Abana umunani biga mu mashuri abanza mu Karere ka Kayonza, bajyanywe ku kigo nderabuzima cya Kageyo nyuma yo kuribwa n’inzuki, umwe akomereza mu Bitaro bya Rwinkwavu bitewe n’uko uruyuki rwamwinjiye mu gutwi rukanga kuvamo.
Aba bana bariwe n’inzuki kuri uyu wa Gatatu tariki ya 23 Gashyantare 2022 ahagana saa sita z’amanywa ku Rwunge rw’amashuri rwa Rwisirabo ruherereye mu Murenge wa Mwiri,
Umuyobozi w’Urwunge rw’amashuri rwa Rwisirabo, Mushinzimana Emmanuel aganira na MUHAZIYACU, yavuze ko aba bana bariwe n’inzuki ari abiga mu mwaka wa mbere n’uwa kabiri w’amashuri abanza,
Ati : “Byari nka saa sita abana bamwe basoje amasomo abandi baje gutangira ay’ikigoroba, rero baje babona inzuki zihomye ahantu ku giti baziteramo amabuye, inzuki zihita zikwirakwira ahantu hose zirya abana umunani umwe muri bo uruyuki rwamwinjiye mu gutwi bituma ajya kwa muganga i Rwinkwavu ari kwitabwaho n’abaganga kandi batubwiye ko ari bukire vuba.”
Mushinzimana yavuze ko bahise bashaka abantu babafasha gukuraho izo nzuki kugira ngo zitongera kurya abandi bana, habaho no kwibutsa abana kujya birinda kuzisagararira.






