Abaturage bo mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Kigabiro basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi ndetse n’Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside, bahakura amasomo n’ingamba bizabafasha kwigisha abakiri bato kwirinda amacakubiri n’ivangura.
Kuri iki Cyumweru tariki ya 31 Gicurasi 2026 nibwo aba baturage barenga 150 basuye ibi bice mu rwego rwo kurushaho gusobanukirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no kurushaho kumenya uko urugamba rwo kubohora Igihugu rwagenze.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigabiro, Rushimisha Mark, yavuze ko bazanye abaturage 153 biganjemo abakuze n’urubyiruko. Yavuze ko ari urugendo bahereye muri Kanama 2025 mu rwego rwo kumenya amateka yaranze urugendo rwo kubohora u Rwanda.
Ati “ Turi kumwe n’abana bato bavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi tuba twifuza ko biga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kugira ngo ejo n’ejo bundi bajye bamenya ko ari amateka yacu, ndetse banadufashe kurwanya abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi kuko hano baba bahabonye ibihamya.’’
Gitifu Rushimisha yavuze ko umukoro baha abakiri bato ari ukurwanya abagoreka amateka ndetse no gukomeza kubaka ubumwe hagati yabo. Yavuze ko abakiri bato bifuza ko bavoma imbaraga zo gushyira hamwe nkuko Inkotanyi zashyize hamwe zikabohora u Rwanda.
Dushime Belly Brise ufite imyaka 24 yavuze ko ari ubwa mbere yari ageze ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gisozi, yavuze ko kimwe mu byo yahakuye harimo kuba afitiye umwenda ababohoye Igihugu.
Ati “ Tugiye gushimangira noneho ibyo twakoraga, abantu bajyaga batubaza impamvu tubariwa muri youth volunteers kandi tudahembwa, ubu noneho rero twabonye ko hari abatanze imbaraga zabo bamena amaraso kugira ngo uyu munsi tube turi abo turibo. Natwe rero tugiye kongera imbaraga twakoreshaga kandi tunahangane n’abapfobya Jenoside yakorer Abatutsi.’’
Hategekimana Emmanuel we yavuze ko yabonye ubwitange buhebuje Inkotanyi zakoresheje mu guhagarika Jenoside, kurokora abicwaga ndetse no gukuraho Leta mbi yakoraga Jenoside. Yavuze ko ari ibintu bikomeye cyane.
Ati “ Biradufasha mu gukora cyane tugateza imbere Igihugu cyacu, hari urubyiruko dufite iwacu tugiye kongera kubakangurira gukunda Igihugu no gusigasira ibyagezweho.’’
Mukaseti Francoise we yavuze ko impamba yahakuye ari iyo kwigisha abana be amateka yaranze u Rwanda n’uburyo bayasigasira bakirinda amacakubiri n’inzagano kuko biri mu byatumye Jenoside yakorewe Abatutsi iba.
Kuri ubu aba baturage ba Kigabiro batangiriye uru rugendo mu gusura ibice byatangirijwemo urugamba rwo kubohora igihugu mu 1990 mu Karere ka Nyagatare, bakomereza mu Karere ka Gicumbi aho basuye ku Murindi n’ibindi bice ingabo zari iza FPR-Inkotanyi zabagamo.
Mu gice cya gatatu basuye mu rugano mu Karere ka Burera na Musanze mu bice izi ngabo zabagamo, mu cyiciro cya kane basuye Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo kubohora Igihugu ndetse n’Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi, aho ruruhukiyemo imibiri irenga ibihumbi 259 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.














