Nyakarambi yo mu 2000 siyo y’ubu! Ubimenya neza iyo ufashe umwanya wawe ugatemberera mu Karere ka Kirehe gaherutse kongerwa mu turere twunganira Umujyi wa Kigali, aho kuri ubu abahatiye batangiye kubona impinduka mu bikorwaremezo biri kuhubakwa.
Umujyi wa Nyakarambi cyangwa se wa Kirehe ni umujyi ugizwe n’udusantire twa Nyakarambi, Kiyanzi na Murindi.
Mu ruzinduko rwakozwe n’abasenateri barimo Hon. Senateri Nkusi Juvenal na Hon.Senateri Dr Habineza Faustin, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 26 Nyakanga 2022 basuye uyu mujyi banerekwa uko ibikorwaremezo biri kuwongerwamo biri gutuma waguka kurushaho.
Umuyobozi W’Akarere ka Kirehe Rangira Bruno, yavuze ko Umujyi wa Kirehe urimo ibyiciro bibiri birimo icyiciro cyo ku muhanda munini wa Kaburimbo n’ikindi gice kiri mu Murenge wa Nasho, umujyi wa Kirehe ukora ku mirenge ya Kirehe, Kigina, Kigarama, Nyamugali na Nasho.
Igice cy’umujyi wa Kirehe kikaba gifite amahirwe anyuranye harimo ko santire ya Kiyanzi ikora ku mupaka w’u Rwanda na Tanzaniya bitanga amahirwe ku bucuruzi bwambukiranya imipaka.
Isantire ya Mulindi iri ahari ubuhinzi buteye imbere kandi akaba aricyo gice kigana kuri Pariki y’Akagera, iterambere ry’imiturire rishingiye ku mishinga inyuranye igamije kunoza imiturire mu Karere.
Ubu mu Karere harimo gutunganywa igishushanyombonera cy’umujyi w’Akarere mu rwego rw’iterambere, hari gutunganywa kandi site z’imiturire ku buryo abaza gutura mu mujyi batuzwa ahantu hatunganijwe bagerwaho n’ibikorwaremezo hirindwa gutura mu kajagari.
Kuri ubu kandi mu Karere barimo kugezwa ibikorwaremezo birimo imihanda ya kaburimbo mu rwego rwo kuzana ubwiza bw’umujyi wa Nyakarambi. hari kongerwa ingano y’amazi ndetse hakanashyirwa amatara ku mihanda kugira ngo arusheho kugaragaza neza Umujyi wa Nyakarambi.
Meya Rangira yasobanuriye Abasenateri imishinga minini iteganyijwe muri gahunda y’iterambere ry’Umujyi harimo gukora igishushanyombonera (master plan) cy’umujyi w’Akarere.
Indi mishinga ni ukubaka isoko rigezweho mu mujyi wa Nyakarambi, kubaka Kirehe Gymnasium ikomatanya ibikorwa by’imikino n’imyidagaduro binyuranye mu mujyi wa Nyakarambi, kubaka no kuvugurura inyubako z’ubucuruzi mu Mujyi no Kongera imiyoboro y’amazi mu Mujyi, kuri ubu harimo gukorwa inyigo y’imihanda ya Kaburimbo yorohejw (cheapseal) ihuza ibice bitandukanye mu mujyi ku ntera ya kilometero 10.
Hagiye kubakwa kandi umuhanda Rwanteru-Rwabutazi ku ntera ya kilometero 35km, kubaka umuhanda kavuzo-Birembo (cheapseal) 30Km no Kwagura ibitaro bya Kirehe.
Kirehe kugeza ubu umuriro ugeze kuri 64% amazi ni kuri 72%, imihanda ya Kaburimbo, Cyunuzi-Rusumo 39 km naho imihanda ya kaburimbo yubatswe imbere hagati mu mujyi ni 4.9km.














