MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Iburasirazuba: Abayobozi b’inama y’Igihugu y’abagore bahawe mudasobwa zizabafasha mu nshingano zabo

Yussuf HakizimanaYanditswe na Yussuf Hakizimana
15/02/2023

Abahuzabikorwa b’inama y’Igihugu y’abagore (CNF) ku ntara no mu turere turindwi tugize Intara y’Iburasirazuba bashyikirijwe mudasobwa ngendanwa zizabafasha gukora neza inshingano batorewe.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa 15 Gashyantare ku biro by’Intara y’Iburasirazuba, aho Umuyobozi w’Intara CG Gasana K.Emmanuel ari kumwe n’umuyobozi wa Plan International Rwanda muri iyi Ntara, nibo babashyikirije izo mudasobwa.

Bamwe muri aba bahuzabikorwa ba CNF bemeza ko uko bakoraga byabagoraga cyane kuko nta bwisanzure bagiraga ku mabanga y’inshingano batorewe.

Mukandamage Marceline wari uhagarariye umuhuzabikorwa wa CNF i Bugesera yagize ati: “Ubu tugize icyizere kuko imirimo ya CNF, imihigo yacu tuzajya tubibika mu mashini zacu, zifite umutekano kuko nta kindi zikwiye gukoreshwa kitari imirimo y’Inama y’igihugu y’Abagore.”

Aba bagore bemeza ko mu bihe byose bamaze ari ubwa mbere habayeho gishyikiriza abahuzabikorwa ba CNF mudasobwa, ni igikorwa bavuga ko nabo kibashyizemo umwenda wo gukora neza no kwesa imihigo.

Karangwa Scovia ni umuhuzabikorwa wa CNF muri Nyagatare yemeza ko bagiye gukorana imbaraga kuko babonye kimwe mu bikoresho bari bakeneye cyane,

Yakomeje agira ati: “Byajyaga bingora gutanga raporo rimwe na rimwe nkakererwa, hakaba ubwo njya gutira cyangwa se nkakoresha izindi ariko ntabwo nabaga nizeye umutekano w’amakuru ya raporo yanjye kuko nabaga nkoresheje imashini z’abandi.”

Umuhuzabikorwa w’inama y’Igihugu y’abagore mu Ntara y’Iburasirazuba ni Mukamucyo Jeannette yashimye Ubuyobozi bw’intara mu izina rya Perezida wa Repubulika kuba bahawe imashini zigiye kubafasha mu mirimo yabo batorewe.

Yakomeje agira ati: “Icyo nabwira bagenzi banjye ni uko ibi dukorewe ari agaciro tuba twahawe natwe rero tugende dukoreshe imbaraga zacu zose, tujye mu nshingano zacu neza aho tuzagira ikibazo abayobozi barahari bo kudufasha, ariko natwe tugaragarize abayobozi ko hari icyo tugiye gukora.”

Bakundukize Jacques ni Umuyobozi w’umuryango Plan International Rwanda mu Ntara y’ Iburasirazuba, yashimiye imikoranire myiza iri hagati y’Intara na Plan, avuga ko kuba batanze izi mudasobwa biri muri gahunda zirebana no guteza imbere umwana w’umukobwa kandi n’umuryango muri rusange.

Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba  CG Gasana K.Emmanuel yasabye aba bahuzabikorwa b’inama y’Igihugu y’abagore mu Ntara no mu Turere tuyigize, ko kuba babonye ibi bikoresho bizabafasha mu kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’inshingano zabo.

Yakomeje agira ati: “Ibi ni ibidufasha kugira ngo dukore neza akazi, dutangire raporo ku gihe, tubike neza amakuru, kandi bidufashe mu gukemura ibibazo bigihari, hagamijwe kubaka umuryango, ushoboye kandi utekanye.”

Yabasabye gushyira imbaraga mu kwita ku burenganzira bw’umwana, bamurinda icyo aricyo cyose cyamuhungabanya, bakita cyane ku kurwanya inda ziterwa abangavu, ikibazo cy’abana batiga, gukumira ko habaho abana bo mu muhanda, n’ibindi.

Usibye iki gikorwa cyatangiriye mu ntara no ku buyobozi bw’Inama y’Igihugu mu turere, kizakomereza mu mirenge.

Gahunda ihari ni uko abahuzabikorwa b’inama y’igihugu y’abagore mu mirenge 95 igize iyi ntara nabo bazahabwa mudasobwa. Izi zahawe ba CNF zifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 8.

CG Gasana K.Emmanuel Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: CNF

UMWANDITSI

Yussuf Hakizimana

Yussuf Hakizimana

Izo bijyanye

Nyagatare: Hatewe ibiti ibihumbi bitanu bya kawa mu itangizwa ry’igihembwe cy’ihinga
Ubuhinzi

Nyagatare: Hatewe ibiti ibihumbi bitanu bya kawa mu itangizwa ry’igihembwe cy’ihinga

13/10/2026
Bugesera: Urubuga rwa Baho Neza rwafashije Intwaza mu by’ubuzima bwo mu mutwe
Amakuru

Bugesera: Urubuga rwa Baho Neza rwafashije Intwaza mu by’ubuzima bwo mu mutwe

13/10/2026
Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi
Amakuru

Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi

12/10/2026
Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi
Amashanyarazi

Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi

12/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Abatuye i Kigarama bavomaga amazi mabi bishimiye umuyoboro bagejejweho

Abatuye i Kigarama bavomaga amazi mabi bishimiye umuyoboro bagejejweho

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU