Abayobozi batandukanye bo mu Karere ka Kayonza barimo abo mu nzego za Leta, abikorera ndetse n’abo mu madini n’amatorero biyemeje kureka imwe mu mico itari myiza iranga bagenzi babo yo kwiremereza kuko bagizwe abayobozi, ahubwo bahitamo kuba abagaragu b’abaturage.
Kuri uyu wa 05 Mutarama mu Murenge wa Mukarange niho habereye amasengesho yo gushima Imana.
Ni amasengesho yaranzwe no kugaruka ku byagezweho mu myaka 30 ishize harimo ibikorwaremezo nk’amashuri, amateme, amavuriro, amashanyarazi, amazi meza mu baturage, imihanda ya kaburimbo n’indi isanzwe ikoze neza yoroshya ubuhahirane mu mirenge ndetse n’utundi turere, no kuba haratejwe imbere ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi biteza imbere umuturage.
By’umwihariko mu byagezweho mu mwaka wa 2024 hishimirwa intambwe yatewe na Kayonza mu mitangire ya serivisi n’uburyo abaturage banyuzwe ibibakorerwa, aho Kayonza iri ku mwanya wa 4 mu Gihugu naho mu Ntara y’Iburasirazuba ikaba ari iya mbere.
Ibi byose kugira ngo bigerweho hagarutswe ku bwitange bwaranze Perezida wa Repubulika uhora aharanira ko umuturage aba ku isonga, ndetse mu byasengewe muri aya masengesho harimo kwiyoroshya kw’abahawe inshingano zo kuyobora mu ngeri zose bari i Kayonza.
Pasiteri Mbonimana Eliab ni umuyobozi wa EAR Kayonza yemeza ko kuyobora abandi bisaba guca bugufi ukumva ko ukwiye kuba umugaragu wabo uyobora, yakomeje agira ati: “Twe dufatanyije n’izindi nzego z’ubuyobozi twese dukwiye gufasha uriya muturage kugira ngo agire roho nzima ituye mu mubiri muzima, ukurikije aho tuvuye ibi birashoboka.”
Ntawinanirwa Aron ni umupasiteri na we yemeza ko umuturage akwiye kuba ku isonga bikajyana n’uko atera imbere mu buzima bwe mu bukungu.
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Nyemazi John Bosco yemeza ko aya masengesho yateguwe mu rwego rwo gusubiza amaso inyuma hakarebwa ibyagezweho, uko bikwiye gusigasirwa ndetse no kureba uko bizakomeza kubungwabungwa hashyirwa imbaraga ku kwita ku muryango.
Meya Nyemazi yakomeje agira ati: “Ingamba twihaye ni nazo nyigisho twigishijwe ko ibyo twakora byose tudashyize imbere abo dushinzwe, usibye no kugawa kubera kutuzuza inshingano n’Imana ntibyemera kuko tuba tutakoze neza inshingano zacu.”
Aya masengesho kandi yanitabiriwe n’inzego ziyobora Intara y’Iburasirazuba, hagarutswe ku bikwiye kuranga ubuyobozi bwiza, dore uko bisobanurwa na Guverineri w’iyi ntara Rubingisa Pudence
Yagize ati: “Mu nshingano z’umuyobozi akwiye kureba niba koko umuturage ari ku isonga, kuyobora kandi bisaba kubanza gusobanukirwa aho ujyanye umuturage, umuturage kuza ku isonga ariko akanyurwa n’ibyo akorerwa kandi yabigizemo uruhare, agafashwa no gusobanukirwa uko yaka serivisi igihe akwiye kuyihabwa n’imbogamizi zabonetse igihe atayihawe neza; ibi byose umuturage aba akwiye kubimenya akanabisobanukirwa.”
Aya masengesho yateguwe ku bufatanye bw’akarere ka Kayonza n’abafatanyabikorwa bako, biragiza Imana kandi baharanira kurushaho gukora neza mu byo bashinzwe.













