MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Icyo ukwiye gukora uyu munsi gikore-Meya Niyonagira asaba abayobozi kunoza serivisi

David TwizeyimanaYanditswe na David Twizeyimana
09/06/2026

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, yasabye abayobozi n’abakozi bo mu nzego z’ibanze kurushaho kunoza imitangire ya serivisi, agaragaza ko umuturage akwiriye kwakirwa neza no guhabwa ibisubizo ku bibazo bye mu gihe gikwiye.

Meya Niyonagira, agaragaza ko hari igihe umuturage ahura n’ikibazo kikamubuza umutekano yarabuze uwakimukemurira, akabaho atabasha gusinzira kubera ko ikibazo cye kimuremereye.

Yagize ati: “Ikintu kibuza umuturage ituze, kimubuza umutekano kuri we, ntaryame ngo asinzire, kiba kigomba gukemuka, yego hari abaturage batajya bakira ibisubizo twabahaye tubakemurira ibibazo, ariko hari n’abayobozi usanga batihutira gukemura ibyo bibazo. Hari icyegeranyo kijya gisohoka kigaragaza imitangire ya serivise, iyo hari aho bavuga ko bafata neza abaturage ahandi ugasanga ntabwo bikorwa, kiba ari ikibazo. Umuyobozi wese agomba kwibaza muri gahunda ya Leta ya kabiri yo kwihutisha iterambere mu gutanga serivise nziza wakwibaza uti ‘turagana he?’”

Yakomeje agaragaza ko hari abaturage bakigaragaza ko bakirwa nabi cyangwa bakavugishwa amagambo atari meza n’abayobozi bamwe, ibintu yavuze ko bidakwiye kuranga umuyobozi ukorera abaturage.

Ati: “Tugenda tubona uko hari bamwe mu baturage bavuga ko bakiriwe nabi, hari abatubwira ko hari umuyobozi uvuga nabi, abaturage akenshi ibyo batubwira hari igihe usesengura ugasanga nibyo. Nk’abayobozi dukwiye kwitwararika, imyaka waba ukoze iyo ariyo yose, imyaka waba ubaye mu buyobozi iyo ariyo yose, nta muntu ushobora kudahinduka ushobora kubyiga niyo waba udasekera abantu, ukabyiga kandi bigakunda.”

Meya Niyonagira yavuze ko ubuyobozi busaba ubushobozi bwo gukorana neza n’abaturage, ashimangira ko hari abashobora kutabasha guhuza n’akazi ko kuyobora ariko bakagira ahandi bashobora kwitwara neza kurushaho.

Yagize ati: “Njya nkunda kubwira abantu, ushobora kutaba Gitifu mwiza ariko ukaba umucuruzi mwiza, wikorera. Ntabwo twese twaremewe gukora mu nzego bwite za Leta, ziduhuza n’abaturage. Kuko niba umuturage yinjira ukamubwira nabi, bikaba rimwe, kabiri, gatatu… Ahita avuga ngo uriya muntu nta kigenda hari n’abajya batubwira, ngo njyewe nakoraga ibi, aho nasize ibikoresho byanjye ndahazi, ubundi ibyo tubimenyereye muri babandi tugorora muri za transit center, bahora bumva bahora bagororwa, ku muyobozi si uko byagakwiye kugenda rwose, umuyobozi akwiye kwita ku gutanga serivise nziza. Niba hari ukweretse ko hari icyo wakosora, uba ukwiriye kubyumva. Haranira ko buzajya bwira ufite ibiganza byera, n’imeza isa neza. Icyo ukwiye gukora uyu munsi gikore, udategereje umunsi w’ejo. Wirinda ko ntawe usiragiza, uzaba uri umukozi mwiza uteza Igihugu imbere.”

Ubushakashatsi bw’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, bwakozwe mu mwaka wa 2025 ku ishimirwa rya serivisi abaturage bahabwa n’inzego z’ibanze, bwagaragaje ko Akarere ka Ngoma kaje ku mwanya wa 24 ku rwego rw’Igihugu n’amanota 69.4%.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

David Twizeyimana

David Twizeyimana

Izo bijyanye

Ngoma: Isoko ry’inka (Igikomera) ryongeye gufungurwa
Amakuru

Ngoma: Isoko ry’inka (Igikomera) ryongeye gufungurwa

23/08/2026
Bugesera: Abangavu 59 basoje ingando ziswe Igikari Holiday Camp bigiyemo umuco no guhangana n’ibibazo
Amakuru

Bugesera: Abangavu 59 basoje ingando ziswe Igikari Holiday Camp bigiyemo umuco no guhangana n’ibibazo

23/08/2026
Kirehe: Urubyiruko rwibukijwe ko gutanga amakuru ku biyobyabwenge ari ukurengera ubuzima
Urubyiruko

Kirehe: Urubyiruko rwibukijwe ko gutanga amakuru ku biyobyabwenge ari ukurengera ubuzima

23/08/2026
Abagore b’i Kirehe basabwe umusanzu mu gufasha imiryango 24,500 kwikura mu bukene
Abagore

Abagore b’i Kirehe basabwe umusanzu mu gufasha imiryango 24,500 kwikura mu bukene

23/08/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Kirehe: Abagore 31 bahawe ibigega bifata amazi y’imvura

Kirehe: Abagore 31 bahawe ibigega bifata amazi y'imvura

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU