Mu bihe bitandukanye Mujyi wa Nyakarambi no mu nkengero zawo hakunze kumvikana ikibazo cy’ibura ry’amazi, bigatuma hari abaturage bakora urugendo rurerure bajya kuyashaka ku soko yo mu mibande harimo ahazwi nka Kahene, Nyakagera na Nyarufunzi, abandi bakayagura abahenze kuko igiciro giterwa n’urugendo uyacuruza yakoze.
Ikibazo cy’ibura ry’amazi gihuriweho na bamwe mu batuye mu bice by’umujyi wa Nyakarambi baganiriye na MUHAZIYACU bavuga ko hashize iminsi batabona amazi aho batuye icyifuzo cyabo ngo n’uko inzego bireba zabafasha gukemura icyo kibazo.
Muragijimana Séraphine ni umwe mu baturage batuye mu mu mudugudu wo Kwihanika, Akagari ka Nyabikokora Umurenge wa Kirehe, yagize ati: “Amazi hano aza rimwe na rimwe, muzatubarize inzego bireba impamvu mu mujyi wa Nyakarambi dukomeje kubura amazi.”
Nkunzwenayo Steven utuye mu kagari ka Ruhanga, Umurenge wa Kigina, yagize ati: “Kubona amazi biragoye kubera ko aza gake, kuko igihe kinini arabura, nibwo buzima twibereyemo, icyo twifuza ni uko ababishinzwe badufasha bakareba uko bakemura iki kibazo ku buryo burambye.”
Mu kiganiro yagiranye na MUHAZIYACU, Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe itembere ry’ubukungu Nzirabatinya Modeste avuga ko bari gushyira imbaraga mu gukemura ikibazo cy’ibura ry’amazi mu mujyi w’aka Karere no mu bindi bice bikagize, gishakirwa umuti urambye aho bari gushyira imashizi zikoresha ingufu y’amashanyarazi zizajya zizamura amazi mu isoko ya Kahene zizajya zifasha kuzamura amazi mu mujyi wa Nyakarambi no mu nkengero zawo, kuko izari zihari zakoreshaga mazutu bigatuma amazi rimwe na rimwe agenda abura.
Ati: “Dufite isoko ya Kahene yari ifite ikibazo Pompe zaho ntabwo zari zikibasha kuzamura amazi, ariko nka karere twamaze kubona rwiyemezamirimo, turizeza abaturage ko bitarenze amezi abiri kizaba cyarakemutse ku buryo bazaba bafite amazi ku buryo buhoraho.”
Ubu buryo buzaba buza kunganira gahunda zari zihari zo kugeza amazi meza ku baturage, cyane ko Akarere ka Kirehe kugeza ubu kari kuri 72% by’abagerwaho n’amazi meza, ariko ngo barimo gushakisha uko byaba 100%.









