MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Kayonza: Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi binenze ku mbaraga nke bashyira mu gukumira amakimbirane

Yussuf HakizimanaYanditswe na Yussuf Hakizimana
14/11/2022

Umuyobozi w’Urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango wa FPR Inkotanyi mu karere ka Kayonza Mukankusi Flavia yemeza ko binenze ku mbaraga nke bakoresha mu gufasha imiryango ifitanye amakimbirane mu miryango

Kuri uyu wa 13 Ugushyingo mu murenge wa Mukarange hateraniye inteko rusange y’abayobozi b’urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi guhera mu tugari kugeza ku rwego rw’Akarere, aho bagaragarijwe ibyakozwe mu myaka ibiri ishize.

Iyi nteko rusange yaranzwe no gusasa inzobe ko mikorere ya bamwe mu bagize urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi mu midugudu, n’utugari badatangira raporo igihe, ariko bigeze ku kibazo cy’amakimbirane mu miryango gikomeje gufata indi ntera dore ko gifatwa nk’ishingiro ry’ibindi bibazo byibasiye umuryango nyarwanda birimo, imirire mibi, umwanda, ubukene.

Mukankusi Gakwaya Flavia Perezidante w’Urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi mu karere ka Kayonza  kuri iyi ngingo yagize ati: “Hari aho urugaga n’abagize inama y’igihugu y’abagore badahuza mu rugamba rwo gufatanya gukemura amakimbirane mu miryango, mu gukemura ibi bibazo ntaho turagera ahubwo hakenewe imbaraga nyinshi zituruka hirya no hino ibibazo birahari muri buri mudugudu muri buri kagari, gusa turagerageza gukora kandi ubu hari imiryango twafashize kwiyunga”

Muri iyi nteko hari umwe mu banyamuryango ba FPR Inkotanyi  ubwo bunguranaga ibitekerezo kuri iyi ngingo wagize ati: “Mureke twinenge turebere hamwe icyo dukwiye gukora ku kibazo cy’amakimbirane mu miryango, hasi hariya mu mudugudu twese niho tuba nk’abanyamuryango dukora iki ngo dufashe iyo miryango kuva mu makimbirane? Habura iki se? Kuki aho dutuye tukibona imiryango ifashwa kuva mu makimbirane ikiri micye? Twese dukwiye guhaguruka tugafatanyiriza hamwe.”

Hari umwe mu miryango wa Twahirwa Evariste na Mukamugema Francine wafashwijwe n’urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi muri Mukoyoyo mu murenge wa Rwinkwavu, wemeza ko ingufu ziri mu mudugudu hasi zidakoreshwa nk’uko bikwiye ngo imiryango ifite amakimbirane ifashwe kuyakemura.

Twahirwa yagize ati: “Ziriya nzego z’abagore ziri hasi mu mudugudu ntabwo zikemura ibibazo neza, bagomba kongera imbaraga kuko amakimbirane aracyahari bagomba kongera imbaraga bagakemura ibibazo hakiri kare abantu bataricana.”

Umugore we Mukamugema na we yagize ati: “Imbaraga zikwiye gushyirwa mu muco w’abanyarwanda, Umugoroba w’ababyeyi uguhabwa imbaraga cyane, ugakorwa n’abantu bafite ubunyangamugayo kugira ngo bafashe gusana umuryango nyarwanda, dukeneye ko abana n’ababyeyi baganirizwa ku mwihariko wa buri muryango noneho bose bakagira ihuriro, bakicara bagacoca ibibazo biri mu muryango.”

Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi mu karere ka Kayonza Nyemazi John Bosco wari witabiriye iyi nteko, yemeza ko ku kibazo cy’amakimbirane mu miryango hari umwanzuro bafashe,

Ati: “Abagize urugaga bafashe ingamba baniyemeza ko bagiye kureba imiryango ibana mu makimbirane, bakabanza bakayimenya ku rwego rw’umudugudu, hakabaho imikoranire y’inzego haba Urugaga rw’abagore zaba n’izindi nzego tugafatanya kugira ngo biriya bibazo byo mu miryango bikemuke.”

Bimwe mu byakozwe muri iyi myaka ibiri ishize byamurikiwe abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bari mu nteko y’abagize urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi, harimo imiryango 155 yafashijwe gukemurirwa amakimbirane, naho ibibazo 35 biracyakurikiranwa n’abagore; mu gihe hari ibibazo biri mu miryango 14 biri gukurikiranwa n’izindi nzego.

Umuryango wa Twahirwa Evariste na Mukamugema Francine wafashijwe kuva mu makimbirane

Chairman w’ Umuryango FPR Inkotanyi mu karere ka Kayonza Nyemazi John Bosco (Uri hagati) yavuze ko ikibazo cy’amakimbirane mu miryango hari ingamba bafashe

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: AbagoreFPR Inkotanyi

UMWANDITSI

Yussuf Hakizimana

Yussuf Hakizimana

Izo bijyanye

U Rwanda rugiye kwagura isoko ry’ikawa muri Aziya binyuze muri Singapore
Inkuru z'ingenzi2

U Rwanda rugiye kwagura isoko ry’ikawa muri Aziya binyuze muri Singapore

09/11/2026
Ibiyobyabwenge by’asaga miliyoni 13Frw byangijwe i Nyagatare
Amakuru

Ibiyobyabwenge by’asaga miliyoni 13Frw byangijwe i Nyagatare

09/11/2026
Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga
Amakuru

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga

07/11/2026
Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe
Amakuru

Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe

06/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Bugesera: Urubyiruko rusaga 1000 rwatangiye Urugerero rwiyemeza gukemura ibibazo bibangamiye imibereho y’abaturage

Bugesera: Urubyiruko rusaga 1000 rwatangiye Urugerero rwiyemeza gukemura ibibazo bibangamiye imibereho y'abaturage

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU