MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Imanza zisaga ibihumbi 15 zimaze gukemurwa mu buryo bw’ubwumvikane

Felix NyabyendaYanditswe na Felix Nyabyenda
31/10/2024
Minisitiri w'Ubutabera akaba n'Intumwa Nkuru ya Leta Dr. Ugirashebuja Emmanuel yavuze ko politiki y'ubuhuza iri gutanga umusaruro

Minisitiri w'Ubutabera akaba n'Intumwa Nkuru ya Leta Dr. Ugirashebuja Emmanuel yavuze ko politiki y'ubuhuza iri gutanga umusaruro

Minisiteri y’ubutabera iratangaza ko bari gushyira imbaraga mu gukemura imanza mu bwumvikane hatitabajwe inkiko cyane ko ngo ari ubutabera bukomoka ku muco Nyarwanda, ari nayo mpamvu ubu bamaze gukemura imanza  zisaga ibihumbi 15 muri ubu buryo.

Ibi iyi Minisiteri yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki ya 29 Ukwakira 2024 ubwo hasozwaga umwiherero w’iminsi ibiri w’abafite aho bahuriye n’ubutabera wagarutse  k’uko ubutabera buhagaze, intumbero yabwo no gukuraho imbogamizi zikibubangamiye hifashishijwe ingamba zitandukanye cyane ikoranabuhanga, abafatanyabikorwa babigizemo uruhare.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta Dr. Ugirashebuja Emmanuel,yavuze ko bari gushyira imbaraga mu butabera bugendeye ku kumvikanisha abantu bidasabye kugana inkiko kandi ngo biri gutanga umusaruro.

Yagize ati” Ubundi iyo urebye ni nabwo butabera bukomoka ku muco wacu w’Abanyarwanda, usanga arizo nzira zakoreshwaga iyo abantu babaga bananiwe kumvikana bashakaga umuntu ubunga cyangwa ubahuza, ni inzira rero twabonye ko yagira akamaro gakomeye, tukiga uko igomba gukoreshwa. Niyo mpamvu twashyizeho amahungurwa kugira ngo basobanukirwe uko bakunga abantu.”

Yakomeje agira ati ” Ubu ng’ubu twatangiye kubona akamaro kabyo kuko imibare itugaragariza ko ubwumvikane ku manza mpanabyaha hari imanza ibihumbi 15 zacyemuwe,urumva ko ari imanza zagombaga kwiyongera ku zindi nyinshi ziri mu butabera ariko kandi nibwo tugitangira. Nitubishyiramo umwete abantu bakabyigishwa bizagira akamaro ko kunga abantu kuko abantu banakomeza ubushuti bari basanganwe.”

Umuvugizi w’Inkiko, Mutabazi Harrison yavuze ko uretse kuba uburyo bwo gukemura imanza hatisunzwe inkiko byongera guhuza abantu, ahubwo ko binagabanya amafaranga akoreshwa, yatanze urugero rw’imanza mbonezamubano  eshanu zari zifite agaciro ka miliyoni 45 Frw zabashije kuzigamwa ntizikoreshwe kubera ubwumvikane.

Umuvunyi Mukuru ,Nirere Madeleine we yavuze ko kuva politiki y’ubuhuza yajyaho muri Nzeri 2022 yatanze umusaruro ngo nabo nk’Urwego rw’Umuvunyi barayikoresha.

Yakomeje avuga ko ibibazo byinshi bakira ari iby’imanza mbonezamubano cyane cyane izungura, ngo mu mwaka ushize wa 2023 bakiriye ibibazo 50, muri byo 36 barabicyemura mu buhuza mu gihe ibibazo 14 bakibikurikirana.

Uretse imanza mpanabyaha zisaga ibihumbi 15 zacyemuwe mu buryo bw’ubwumvikane, umwaka ushize wa 2023 mu nkiko bari bafite imanza mbonezamubano 2 199 none ubu basigaranye imanza 74 kubera kuzikemura bakoresheje ubuhuza, muri rusange bamaze gukemura imanza zisaga ibihumbi bitatu bakoresheje politi y’ubuhuza.

Ikindi kigaragaza ko iyi politiki yatanze umusaruro, hari Urukiko rw’Ibanze rwa Gihango mu Karere ka Rutsiro kuri ubu rudafite umuntu n’umwe uza kuburana urubanza  nshinjabyaha aturutse mu igororero kubera politiki y’ubwumvikane.

Uhereye ibumoso: uhagarariye UNDP mu Rwanda Fatmata Lovetta, Minisitiri w’Ubutabera Dr. Ugirashebuja E, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Dr. Ntezilyayo F. n’uhagarariye Loni mu Rwanda Ozonnia Ojielo
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta Dr. Ugirashebuja Emmanuel yavuze ko politiki y’ubuhuza iri gutanga umusaruro

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Felix Nyabyenda

Felix Nyabyenda

Izo bijyanye

Ngoma: Isoko ry’inka (Igikomera) ryongeye gufungurwa
Amakuru

Ngoma: Isoko ry’inka (Igikomera) ryongeye gufungurwa

23/08/2026
Bugesera: Abangavu 59 basoje ingando ziswe Igikari Holiday Camp bigiyemo umuco no guhangana n’ibibazo
Amakuru

Bugesera: Abangavu 59 basoje ingando ziswe Igikari Holiday Camp bigiyemo umuco no guhangana n’ibibazo

23/08/2026
Kirehe: Urubyiruko rwibukijwe ko gutanga amakuru ku biyobyabwenge ari ukurengera ubuzima
Urubyiruko

Kirehe: Urubyiruko rwibukijwe ko gutanga amakuru ku biyobyabwenge ari ukurengera ubuzima

23/08/2026
Abagore b’i Kirehe basabwe umusanzu mu gufasha imiryango 24,500 kwikura mu bukene
Abagore

Abagore b’i Kirehe basabwe umusanzu mu gufasha imiryango 24,500 kwikura mu bukene

23/08/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Bugesera: Abanyeshuri 1000 bahawe ibikoresho by’ishuri ku buntu

Bugesera: Abanyeshuri 1000 bahawe ibikoresho by’ishuri ku buntu

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU