MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Iki si igihe cyo gukora ibyo ushaka – Guverineri Gasana

Yussuf HakizimanaYanditswe na Yussuf Hakizimana
23/12/2021
Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, CG Gasana

Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, CG Gasana

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba GG Gasana K. Emmanuel yasabye abaturage kutirara muri ibi bihe by’iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani, ahubwo bakubahiriza ingamba zashyizweho zo kurwanya icyorezo cya Covid-19.

Ibi CG Gasana yabitangaje mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa 22 Ukuboza, cyari kigamije kwerekana aho Intara y’Iburasirazuba igeze mu kurwanya icyorezo cya Covid-19, aho yibukije ko ibi ari ibihe bidasanzwe.

Yakomeje agira ati: “Iki ntabwo ari igihe cyo gukora ibyo ushaka byose, tumaze kubibona abantu bafatirwa mu bitaramo bidasobanutse, banyuranyije n’amabwiriza yo kurwanya Covid-19, ibyo ntabwo ari byo, ibi birakomeye cyane kuko ari ugukwirakwiza icyorezo kandi bihenze igihugu.”

Ubu butumwa bwagarukaga cyane ku buryo abaturage bo mu Ntara y’Iburasirazuba bakwiye kwitwara dore ko muri ibi bihe hari iminsi mikuru ya noheli n’ubunani ishobora gutuma habaho kwica amabwiriza bitewe n’ubusabane nyamara ibyo bitemewe mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’ubwandu bwa Covid-19.

Kuva mu kwezi kwa Werurwe 2020, mu Ntara y’Iburasirazuba abamaze kwandura Covid-19 ni 38,234 naho abarwaye ubu ni 159, abitabye Imana bazize iki cyorezo ni 251 ni imibare yo kugeza mu kwezi k’Ugushyingo 2021.

Guverineri CG Gasana

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: CG Gasana

UMWANDITSI

Yussuf Hakizimana

Yussuf Hakizimana

Izo bijyanye

Nyagatare: Hatewe ibiti ibihumbi bitanu bya kawa mu itangizwa ry’igihembwe cy’ihinga
Ubuhinzi

Nyagatare: Hatewe ibiti ibihumbi bitanu bya kawa mu itangizwa ry’igihembwe cy’ihinga

13/10/2026
Bugesera: Urubuga rwa Baho Neza rwafashije Intwaza mu by’ubuzima bwo mu mutwe
Amakuru

Bugesera: Urubuga rwa Baho Neza rwafashije Intwaza mu by’ubuzima bwo mu mutwe

13/10/2026
Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi
Amakuru

Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi

12/10/2026
Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi
Amashanyarazi

Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi

12/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Iburasirazuba: Abikorera batangije ubukangurambaga ‘Warikingije?’

Iburasirazuba: Abikorera batangije ubukangurambaga ‘Warikingije?’

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU