MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Intashyo z’abaturage ba Matimba kuri Chairman wa FPR-Inkotanyi watumye bagera ku iterambere

Felix NyabyendaYanditswe na Felix Nyabyenda
26/06/2024

Abaturage batuye mu Murenge wa Matimba mu Karere ka Nyagatare barashimira Umuryango FPR -Inkotanyi ko wabahaye amahoro n’umutekano nyuma y’ishyirwaho ry’abarinda imipaka, bikabafasha gukora imirimo itandukanye irimo ubucuruzi bwambukiranya imipaka ndetse n’ubuhinzi bugezweho.

Ibi babigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Kamena 2024, ubwo mu Murenge wa Matimba hakomerezaga ibikorwa byo kwamamaza abakandida b’Umuryango FPR -Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu n’Abadepite mu matora ateganyijwe tariki ya 14 na 15 Nyakanga 2024.

Muziranenge Constance utuye mu Kagari ka Nyabwishongwezi yavuze ko yari atuye Matimba mu 1982 aho ngo azi ubuyobozi bubi bwariho mbere, yavuze ko ubu ubuyobozi bwegerejwe abaturage ndetse bunashyiraho abashinzwe umutekano ku mipaka.

Ati” Ubu dufite amahoro asesuye, abantu bajyaga badutera bambutsa za Kanyanga n’ibindi bintu ariko ubu bashyizeho abantu barinda umupaka, ubu uwakora icyaha ntaho yahungira, nta n’umuntu watinyuka ubigerageje baramuhiga nkuko umuntu ahiga urushinge hasi.”

Mukankundiye Philomène w’imyaka 60 utuye mu Kagari ka Matimba we yavuze ko FPR-Inkotanyi yamukuye ku ngoyi y’ubukene bitewe nuko yahawe umutekano usesuye n’uburenganzira bwo gutura aho ashaka cyane ko yaje Nyagatare aturutse mu Ntara y’Amajyaruguru.

Yakomeje agira ati” ikimpagaritse aha, ni ugushimira Chairman wacu kuko yankuye habi. Mbere yo mu 1994 nari uwo gupfa kuko nabaga mu nzu y’imigano, nyuma yo mu 1994 nshyira abana mu nzira nza Nyagatare banyakira neza bampa ubutaka mpinga ibigori ngaburira abana, kugera haje Koperative KABOKU turakorana ubu neza toni 8 kuri hegitari.”

Rubagumya Aloys w’imyaka 66 utuye mu Kagari ka Bwera  yavuze ko umutekano ariwo shingiro rya byose ngo ni nawo bakesha kubaho kwabo. Yakomeje avuga ko Chairman wa FPR -Inkotanyi  yabahaye umutekano mu buryo ntagereranywa.

Ati” Mbere nta butabera bwari buhari, umuntu yicaga undi agapfira aho ndetse yanamurusha amafaranga akayatanga mu buyobozi bwisumbuye ntakurikiranwe.”

Umukandida Depite w’Umuryango FPR-Inkotanyi Mussolini Eugène yavuze ko yaje Matimba gufatanya n’abaturage kwamamaza umukandida batanze k’umwanya w’Umukuru w’Igihugu ariwe Paul Kagame.

Yakomeje agira ati” Uwo nitumutora aho tugeze mu iterambere ni ukwikuba inshuro nyinshi mu cyerekezo turimo 2050, iri koranabuhanga mufite aha no mu Kagari tuzarisangayo, ikindi mbasaba ni ugutora umuryango FPR-Inkotanyi ku gipfunsi.”

Mu bindi abaturage ba Matimba bishimira harimo ko bafite ubuso bwa hegitari 638 zuhirwa aho byatumye babasha kweza toni 6 kuri hegitari bavuye kuri toni 1 kuri hegitari. Muri uyu Murenge kandi barishimira ko hubatswe isoko nyambukiranyamupaka rya Kagitumba ryabafashije guhahirana n’abaturanyi bo mu gihugu cya Uganda.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Felix Nyabyenda

Felix Nyabyenda

Izo bijyanye

Ngoma: Isoko ry’inka (Igikomera) ryongeye gufungurwa
Amakuru

Ngoma: Isoko ry’inka (Igikomera) ryongeye gufungurwa

23/08/2026
Bugesera: Abangavu 59 basoje ingando ziswe Igikari Holiday Camp bigiyemo umuco no guhangana n’ibibazo
Amakuru

Bugesera: Abangavu 59 basoje ingando ziswe Igikari Holiday Camp bigiyemo umuco no guhangana n’ibibazo

23/08/2026
Kirehe: Urubyiruko rwibukijwe ko gutanga amakuru ku biyobyabwenge ari ukurengera ubuzima
Urubyiruko

Kirehe: Urubyiruko rwibukijwe ko gutanga amakuru ku biyobyabwenge ari ukurengera ubuzima

23/08/2026
Abagore b’i Kirehe basabwe umusanzu mu gufasha imiryango 24,500 kwikura mu bukene
Abagore

Abagore b’i Kirehe basabwe umusanzu mu gufasha imiryango 24,500 kwikura mu bukene

23/08/2026

Ibitekerezo 1

  1. uwimpuhweangelique says:
    2 years yahise

    Nibyo2 for niyogera yokaramba

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Kirehe: Bishimira iterambere umuryango FPR Inkotanyi wabagejejeho

Kirehe: Bishimira iterambere umuryango FPR Inkotanyi wabagejejeho

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU