MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Imihanda isaga ibirometero 630 yatangiye gushyirwaho amatara

Ayabo ArthurYanditswe na Ayabo Arthur
01/07/2020

Mu myaka ibiri iri imbere biteganyijwe ko imihanda minini ireshya n’ibirometero 631.86 izaba iriho amatara, muri gahunda yatangiye kuri uyu wa 30 Kamena, 2020.

Iyi ni gahunda yatangirijwe i Nyagasambu, mu Murenge wa Fumbwe mu Karere ka Rwamagana, ku muhanda Kigali-Rusumo.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Umutoni Jeanne, yavuze ko iki gikorwaremezo kizafasha guhindura imibereho n’imikorere y’abaturage.

Yagize ati: “Ni kimwe mu bintu twabonaga byaburaga kuri uyu muhanda utuwe n’abantu benshi, bakora amasaha menshi, haburaga urumuri rusange ku mihanda.”

Umutoni yanavuze ko uburyo bwo kwicungira umutekano buzarushaho koroha kubera hari urumuri.

Muhimpundu Beatha utuye mu Murenge wa Fumbwe, Akagari ka Nyakagunga, Umudugudu w’Akabeza, yagize ati: “Twahuraga n’imbogamizi, nkatwe dukorera muri ririya soko, twagendaga mu kizima, tukagenda twikanga umuhanda wose ko nta mutekano uhagije. Ariko ubu turishimye pe. Iki ni igikorwa cy’indashyikirwa.”

Dufatanye Cancilide, utiye mu Murenge wa Fumbwe, Akagari ka Nyakagunga, Umudugudu wa Kabeza, yemeza ko amasaha yo gukora aziyongera igihe amatara azaba yaka ku mihanda.

Ati: “Imbogamizi ntizabura, kuko nkanjye nkora mu isoko, twatahaga kare kubera ko hatabona kubera impungenge z’umutekano muke.”

Ndanga Emmanuel niwe mukozi wa REG ushinzwe kuzakurikirana umushinga wo gushyira amatara kuri iyi mihanda, yavuze ko amatara azashyirwa kuri iyi mihanda azashyirwaho ikoranabuhanga rishyashya ku buryo hazabaho uburyo bworoshye bwo kuyagenzura.

Yasobanuye ko ari amatara ubwayo azajya agena ingano y’urumuri bitewe n’igihe rukenewe.

Ati: “Igihe hakenewe ko yaka cyane azajya yaka cyane azajya yaka cyane, aho bikenewe ko gaka gakeya bikaka gakeya.”

Asoza avuga ko ari umushinga munini uzakorera mu bice byose by’igihugu, ngo icyo basaba abaturage ni ukuzabibungabunga.

Avuga kandi ko hari aho bizasaba kwimura abaturage, cyane cyane mu kugeza amashanyarazi kuri aya matara, akaba abasaba ko bakorana neza.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mutoni Jeanne yavuze ko amatara aricyo kintu cyaburaga ku muhanda Rusumo-Kigali
Abayobozi banyuranye bitabiriye iki gikorwa

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Ayabo Arthur

Ayabo Arthur

Izo bijyanye

Rwamagana: Hatangijwe igikorwa cyo gutera ibiti miliyoni 2,3
Ibidukikije

Rwamagana: Hatangijwe igikorwa cyo gutera ibiti miliyoni 2,3

06/11/2026
Hari icyifuzo cy’uko Ikigo Nderabuzima cya Nyarubuye cyaba ibitaro bya 2 by’Akarere
Ibikorwaremezo

Hari icyifuzo cy’uko Ikigo Nderabuzima cya Nyarubuye cyaba ibitaro bya 2 by’Akarere

04/11/2026
Abantu 11 bafatiwe mu bujura bw’insinga z’amashanyarazi za miliyoni 20Frw
Amashanyarazi

Abantu 11 bafatiwe mu bujura bw’insinga z’amashanyarazi za miliyoni 20Frw

03/11/2026
Perezida Kagame yasabye ibihugu guhindura imyumvire ku ishoramari
Amakuru

Perezida Kagame yasabye ibihugu guhindura imyumvire ku ishoramari

02/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Iburasirazuba: Menya ingengo y’imari ya buri karere muri 2020-2021

Iburasirazuba: Menya ingengo y'imari ya buri karere muri 2020-2021

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU