibaguhe shitingi, ubu ndaza nibera muri burende.”
Mukarugina avuga ko abayobozi bose babizi neza ko aba muri shitingi ishakajeho ibirere hejuru, agasaba ko yakwitabwaho nk’abandi baturage.
Abaturanyi be bavuga ko uruhare rwabo barurangije
Umwe mu baturanyi yagize ati: “ Inzu ye imaze kugwa ubuyobozi bwaraje buvuga ko bugiye kumwubakira inzu nini, iyo yabagamo y’icyumba kimwe barayikubita bapanga kumwubakira, abaturage twe twashyizeho imbaraga zacu mu gutanga umuganda; dutunda amabuye turazamura dutegereza ko bazana isakaro turaribura.”
Uyu muturage yakomeje avuga ko inzu yanyagiwe ikarinda yisatagura amabati ataraboneka ngo bayisakare.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Kabarondo, Uwamariya Alphonsine, yabwiye muhaziyacu.rw ko bihaye icyumweru kimwe cyo kuyubaka ubundi umuturage akayijyamo.
Yagize ati: “Icyo kibazo turakizi, haguye imvura nyinshi ituma tunanirwa kuyisakara kuko amatafari yari yangiritse, ariko kugeza ubu isakaro rirahari, inzu twayishyize hasi dutangira kuzamura ubu turimo kuyubaka, mu cyumweru gitaha azaba ayirimo twihaye icyumweru kimwe.”
Uyu muyobozi akomeza avuga ko impamvu batahise bayisakara basanze imvura nyinshi yaguye yarangije amatafari bagahitamo kuyubaka bahereye hasi, yijeje uyu muturage ko mu cyumweru gitaha azaba yabonye inzu ye.
Mu Karere ka Kayonza kimwe n’ahandi hose hirya no hino mu gihugu, abaturage badafite aho kuba barimo kubakirwa, iyi gahunda igirwamo uruhare n’abaturage, abafatanyabikorwa batandukanye ndetse n’ubuyobozi bwa Leta butanga isakaro, inzugi, amadirishya na sima.







