MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Ingengabitekerezo ya Jenoside igaragara mu bavutse nyuma ya Jenoside ni ikibazo

EditorYanditswe na Editor
10/04/2025
Dr. Nyirahabimana Jeanne, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba

Dr. Nyirahabimana Jeanne, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba

Dr. Nyirahabimana Jeanne, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba avuga ko hari ahakigaragara ingengabitekerezo ya Jenoside mu mvugo no mu bikorwa, igiteye impungenge hakaba n’aho igaragara mu bavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, akagaragaza ko hakenewe ubufatanye mu kuyirwanya aho yaba iri hose mu Gihugu no hanze yacyo; ikarandurwa burundu.

Bikubiye mu butumwa yatangiye mu Karere ka Kirehe, mu Murenge wa Mpanga mu muhango wo kwibuka by’umwihariko Abatutsi biciwe ku cyambu cya Migera no mu kibaya cya Nasho muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Yagize ati: “Yasabye abaturage kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside aho yaba iri hose, ati: “Hari ingengabitekerezo ya Jenoside ikigaragara, aho usanga abantu bapfobya haba mu mvugo, haba mu bikorwa nkaba nsaba abaturage muri hano, ngo buri wese abe ijisho rya mugenzi we, turwanye ingengabitekerezo ya Jenoside aho twayumva hose, haba ari mu Gihugu no hanze yacyo, tuyirwanye twivuye inyuma. Uwumva atazi uko yabigenza, atungire abayobozi agatoki, kugira ngo tuyirandure rwose.”

Yakomeje agira ati “Mu ngengabitekerezo tubona harimo n’abavutse nyuma ya Jenoside, urumva ko ari ikibazo rero kubona umwana w’umusore, inkumi yavutse nyuma ya Jenoside, ufite amagambo yuzuyemo ingengabitekerezo ya Jenoside ni ikibazo gikomeye. Ndagira ngo rero mwese abari aha, twese ababyeyi, mwumve ko dufite umukoro wo kurwanya iyo ngengabitekerezo mbi mu bana b’u Rwanda, ahubwo bagakura neza bafite imitekerereze mizima, itarimo iy’urwango.”

Dr. Nyirahabimana yasabye kandi ko abafite amakuru y’ahantu hari imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, “kuko ayo makuru umuntu abitse, kuva muri 1994 kugeza uyu munsi ni umutwaro utoroshye. Ibyiza rero uwo mutwaro yawururutsa kugira ngo imibiri ishyingurwe mu cyubahiro.”

Yashimiye Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi hakagira abarokoka. Avuga ko ubu Leta y’Ubumwe yimakaje Ndi Umunyarwanda.

Mu buhamya bwatangiwe muri iki gikorwa cyo kwibuka Abatutsi biciwe Migera bwahurije ku kuba abenshi mu bahiciwe ari abirukanywe muri Uganda mu 1982 bakazanwa kuhatuzwa nk’inkambi.

Mbanzabugabo Emmanuel warokokeye mu kibaya cya Nasho, yavuze uburyo kuva mu 1982 batabitaga Abanyarwanda ahubwo babitaga Inyenzi, n’uburyo bitewe n’imiterere y’ikibaya cya Nasho hari hameze nk’ikarito ku buryo muri Jenoside Abatutsi bahazanwaga bakahakubitirwa, bakahicirwa, bakajyanwa kujugunywa mu mugezi w’Akagera.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Editor

Editor

Izo bijyanye

Ngoma: Isoko ry’inka (Igikomera) ryongeye gufungurwa
Amakuru

Ngoma: Isoko ry’inka (Igikomera) ryongeye gufungurwa

23/08/2026
Bugesera: Abangavu 59 basoje ingando ziswe Igikari Holiday Camp bigiyemo umuco no guhangana n’ibibazo
Amakuru

Bugesera: Abangavu 59 basoje ingando ziswe Igikari Holiday Camp bigiyemo umuco no guhangana n’ibibazo

23/08/2026
Kirehe: Urubyiruko rwibukijwe ko gutanga amakuru ku biyobyabwenge ari ukurengera ubuzima
Urubyiruko

Kirehe: Urubyiruko rwibukijwe ko gutanga amakuru ku biyobyabwenge ari ukurengera ubuzima

23/08/2026
Abagore b’i Kirehe basabwe umusanzu mu gufasha imiryango 24,500 kwikura mu bukene
Abagore

Abagore b’i Kirehe basabwe umusanzu mu gufasha imiryango 24,500 kwikura mu bukene

23/08/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Imibiri 21 y’abazize Jenoside yashyinguwe mu cyubahiro mu rwibutso rwa Kiziguro

Imibiri 21 y'abazize Jenoside yashyinguwe mu cyubahiro mu rwibutso rwa Kiziguro

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU