Mu myaka 32 ishize Ingabo za RPA Inkotanyi zibohoye u Rwanda, Akarere ka Nyagatare kagaragaza impinduka zikomeye mu mibereho y’abaturage binyuze mu bikorwaremezo binini byinshi byahubatswe, ubuhinzi n’ubworozi bugezweho ndetse na serivisi zegerejwe abaturage.
Nyagatare ni kamwe mu turere dufite amateka akomeye mu rugamba rwo kubohora Igihugu kuko ari ho Ingabo za RPA zari iza FPR Inkotanyi zinjiriye bwa mbere zigashingamo ibirindiro mu rugamba rwo kubohora Igihugu.
Uyu munsi aka Karere ni kimwe mu bice by’Igihugu bifatwa nk’igicumbi cy’ubuhinzi n’ubworozi, aho ibikorwaremezo byinshi byubatswe mu rwego rwo gufasha abaturage mu kongera umusaruro no kuzamura imibereho yabo.
Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Nyagatare, Kakooza Henry, avuga ko ibikorwa byinshi bimaze kugerwaho byahinduye ubuzima bw’abaturage mu buryo bugaragara.
Yagize ati: “Ibyakozwe ni byinshi cyane, ariko iyo urebye ibikorwaremezo usanga amazi meza tugeze kuri 78%, kandi hari indi mishinga iri gukorwa kugira ngo abaturage bose bagerweho n’amazi meza kandi ahagije. Umuriro ugeze kuri 82%, kandi hari indi mishinga itatu iri gukorwa izafasha kugeza amashanyarazi ku baturage bari basigaye ndetse no mu nzuri.”
Yakomeje avuga ko ibikorwaremezo by’imihanda byafashije cyane abaturage mu buhahirane no kunoza imitangirwe ya serivisi.
Ati: “Ubu dufite ibirometero birenga 500 bya kaburimbo, haba mu mujyi no mu mihanda yitaruye umujyi ihuza Nyagatare n’utundi turere. Iyo ugana Gicumbi hari kaburimbo, Kagitumba naho hari imihanda ibiri ya kaburimbo ndetse no mu mirenge ya Tabagwe na Karama hose hageze kaburimbo.”
Mu rwego rwo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, hubatswe amashuri menshi ndetse n’ibikorwaremezo by’ubuzima byegerejwe abaturage.
Meya Kakooza avuga ko mbere abaturage bambukaga imipaka bajya gushaka serivisi z’ubuvuzi cyangwa amashuri mu bihugu bituranye kubwo kubura aho babikura, ariko ubu ibintu byarahindutse.
Ati: “Mu burezi hubatswe ibyumba byinshi by’amashuri, abaturage bafite ubwisungane mu kwivuza kandi amavuriro yarubatswe. Ubu nta muturage ukijya gushakira serivisi z’ubuvuzi mu gihugu cy’abaturanyi kubera ko zegerejwe abaturage.”
Mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi, Nyagatare nk’icyanya kigega cy’Igihugu kuri ubu ubutaka buhingwa mu buryo buhujwe bugera kuri hegitari 82,915 mu gihe ubuhinzi bwuhirwa burenga hegitari 12,000.
Umusaruro w’amata nawo warazamutse ku buryo aka Karere kabasha gutanga litiro miliyoni 35 z’amata ku mwaka, cyane ko aka Karere gafite uruganda rw’Inyange rutunganya amata y’ifu rwa Nyagatare rukenera litiro ibihumbi 650 ku munsi, gafite inka zisaga ibihumbi 200 aho ku munsi hakamwa amata angana na litiro ibihumbi 142,655, ndetse hakaba hamaze kubakwa amakusanyirizo y’amata arenga 15 afasha aborozi kubona isoko.
Meya Kakooza yongeye ati: “Dufite n’imishinga minini nka Muvumba Multipurpose Dam ndetse na Gabiro Agribusiness Hub, iyi yose igamije kongera umusaruro no guteza imbere ubukungu bw’abaturage.”
Mu rwego rwo guteza imbere ubukungu bw’abaturage, ibikorwaremezo byatumye amakoperative akora neza ndetse abaturage benshi bihangira imirimo.
Mu Karere ka Nyagatare habarizwa amakoperative 235 akora ibikorwa bitandukanye birimo ubuhinzi, ubworozi, ubukorikori na serivisi, afite abanyamuryango barenga ibihumbi 98.
Hubatswe kandi inganda zitandukanye zifasha abaturage kubona amasoko y’umusaruro ndetse zigatanga n’akazi ku baturage benshi.
Abaturage baganiriye na MUHAZIYACU bavuga ko bishimira iterambere bagezeho nyuma y’imyaka 32 Igihugu kibohowe.
Uwitwa Ukwizagira Jean D’amour akaba umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyagatare, yagize ati “Nkatwe nk’abanyeshuri turanezerwa cyane iyo tubona ibikorwaremezo bidukikije, nk’ubu iyo haza kuba hatarubatswe amashuri ntabwo nari bube narahaje kwiga, rero urumva ko ari byiza kuba hari amashuri atandukanye afasha urubyiruko kwiga ndetse hari n’ibindi bikorwaremezo bidufasha kubona serivisi duhora dukenera mu buzima bwacu bwa buri munsi.”
Niyonzima Jean Paul utuye mu Murenge wa Nyagatare, yagize ati: “Kubera iterambere riri muri aka Karere aho dutuye twegerejwe ibintu byinshi bitandukanye kandi nkenerwa mu buzima bw’umuturage, ubu dufite amashanyarazi, amazi, amavuriro, tugenda muri kaburimbo ndetse n’ibindi kuko ntiwabirondora ngo ubirangize.”
Mukamana Laetitia na we yagize ati: “Twishimira iri terambere twegerejwe nk’abatuye Nyagatare cyane ko twahawe buri kintu cyose cyari gikenewe kugira ngo abaturage turusheho kumva dutekanye kandi twishimye, ibi bijyana no kuba baratwubakiye sitade idufasha kwidagadura ndetse n’ibindi bituma imibereho myiza yacu yiyongera.”
Muri rusange ubuyobozi ntibuhwema kuvuga ko urugamba rwo kwibohora rutakiri urw’amasasu ahubwo hakiri urugamba rwo guhangana n’inzara mu baturage, kurwanya ubukene, akaba ariyo mpamvu Leta y’u Rwanda ishyira imbaraga mu kwegereza abaturage ibikorwaremezo kugira ngo babashe kwiteza imbere bafite ubuzima bwiza buzira umuze.

















