MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Impamvu Iburasirazuba hakenewe ubukangurambaga bwisumbuye kuri Mituweli na Ejo Heza

Yussuf HakizimanaYanditswe na Yussuf Hakizimana
08/10/2020

Imibare igaragaza ko mu Ntara y’Iburasirazuba ubwitabire muri gahunda za Ejo Heza n’ubwisungane mu kwivuza (Mituweli) bukiri bucye ugereranyije n’izindi ntara, bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze biyemerera ko muri ubu bukangurambaga hadakoreshwa imbaraga nkuko bikwiye.

Intara y’Iburasirazuba iri ku mwanya wa kane mu bwitabire bwa Ejo Heza, ni ukuvuga ko ibanziriza iya nyuma mu bwitabire bwa Ejo Heza, naho muri mituweli hari uturere twageze kuri 90% utundi tukiri kuri 60%.

Ibi bituma muri iyi minsi hatangiye gutekerezwa uburyo bwo kongera imbaraga mu bukangurambaga nkuko byemezwa n’umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba Mufulukye Fred, ubwo yari mu karere ka Ngoma kuri sitade nshya, aho yaganiriye n’abayobozi kuva ku mudugudu kugeza ku karere.

Guverineri Mufulukye yabisobanuye ko ku birebana na Mituweli na Ejo Heza ari ibikorwa bisaba ko abaturage babyitabira cyane, iyo bisuzumye babona mituweli hari intera ishimishije bamaze kugeraho nubwo abaturage bose batarajya muri mituweli.

Muri Ejo Heza uturere tugize Intara y’Iburasirazuba turi hagati ya 25% na 30% by’ubwitabire.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Mufulukye Fred (Amafoto: Hakizimana Y.)

Guverineri Mufulukye akomeza avuga ko batangije ubukangurambaga buhwitura abayobozi kurushaho kwegera abaturage bakitabira izi gahunda za leta.

Yunzemo agira ati: “Twaje kugirango twongere tubakangurire kurushaho kwigira ku bandi, kandi batwijeje ko mu kwezi kwa 10 hari aho bazaba bageze.”

Bamwe mu batungwa agatoki ko badakora neza ubukangurambaga ni abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge n’utugari, nabo biyemerera ko hari aho ubukangurambaga budakorwa neza.

Niyigena Alexis ni umwe muri aba bagitifu, ayobora umurenge wa Mugesera, muri Ejo Heza ari ku kigero cya 44% naho muri mituweli bageze kuri 81%. Yemeza ko ibi bikorwa bisaba ubukangurambaga buri hejuru cyane.

Ibi ngo bigaragazwa n’uko hari utugari tubiri wasanga duturanye ariko tutari mu murenge umwe, hamwe bafite igipimo kiri hejuru abandi bari hasi.

Yakomeje agira ati: “Muri ziriya gahunda za Ejo Heza na mituweli iyo uri umukangurambaga mwiza ibintu birazamuka.

Ubukangurambaga burakomereza mu tundi turere kugirango abaturage barusheho gushishikarizwa kwitabira gutangira mituweli igihe ndetse no kurushaho kwizigamira muri Ejo Heza.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Yussuf Hakizimana

Yussuf Hakizimana

Izo bijyanye

Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi
Amakuru

Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi

12/10/2026
Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi
Amashanyarazi

Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi

12/10/2026
Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga
Amakuru

Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga

12/10/2026
Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge
Amakuru

Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge

10/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Gatsibo: Mu rugo rw’umuturage habonetse umurambo w’umugabo wari warabuze muri 2016

Gatsibo: Mu rugo rw’umuturage habonetse umurambo w’umugabo wari warabuze muri 2016

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU