Kimwe no mu gihugu hose, mu bice byo hirya no hino mu Ntara y’Iburasirazuba insengero zongeye gufungurwa nyuma y’amezi hafi ane zifunzwe mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID-19.
Mu bice by’uturere twa Ngoma, Rwamagana na Kayonza abakirisitu bo mu nsengero nke zahawe uburenganzira bwo gufungura babwiye MUHAZIYACU ko bishimiye kongera guteranira hamwe.
Iyi nkuru yinganjemo amafoto yaranze uyu munsi, imyitwarire y’abasenze n’imyitwarire yabo mu kurwanya icyorezo.

Padiri mukuru wa Paruwasi Katederali ya Kibungo Felecien Mujyambere yabwiye MUHAZIYACU ati: “Guhabwa uburenganzira bwo kongera tugasenga, abakiristu bakabona misa, ni ibyishimo. Turashimira Imana ariko turumva ari n’inshingano, tugomba gukora uko dushoboye kugira ngo dufashe abakirisitu gusenga birinda, barinda na bagenzi babo icyorezo cya Covid-19.”
Kuri Katederali hari abakorerabushake bagera kuri 40 bakoze muri buri misa bafasha abakirisitu kubahiriza intera hagati y’umuntu n’undi, kwambara neza agapfukamunwa, gukaraba intoki, kwandika buri wese mu gitabo amazina ye na nomero ye ya telefoni, mbere yuko yinjira muri kiliziya.


Kayitesi Felecite usengera kuri iyi katederali yagize ati: “Turashimira Imana ko twongeye gusubira mu ngoro yayo, kuyishima, tunasaba Imana kugira ngo iki cyorezo kizaranduke burundu. Nubwo twagiye dushyiramo intera ariko n’ubundi umuntu igishyika aragifite, tugomba kwirinda kugira ngo ntanduza mugenzi wanjye cyangwa we akaba yanyanduza.”


Majyambere Antoine, Uhagarariye abakorerabushake 15 bo ku rusengero Eglise Vivante Kibungo we yagaragaje ko mu rwego rwo kurwanya Covid-19 bafite imyiteguro inoze yuko iyo umukirisitu aje abanza gukaraba intoki, akiyandikisha kugira ngo hamenyekane imyirondoro ye, akerekwa aho yicara, akaba yambaye agapfukamunwa neza kandi akicazwa habayeho guhana intera.
Yagize ati: “Gusenga muri yo mimerere biragoranye ariko nibwo buzima tugomba kwimenyereza mu gihe tutaramenya aho iki cyorezo cyerekeza, ariko nanone amasaha abiri ntabwo ari menshi. Urusengero rwacu ni runini, haje abantu benshi twasaba hakaba amateraniro abiri.
Mu Karere ka Ngoma insengero zigera hafi kuri 300 zihabarizwa izafunguwe ku ikubitiro eshanu.
Hagati aho, hari abasengera mu zitaremererwa gufungura bibaza impamvu bo batarahabwa ubwo burenganzira.
Umukristo wo muri ADEPR Kibungo yagize ati: “Rwose mutubarize ibyo bashingiyeho, natwe turifuza gufungurirwa, dukumbuye guterana mu rusengero”

Mu Karere ka Rwamagana, mu nsengero eshanu zafunguwe MUHAZIYACU yasuye eshatu, isanga abakirisitu babukereye ndetse n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze.
Nko muri Restoration Church Rwamagana urusengero rwajyagamo abantu basaga 1,000 basigajemo imyanya yakira abagera kuri 250, Paruwasi Gatolika ya Rwamagana ho bari kwakira abakirisitu 301 mu gihe ubusanzwe bakiraga abarenga 1500, naho muri ADEPR Paruwasi ya Rwikubo ho bari kwakira 180 mbere bakiraga 650.

Sindikubwabo André, umukiristu mu itorero rya ADEPR yavuze ko kongera kugaruka mu rusengero ari ishimwe rikomeye.
Ati: “Hari ubwo watangiraga gusenga dukoresheje ikoranabuhanga rya telefoni inshuti zawe zikaguhamagara ugasanga uhise ubireka, cyangwa abana bakakurogoya ku buryo uhita ubivamo ariko hano mu rusengero uza uje kuganira n’Imana gusa.”
Umuyobozi wa ADEPR mu Karere ka Rwamagana, Nsengiyumva Laurien, yavuze ko kuri ubu insengero zose za ADEPR bakajije ingamba cyane ku buryo imyanya yashyizweho izajya yubahirizwa abasigaye bakaza gusengera mu rindi tsinda.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yavuze ko mu nsengero zemerewe gukora zose bazibyukiyeho bagasanga ziri kubahiriza amabwiriza.
Ati: “Urazisangaho abasore n’inkumi bahuguriwe kuyobora abantu no kubereka aho bakarabira mbere yo kwinjira, igishimishije cyane ni uruhare rw’uru rubyiruko, hose urasanga bagifite imyanya myinshi itaricarwaho ku buryo ubona ko amabwiriza bari kuyubahiriza neza.”
Kubijyanye n’insengero zitarafungurwa uyu muyobozi yavuze ko bagiye basanga zifite utubazo tutarakemuka neza nko kuterekana intera hagati y’umukiristu n’undi, kutagira ibikoresho bihagije by’isuku ariko ahamya ko nibabitunganya neza icyumweru gitaha na bo bazemererwa gusenga.
Amakuru agera kuri MUHAZIYACU ni uko mu nsengero zisaga ibihumbi 3,000 zo mu turere turindwi tugize Intara y’Iburasirazuba, mu zagenzuwe niba ziteguye gushyira mu ngiro ingamba n’amabwiriza byo kwirinda icyorezo cya Covid-19 zigera kuri 700; izahawe uburengenzira bwo gufungura kuri iki cyumweru ni insengero 45.







