MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Iburasirazuba: Gahunda yo kuhira ku buso bugari igeze he?

Yussuf HakizimanaYanditswe na Yussuf Hakizimana
03/03/2022

Politiki y’Igihugu mu buhinzi n’ubworozi ishishikajwe cyane no guhangana n’ikibazo cy’izuba ricana igihe kinini mu Ntara y’Iburasirazuba, kuri ubu hagezweho imishinga migari yo kuhira ku buso bugari, hari imishinga yatangiye gukora n’iteganywa gutangira.

Intara y’Iburasirazuba ikunze kwibasirwa n’ibihe by’izuba ricana igihe kinini, bigera ubwo bitera amapfa, urugero rwa hafi mu kwezi k’Ukuboza 2021 hari abaturage batuye mu mirenge 25 y’uturere twose uko ari turindwi bahawe ubufasha bw’ibiribwa byo kubatabara cyane cyane abari bagizweho ingaruka zo kurumbya, nta cyizere bafite cyo kuzasarura imyaka bahinze, yarumbijwe n’izuba ryacanye igihe kirekire.

Ubwo hatangizwaga ibikorwa by’umushinga mugari wo kuhira uzakorerwa kuri hegitari 2,600 mu Karere ka Kirehe, uyu mushinga ukaba uzakorerwa mu mirenge ya Nyamugali na Mahama ikunze kwibasirwa n’izuba, aha niho hagarutsweho imishinga migari yo kuhira ihari, ndetse n’iteganywa.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba CG Gasana K. Emmanuel yagarutse ku ruhare rwa Leta mu guhangana n’ibihe by’izuba bikunze kwibasira bimwe mu bice by’iyi Ntara,

 

Guverineri Gasana yagize ati: “Kubera ko ubuyobozi bw’igihugu cyacu bureba kure bwatoranyije ko hano (Mahama) ndetse n’indi mirenge ihegereye hagiye kuba ikigega cy’ibikomoka ku buhinzi kimwe n’ahandi hose mu ntara dufite imishinga nkiyi ngiyi ”

Guverineri Gasana avuga ko mu Karere ka Nyagatare hari umushinga wa Kagitumba wuhira ku buso burenga hegitari 100, muri Kayonza hari umushinga mugari wo kuhira uri muri Ndego wuhira ku buso bugera kuri hegitari 1,000, Ngoma naho hari umushinga wa Ngoma 22 wuhira ku buso bugari bugera kuri hegitari 300, naho mu Karere ka Kirehe habarurwa umushinga wa Nasho wuhira ku buso busaga hegitari 1000.

Iyi mishinga ivugwa ni ihari yatangiye gukora, hari n’indi iri gutunganywa harimo umushinga wa Gabiro uzuhira ku buso burenga Hegitari ibihumbi 15, Mahama ya mbere, na Mpanga;  ndetse hari n’inkuru nziza yatangajwe ku Karere ka Bugesera n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome.

Dr. Ngabitsinze yagize ati: “Muri Bugesera hari umushinga ugiye gutangira muri Rweru na Mugesera. Icyo twifuza ni uko kano gace k’Iburasirazuba gakunze kwibasirwa n’izuba mu myaka iri imbere hazaba habasha kuboneka amazi yo kuhira mu byanya binini ariko tukongeraho no kuhira imusozi.”

Uyu mushinga wa Rweru Mugesera warangije kwigwa ndetse ubarirwa muri miliyoni 100 z’amadorali y’Amerika, mu Karere ka Kayonza naho hari gutegurwa umushinga mugari wo kuhira imyaka mu Murenge wa Ndego.

Hari imibare igaragazwa n’Intara y’Iburasirazuba nabo bakesha Ikigo cy’Igihugu cy’ibarurishamibare (NISR) yerekana ubuso bwuhiwe mu bihembwe bitatu by’ihinga mu mwaka wa 2021 (A,B,C),  igaragaza ko ubuso bwose bwuhiwe ari hegitari zirenga ibihumbi 29 (29,531 Ha). Muri iyi mibare Akarere ka Ngoma ni ko kuhiye ubuso buto bungana na hegitari 1,415 naho Akarere ka Nyagatare ni ko kuhiye ubuso bunini bungana na hegitari 5,864.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Yussuf Hakizimana

Yussuf Hakizimana

Izo bijyanye

Ngoma: Isoko ry’inka (Igikomera) ryongeye gufungurwa
Amakuru

Ngoma: Isoko ry’inka (Igikomera) ryongeye gufungurwa

23/08/2026
Bugesera: Abangavu 59 basoje ingando ziswe Igikari Holiday Camp bigiyemo umuco no guhangana n’ibibazo
Amakuru

Bugesera: Abangavu 59 basoje ingando ziswe Igikari Holiday Camp bigiyemo umuco no guhangana n’ibibazo

23/08/2026
Kirehe: Urubyiruko rwibukijwe ko gutanga amakuru ku biyobyabwenge ari ukurengera ubuzima
Urubyiruko

Kirehe: Urubyiruko rwibukijwe ko gutanga amakuru ku biyobyabwenge ari ukurengera ubuzima

23/08/2026
Abagore b’i Kirehe basabwe umusanzu mu gufasha imiryango 24,500 kwikura mu bukene
Abagore

Abagore b’i Kirehe basabwe umusanzu mu gufasha imiryango 24,500 kwikura mu bukene

23/08/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Bugesera: Hiyambajwe impuguke mu gusubiza dosiye 5,300 z’ibyangombwa by’ubutaka

Bugesera: Hiyambajwe impuguke mu gusubiza dosiye 5,300 z'ibyangombwa by'ubutaka

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU