MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

JADF Bugesera yiyemeje kugira uruhare mu kwimura imiryango 96 igituye mu kirwa cya Sharita

Robert BashimikiYanditswe na Robert Bashimiki
06/09/2025

Nyuma yo kugaragarizwa ibikubiye muri gahunda y’iterambere ry’Akarere ry’imyaka itanu ndetse n’ikibazo cyo kwimura abaturage bagituye mu kirwa cya Sharita giherereye mu Murenge wa Rweru, abagize ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Bugesera-JADF Bugesera biyemeje ubufatanye mu kubakira amacumbi iyo miryango.

Ibi byagarutsweho mu nteko rusange ya JADF Bugesera kuri uyu wa Gatanu tariki 05 Nzeri 2025 yateraniye ihuza abafatanyabikorwa b’Akarere mu rwego rwo kungurana ibitekerezo ku bikorwa byagezweho, kurebera hamwe icyerekezo cy’Akarere muri gahunda y’imyaka itanu iri imbere.

Imwe mu mishinga yagarutsweho ikeneye ubufatanye ni uwo kwimura imiryango 96 ituye mu kirwa cya Sharita.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere, Umwali Angélique, yasabye abafatanyabikorwa gukomeza gushyigikira uyu mushinga kugira ngo abaturage bazatuzwe ahantu heza.

Ati: “Uyu mushinga ni ingenzi cyane kuko uzafasha kwimurira abaturage mu midugudu y’icyitegererezo, bakabaho neza kandi babone serivisi z’ibanze. Dusaba abafatanyabikorwa gukomeza kudutera ingabo mu bitugu kugira ngo tugere ku ntego.”

Mu byashimwe muri iyi nama, harimo uruhare rw’abafatanyabikorwa mu ngengo y’imari y’umwaka ushize wa 2024–2025, aho batanze umusanzu ugera kuri miliyari esheshatu.

Seburima Melanie, Umuyobozi wa AEE Rwanda mu Karere ka Bugesera, yavuze ko gusangizwa ibikorwa biri muri gahunda y’iterambere ry’Akarere bibafasha kurushaho kwinjiza ibikorwa byabo mu igenamigambi ry’Akarere.

Ati: “Nk’abafatanyabikorwa, twishimira kubona amakuru y’ukuri ku byo akarere gateganya. Bituma natwe dutegura ibikorwa byacu tugendeye ku byerekezo by’akarere, bityo tugakorera hamwe mu guteza imbere abaturage.”

Murenzi Emmanuel, Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa (JADF) mu Karere ka Bugesera, yijeje ko abafatanyabikorwa bazakomeza gushyigikira ibikorwa by’iterambere ry’akarere.

Ati: “Twiyemeje gukomeza gufatanya n’Akarere mu mishinga yose igamije iterambere ry’abaturage. Umushinga wo kwimura imiryango ituye mu kirwa cya Sharita ntuzahungabana, tuzawushyigikira kugeza ugeze ku musaruro wifuzwa.”

Mu Karere ka Bugesera habarizwaga ibirwa bibiri byari bituwe n’abaturage, ari byo ikirwa cya Mazane n’icya Sharita. Ubu, ikirwa cya Mazane nta muturage ukihatuye kuko bose bimuriwe mu Mudugudu w’ikitegererezo wa Mbuganzeri mu Murenge wa Rweru.

Biteganyijwe ko hazubakwa inzu 48 zo mu bwoko bwa 2 in 1 azuzura atwaye asaga miliyoni 718 z’amafaranga y’u Rwanda.

Murenzi Emmanuel, Perezida wa JADF Bugesera
Umwali Angelique, Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Robert Bashimiki

Robert Bashimiki

Izo bijyanye

Ngoma: Isoko ry’inka (Igikomera) ryongeye gufungurwa
Amakuru

Ngoma: Isoko ry’inka (Igikomera) ryongeye gufungurwa

23/08/2026
Bugesera: Abangavu 59 basoje ingando ziswe Igikari Holiday Camp bigiyemo umuco no guhangana n’ibibazo
Amakuru

Bugesera: Abangavu 59 basoje ingando ziswe Igikari Holiday Camp bigiyemo umuco no guhangana n’ibibazo

23/08/2026
Kirehe: Urubyiruko rwibukijwe ko gutanga amakuru ku biyobyabwenge ari ukurengera ubuzima
Urubyiruko

Kirehe: Urubyiruko rwibukijwe ko gutanga amakuru ku biyobyabwenge ari ukurengera ubuzima

23/08/2026
Abagore b’i Kirehe basabwe umusanzu mu gufasha imiryango 24,500 kwikura mu bukene
Abagore

Abagore b’i Kirehe basabwe umusanzu mu gufasha imiryango 24,500 kwikura mu bukene

23/08/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Gatsibo: Abajyanama b’ubuzima 1500 batangiye gupima Diyabete n’umuvuduko w’amaraso

Gatsibo: Abajyanama b'ubuzima 1500 batangiye gupima Diyabete n'umuvuduko w'amaraso

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU