MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Gatsibo: Abaturage batagiraga aho baba bashyikirijwe inzu

Yussuf HakizimanaYanditswe na Yussuf Hakizimana
27/07/2022

Abaturage babiri bo mu Murenge wa Gitoki bashyikirijwe inzu bubakiwe n’umuryango uteza imbere ubuzima, uburezi n’ubukungu “EHE” uyu muryango ukaba ari umufatanyabikorwa w’Akarere ka Gatsibo.

Abaturage bashyikirijwe inzu ni bamwe mu baturage bari bafite ikibazo cy’aho kuba, bemeza ko ubuzima bwabo bwari mu manegeka nta cyizere cyo kubaho bari bafite, nkuko byemezwa na Matibibi Laurence na Munyeshuri Muhamed bashyikirijwe inzu.

Matibibi Laurence ni umukecuru wabaga mu nzu y’icyumba kimwe na saro akayibanamo n’abana be b’abakobwa babiri n’abazukuru be, hari n’umwana we w’umuhungu babana ufite ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe, ubwo yashyikirizwaga inzu yubakiwe n’umuryango EHE (Education Health and Economy).

Yagize ati: “Ndishimye cyane kuba mbonye iyi nzu, ndashimira cyane Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuko ibi byose niwe tubikesha.”

Ubwo Matibibi yashyikirizwaga iyi nzu bamwe ku baturanyi be bari bahari, wumvaga bavugira hasi bati “Imana isubiriza igihe.”

Matibibi ni umwe mu baturage bashyikirijwe inzu yo kubamo

Munyeshuri Muhamed atuye mu Mudugudu wa Uwishaba nawe ni umusaza wibana wari ucumbikiwe mu kizu gishaje cyendaga kumugwira, nawe ubwo yashyikirizwaga inzu yubakiwe yagize ati “Nari ndiho nabi ku buryo bugaragarira buri wese, ngize amahirwe mbonye inzu ndashimira leta y’ubumwe n’abafatanyabikorwa bayifashije kubona ngeze aheza.”

Yakomeje agira ati: “Ndumva mfite ibyishimo byarenze igipimo nka ya ndirimbo, ubu sinabona icyo mvuga iyo imvura yagwaga navugaga nti iki cyombe kirangwira.”

Bamwe mu baturanyi b’abahawe inzu bemeza ko nabo bashimishijwe n’uko bagenzi babo bahawe inzu, barimo Sekidende Evariste, yagize ati “Twararaga duhangayitse, iyo imvura yakubaga nta muturage utari ubabajwe n’imibereho y’uyu muturage, yewe no mu nteko z’abaturage ikibazo cye twakivugagaho.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umuryango EHE ni Sheikh Muhoza Issa, atangaza ko ari abafatanyabikorwa ba Leta bakorera mu Karere ka Gatsibo, mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho y’abaturage.

Yagize ati: “Muri uyu mwaka twafatanyije n’akarere mu gukemura ibibazo bibangamiye abaturage dushingiye ku mihigo y’Akarere natwe tukareba ubushobozi dufite, ubu bushobozi nibwo bugena ibyo dukora, rero uyu mwaka twubakiye abatishoboye inzu ebyiri tubaha n’ibikoresho by’ibanze byo mu rugo.”

Sheikh Muhoza avuga ko aba baturage bazakomeza kubakurikirana ndetse bagiye kubegera babahe amatungo magufi azabafasha kwikura mu bukene.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mukamana Marcelline avuga ko aba baturage bahabwa inzu basabwa kuyitaho kugira ngo zirambe.

Ati: “Inzu zihabwa aba baturage bagomba kuzitaho, icyangiritse kiri mu bushobozi bwabo bakaba bagisana; ni inshingano zabo kubungabunga izi nzu no kuzisana.”

Visi Meya Mukeshimana akomeza avuga ko abaturage bahawe inzu bahabwa ubufasha bwo kubakurikirana no kubafasha mu gihe cy’imyaka itanu nyuma za nzu bakazegurirwa burundu.

Mu Karere ka Gatsibo muri uyu mwaka w’imihigo urangiye, abaturage bafashijwe kubakirwa inzu ni 93, kandi izi nzu zose zarubatswe, naho muri uyu mwaka w’imihigo wa 2022/2023 urimo inzu 182, gusa si zo zabaruwe kuko mu karere kose habaruwe inzu 283, izindi 100 zisigaye zikazubakwa mu mwaka utaha.

Iyi nzu niyo Munyeshuri Muhamed yari yabagamo, nayo itari iye

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Yussuf Hakizimana

Yussuf Hakizimana

Izo bijyanye

Ikipe ya Sunrise FC inganyije na Gasogi United
Amakuru

Ikipe ya Sunrise FC inganyije na Gasogi United

14/10/2026
Niyongira yavuze ku buryo inzoga z’ibyuma zari zimugeze habi
Amakuru

Niyongira yavuze ku buryo inzoga z’ibyuma zari zimugeze habi

14/10/2026
Abana ibihumbi 500 bavukana indwara ya ‘Sickle Cell Disease’ buri mwaka
Ubuzima

Abana ibihumbi 500 bavukana indwara ya ‘Sickle Cell Disease’ buri mwaka

14/10/2026
Abatuye Marimba basabye kubakirwa isoko no guhabwa amashanyarazi
Amakuru

Abatuye Marimba basabye kubakirwa isoko no guhabwa amashanyarazi

14/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Rwamagana: Abaturage barakangurirwa gukoresha imbabura zirondereza ibicanwa

Rwamagana: Abaturage barakangurirwa gukoresha imbabura zirondereza ibicanwa

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU