Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo bwashyize hanze ibikorwa biteganyijwe mu kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, busaba abaturage kwitabira no gufata mu mugongo bagenzi babo bafite ababo bishwe.
Aya matariki yashyizwe hanze kuri uyu wa Gatatu tariki ya 6 mu itangazo ryashyizwe hanze n’ubuyobozi bw’akarere hitegurwa gahunda yo kwibuka mu gihugu cyose Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ifite insanganyamatsiko igira iti “ Twibuke twiyubaka.”
Itariki ya mbere abaturage bakwiriye kubahiriza ni tariki 7 Mata aho ari ugutangiza icyunamo ngo bikazabera mu midugudu yose igize Akarere ka Gatsibo.
Ati: “Bizabanzirizwa no gushyira indabo ku mva, gucana urumuri rw’icyizere no kunamira inzirakarengane zishyinguye mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kiziguro.”
Kuri uyu munsi kandi abaturage aho bazaba bari mu midugudu yabo, bazakurikirana kuri radio na televiziyo ubutumwa buzatangwa n’umushyitsi mukuru ku rwego rw’igihugu.
Tariki ya 8 Mata hazakurikiraho umuhango wo kujya kwifatanya n’Akarere ka Gicumbi mu kwibuka no kunamira Abatutsi biciweyo mu gihe cy’ibyitso, ubu akaba ari naho bashyinguwe mu cyubahiro.
Tariki ya 9-10 mu mirenge yose igize aka Karere ka Gatsibo hazaba umuganda w’ubwitange aho abaturage cyane cyane urubyiruko bazatanga umuganda ku muntu umwe warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi uzaba yatoranyijwe.
Tariki ya 11 hazaba umuhango wo kwibuka i Kiziguro aho hazanashyingurwa mu cyubahiro imibiri yabonetse.
Kuwa 12 hazatangwa ikiganiro ku bakozi bakorera mu bigo bya Leta birimo ku Karere, ku mirenge, ibitaro n’ibigo nderabuzima. Mu gihe tariki ya 13 ubwo hazasozwa icyunamo gahunda yose ngo izakurikiranwa kuri radio abaturage bari mu ngo zabo.






