MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Ikipe y’abakozi b’Akarere ka Nyagatare yatsinze Union Nyakabanda mu mikino ya gishuti

Protogene BikorimanaYanditswe na Protogene Bikorimana
25/11/2024

Kuri iki cyumweru, tariki ya 24 Ugushyingo, kuri Sitade y’Akarere ka Nyagatare habereye imikino ya gishuti yahuje ikipe y’abakozi b’Akarere ka Nyagatare n’ikipe ya Union Nyakabanda yo mu mujyi wa Kigali yabaye mu byiciro biriri, aho icya mbere cyahuje abakinnyi bari hejuru y’imyaka 40, ukarangira ikipe ya Nyagatare itsinze Union Nyakabanda ibitego 5-3.

Hakurikiyeho umukino wa kabiri w’abari munsi y’imyaka 40, aho ikipe ya Nyagatare yongeye kwigaragaza, itsinda Union Nyakabanda ibitego 2-1.

Iyi mikino yari igamije kwimakaza umuco wo guteza imbere ubufatanye, kwidagadura, n’imikoranire myiza hagati y’abaturage n’abayobozi.

Abitabiriye basabye ko ibikorwa nk’ibi byajya bikorwa kenshi kugira ngo bigire uruhare mu kubaka ubumwe n’imibanire myiza mu Karere no hanze yako.

Abafana bari bitabiriye ku bwinshi bishimiye uburyo aya makipe yagaragaje imbaraga n’ubushobozi mu kibuga.

Umuyobozi w’Akarere Gasana Stephen, yavuze ko ibikorwa nka siporo n’imyidagaduro bikwiye kwiyongera ariko na none bikajyana no gukora ngo kuko utakina ushonje, yanashimiye uburyo ikipe ye yitwaye neza igatahana intsinzi.

Yagize ati: “Ni byo tugomba kongera ibikorwa bya siporo n’imyidagaduro muri Nyagatare, ariko bitavuze ko ubuzima byacu bwose tuzabushingira kuri byo. Iyo uri gukora siporo uba uri kuruhuka kandi haruhuka umukozi. Bahungu banjye, ndabashimira cyane mwimanye Nyagatare.”

Ikipe y’abakozi b’Akarere ka Nyagatare iherutse gutsinda n’ikipe y’Akarere ka Ngoma ibitego ibitego 3-1 mu mukino wa gishuti wari wabahuje.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Protogene Bikorimana

Protogene Bikorimana

Izo bijyanye

Ngoma: Isoko ry’inka (Igikomera) ryongeye gufungurwa
Amakuru

Ngoma: Isoko ry’inka (Igikomera) ryongeye gufungurwa

23/08/2026
Bugesera: Abangavu 59 basoje ingando ziswe Igikari Holiday Camp bigiyemo umuco no guhangana n’ibibazo
Amakuru

Bugesera: Abangavu 59 basoje ingando ziswe Igikari Holiday Camp bigiyemo umuco no guhangana n’ibibazo

23/08/2026
Kirehe: Urubyiruko rwibukijwe ko gutanga amakuru ku biyobyabwenge ari ukurengera ubuzima
Urubyiruko

Kirehe: Urubyiruko rwibukijwe ko gutanga amakuru ku biyobyabwenge ari ukurengera ubuzima

23/08/2026
Abagore b’i Kirehe basabwe umusanzu mu gufasha imiryango 24,500 kwikura mu bukene
Abagore

Abagore b’i Kirehe basabwe umusanzu mu gufasha imiryango 24,500 kwikura mu bukene

23/08/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Gatsibo: Batewe agahinda n’urupfu rw’umwarimu wari mu kwezi kwa buki

Gatsibo: Batewe agahinda n’urupfu rw’umwarimu wari mu kwezi kwa buki

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU