MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Kabarondo: Umusore wavugaga ko iwabo bamwanga birakekwa ko yiyahuje umuti batera inyanya arapfa

Dedios NsabimanaYanditswe na Dedios Nsabimana
07/07/2021

Umusore w’imyaka 18 witwa Manizabayo Valens wari utuye mu Kagari ka Rusera mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, yasanzwe mu nzu yabagamo yapfuye bigakeka ko yiyahuye akoresheje umuti bakunze gutera inyanya uzwi nka Rava.

Ibi byamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu, tariki 07 Nyakanga, nyuma y’aho Mukansanziki Grace usanzwe ari nyina wabo w’uyu musore agiye gufata amajerekani yo kujya kuvoma, akomanze ntihagira umwitaba ngo kandi urugi rufungiyemo imbere, niko gushaka uko bica urugi basanga yapfuye.

Umuyobozi w’Umurenge wa Kabarondo, Kagabo Jean Paul aganira na MUHAZIYACU yavuze ko bagiyeyo n’izindi nzego z’umutekano zirimo RIB na Polisi basanga koko yapfuye, gusa ngo mu igenzura ryakozwe basanze iruhande rwe hari agacupa k’umuti bita rava usanzwe ukoreshwa mu buhinzi bw’inyanya aho wica udukoko.

Ati: “Uwo muti turakeka ariwo yanyweye ukaza kumwica kuko wanabonaga ko asa n’uwabanje kuruka, twahise tumwohereza ku bitaro bya Rwinkwavu kugira ngo bamukorere isuzuma bakazatubwira icyamwishe.”

Kagabo yakomeje avuga ko uyu musore w’imyaka 18 yari yaragerageje kwiyahura izindi nshuro ebyiri ariko akagenda atabarwa, bimwe mu byo ngo yavugaga byabimuteraga ni uko ngo iwabo bamwanga.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: KabarondoKayonza

UMWANDITSI

Dedios Nsabimana

Dedios Nsabimana

Izo bijyanye

Bugesera: Urubuga rwa Baho Neza rwafashije Intwaza mu by’ubuzima bwo mu mutwe
Amakuru

Bugesera: Urubuga rwa Baho Neza rwafashije Intwaza mu by’ubuzima bwo mu mutwe

13/10/2026
Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi
Amakuru

Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi

12/10/2026
Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi
Amashanyarazi

Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi

12/10/2026
Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga
Amakuru

Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga

12/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Rwamagana: Polisi yerekanye abashoferi bakuraga abantu i Kigali bakabambutsa uturere nta mpushya

Rwamagana: Polisi yerekanye abashoferi bakuraga abantu i Kigali bakabambutsa uturere nta mpushya

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU