Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yasohoye itangazo rigena igiciro gishya cy’amata, haba ku muturage ugemura ku ikusanyirizo, ugemura ku ruganda cyangwa se ikusanyirizo rigemura ku ruganda.
Itangazo ryasohotse kuri uya wa 06 Mata ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Habyarimana Béata rigena ibiciro bishya by’amata,
Umworozi ugemura amata ku ikusanyirizo azajya yishyurwa amafaranga y’u Rwanda 228 kuri litiro imwe, naho ku ikusanyirizo ry’amata, litiro imwe izajya itangirwa amafaranga 250,
Iri tangazo rikomeza rivuga ko umworozi cyangwa se ikusanyirizo bagemuye amata ku ruganda bazajya bishyurwa amafaranga 270 kuri litiro imwe.
Ibi byemezo bije nyuma y’inama zabaye ku wa 22 Mutarama 2022, n’indi yabaye kuwa 09 Werurwe zahuje Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, abahagarariye aborozi mu makusanyirizo y’amata yo hirya no hino mu gihugu ndetse n’izindi nzego zitandukanye zifite aho zihuriye n’uruhererekane rw’inyongeragaciro rw’amata, aho bigaga ku giciro cy’amata uko cyazamurwa.
Iki giciro kizamuwe nyuma y’uko aborozi bahoraga basaba ko cyazamurwa dore ko umworozi yahabwaga amafaranga y’u Rwanda 200 kuri litiro imwe y’amata, naho ku ikusanyirizo litiro y’amata yari amafaranga 220.







