Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba CG Emmanuel K Gasana yashyikirije Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari tugize Akarere ka Bugesera mudasobwa 71 zigendanwa-Laptops zizabafasha gutanga serivisi zirimo n’izijyanye n’irangamimerere ku tugari bayobora.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa kabiri tariki ya 4 Mutarama 2022, aho abahawe izi mudasobwa bavuze ko zizabafasha mu kunoza serivisi baha umuturage, nk’uko bigarukwaho na Hatagekimana Jean Marie Vianney Gitifu w’ Akagari ka Cyintambwe mu Murenge wa Rweru, ashimira umukuru w’Igihugu wabatekerejeho akabagezaho ikoranabuhanga rizabafasha muri gahunda zijyanye no kunoza no kwihutisha serivisi
Ati: “Bwambere ndashimira PereZida wa Repubulika kuba yaradutekereje akaduha ibikoresho, kuko iki ari igikoresho kigiye kudufasha byinshi; harimo kwandika abana bavukiye mu miryango, kwandukura abapfuye, ndetse harimo no korohereza abaturage kurangiza imanza muri ‘system.”
Murebwanayo Leatitie, Umunyamabanya Nshingwabikorwa w’Akabari ka Kabeza mu Murenge wa Rilima na we nyuma yo kwakira mudasobwa, yavuze ko igiye kumufasha kwihutisha serivisi zirimo gushyira abaturage mu byiciro by’Ubudehe
Ati: “Nzihutisha gahunda yo gushyira abaturage mu bijyanye n’ibyiciro by’Ubudehe ndetse no gutangira raporo ku gihe muri rusange.”
Mu gikorwa cyo gutanga izi mudasobwa, Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba CG Gasana K. Emmanuel yavuze ko zizafasha abazihawe ahanini mu irangamimerere no kwihutisha akazi mu tugari bayoboye
Ati: “Turi mu gihe cy’ikoranabuhanga aho kwihutisha ibikorwa byacu by’ubumenyi n’ubumenyi ngiro hagomba gukoreshwa ikoranabuhanga ririmo ububiko bwa mudasobwa, kuko Mudasobwa zirimo gukoreshwa mu irangamimerere, mu kubika amakuru neza,…ni ibintu twashimye kandi tugashimangira ko ibikorwa bikorwa neza, bakabyifashisha umunsi ku munsi kugira ngo n’ubundi banoze imikorere n’imikoranire.”
Mu bikorwa by’ingenzi izi mudasobwa zizifashishwamo harimo kwandika abana bavukiye mu rugo, kwandukura abitabye Imana batarengeje iminsi 30 bitabye Imana, zizakoreshwa kandi muri gahunda yo kurangiza imanza mu buryo bw’ikoranabuhanga.









