MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Imbamutima za Mukantaganda w’i Mayange washyikirijwe inzu ya miliyoni 12Frw

Robert BashimikiYanditswe na Robert Bashimiki
04/08/2026

Mukantaganda Jeanne w’imyaka 35 uherutse gupfusha umugabo, ni umubyeyi w’abana babiri utuye mu Murenge wa Mayange mu Karere ka Bugesera, ashimira ubuyobozi bw’Igihugu ndetse n’abaturage ku gikorwa bamukoreye cyo kumushyikiriza inzu yubakiwe n’Itorero ADEPR Paruwasi ya Bugesera, mu rwego rwo kubakira imiryango itishoboye yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Igikorwa cyo gushyikiriza Mukantaganda Jeanne inzu yubakiwe n’aba kristu ba ADEPR Paruwasi Bugesera, cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki 04 Kanama 2026 mu Kagari ka Kibenya mu Murenge wa Mayange.

Ashimira abagize uruhare mu kumwubakira iyi nzu, Mukantaganda yagaragaje amarangamutima yo kubona inzu atari yiteze ngo kuko umugabo we yapfuye batarabona aho kuba.

Ati: “Ndashimira Igihugu cyacu kuko gifite imiyoborere myiza ituma tugira umutekano noneho abantu bagashobora kubaka inzu nk’iyi. Ndashimira kandi Itorero ADEPR ryagize neza rinyubakira aho kuba n’umuryango wanjye. Mu by’ukuri ntabwo byari binyoroheye kubona umugabo wanjye yitabye Imana kandi ducumbitse, ariko nagize umugisha mbona aba Kristu ba ADEPR banyubakira inzu nziza.”

Umushumba w’Itorero ADEPR mu Ntara y’Iburasirazuba, Pasiteri  Bizimana Jean Baptiste, yashimiye aba kristu ba ADEPR Bugesera ku gikorwa cyo kubakira umuturage akabona aho kuba. Yibukije aba kristu ko buri wese akenera iterambere rya roho n’iterambere ry’umubiri.

Yagize ati: “Ni byiza ko tuvuga iterambere ryuzuye; iry’umwuka n’iry’umubiri nka ya mvugo ko roho nzima utura mu mubiri muzima. Byombi rero bigomba kuba byuzuzanya. Umuntu akenera iterambere ry’umubiri ndetse n’irya roho. Rero iyo kimwe kibonetse ikindi ntikiboneke, ikindi gitakaza agaciro.”

Yakomeje agira ati: “Mu by’ukuri ugize gukiranuka Imana ikagufasha ukaba warizeye Yesu Kristu nk’umwami n’umukiza mu bugingo bwawe, ukabaho ukiranuka, wirinda icyaha n’igisa nacyo ariko ntubone ibyo kurya, ntubone umwambaro,… kwa gukiranuka kumera nk’aho gutakaje agaciro.”

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Imanishimwe Yvette yagaragaje ko kubakira umuturage ari igikorwa cy’ingenzi, ashimira Itorero ADEPR n’aba kristu bayo bubakiye inzu umuturage utishoboye.

Ati: “Aba kristu, ndashima uruhare bagize. Ibi nibyo bita ubumuntu. Turashima cyane ADEPR uburyo yakoze iki gikorwa cyo kubakira umuturage bagendeye ku muntu ubabaye kuruta abandi batagendeye ku myemerere ngo barebe mu bakristu babo. Uyu wubakiwe asengera muri EAR ariko akaba yarubakiwe na ADEPR. Rero ni ikigaragaza ubuyobozi bwiza kuko udafite ubuyobozi bwiza ntabwo amadini n’amatorero yaba afitanye ubumwe bugeze aha.”

Iyi nzu Mukandaganda Jeanne yubakiwe yuzuye itwaye arenga miliyoni 12 frw.

Inzu Mukantaganda Jeanne yubakiwe
Mukantaganda Jeanne wubakiwe inzu n’aba Kristu ba ADEPR yashimiye Ubuyobozi bw’Igihugu ndetse n’aba kristu
Pastor Bizimana Jean Baptise, Umushumba w’Itorero ADEPR mu Ntara y’Iburasirazuba
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe imibereho myiza, Imanishimwe Yvette yashimiye Itorero ADEPR ryubakiye Mukantaganda Jeanne

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Robert Bashimiki

Robert Bashimiki

Izo bijyanye

Nyagatare: Inzu 20 z’abaturage zasenywe n’ibiza
Ibiza

Nyagatare: Inzu 20 z’abaturage zasenywe n’ibiza

22/09/2026
Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe
Umuryango

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe

21/09/2026
Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa
Amakuru

Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa

21/09/2026
Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo
Amakuru

Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo

21/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
RIB yasabye ko n’ibyapa byamamaza inzoga zahagaritswe bikurwaho

RIB yasabye ko n'ibyapa byamamaza inzoga zahagaritswe bikurwaho

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU