Abaturage bo mu bice by’Umurenge wa Remera mu Karere ka Gatsibo baravuga ko bashimishijwe no kwegerezwa amazi meza muri uyu mwaka wa 2020-2021 ku muyoboro wubatswe ku bufatanye bw’Akarere n’ Umuryango World Vision, byatumye baca ukubiri no kugura ijerekani y’amazi mabi ku 200Frw, ubu bari kugurira hafi ameza kuri 25Frw.
Umuyoboro w’amazi Biyanga-Remera ureshya n’ibilomtero 18.3, ufite amavomero rusange 14, ni wo wagejeje amazi meza bwa mbere Nyakanga 2020, ku baturage bagera ku bihumbi 17 bo mu bice by’imirenge ya Remera, Rugarama na Gitoki, umubare umunini w’ababarirwa mu bihumbi 12 bakaba ari abo mu Murenge wa Remera.
Amazi yawo afatirwa ku masoko ari ahitwa ‘Biyanga’, akazamurwa hakoroshejwe imashini zabigenewe zikoreshwa na mazutu, gusa Akarere ka Gatsibo kagaragaza ko gukoresha mazutu ari iby’igihe gito, kuko hateganyijwe kugezwa amashanyarazi bityo n’ikiguzi cy’amazi cy’amafaranga y’u Rwanda 25 ku ijerekani; kikagabanyuka.
Icyo Abanyaremera MUHAZIYACU yaganiriye na bo bahurizaho ni uko aya mazi yaje gukemura ibibazo birimo ingorane baterwaga no gukora urugendo rw’ibilometero birenga bitanu bajya kuvoma amazi mabi mu mibande no mu bishanga, umwanda n’ubukene.

Munyankiko Janvier wo mu Kagari ka Kigabiro yagize ati: “Kera twumvaga ahantu amazi yaje tukavuga ngo ese ku musozi wa Kirwa twabona amazi?, tukumva ari nk’inzozi, usibye kwizera gusa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika kuko icyo yasezeranyije abaturage kijya mu ngiro; ubu rero turamushimira pe.”
Uwineza Regina, umubyeyi w’abana batatu, uturiye ivomero rusange mu Mudugudu w’Amataba, Akagari ka Kigabiro, na we ati: “Tutarabona aya mazi meza hafi umwana wamwoherezaga kuvoma nimugoroba avuye nko ku ishuri akagaruka saa mbili z’ijoro, havomaga abagabo n’abana kandi umwana wazindukiragayo mugitondo ntiyavagayo ngo ajye ku ishuri; isuku yari igoranye.”

Akomeza agira ati: “Ubu rero muri ya jerekani imwe twaguraga amafaranga 200 mbere tutarabona aya mazi meza, turayikuramo amajerekani Umunani kuko ubu amazi aratwegereye, ijerekani tuyigura 25Frw gusa, ni ibisubizo twabonye; n’umwanya twataga tujya kuvoma kure ubu tuwukoresha dukora ibindi biduteza imbere.”
Nsabimana Théogène na we w’aha i Kigabiro ati: “Hagati ya Remera na Humure, aho bita ‘Kurutare’ ni ho twavomaga kuko, nta mazi meza twagiraga pe. Ariko ubu nk’uko namwe mubibona amazi turayafite, tunywa amazi meza, n’inka zacu ziranywa amazi, imboga zo ku mirima y’igikoni ubu zirahari, abana ntibagisiba ishuri; kandi bafite isuku.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard, yabwiye MUHAZIYACU ikiba kigamijwe iyo hashyirwa imbaraga mu kwegereza abaturage amazi meza n’icyo basabwa.
Ati: “Iyo twegereje amazi abaturage tuba tugamije ko bavoma amazi meza, bakabaho neza, akabafasha mu kurwanya umwanda n’indwara zikomoka ku mazi mabi.”
Akomeza agira kandi ati: “Ariko icyo tubasaba nanone ni ugufata neza ibikorwaremezo kugira ngo ayo mazi meza bahawe bayavome, bayakoreshe mu gihe kirambye, aho amatiyo yanyuze ntibayangirize, ahari amavomero bakamenya ko ari ukuyafata neza, hagize ikiba bakaba bagisana vuba na vuba; nubwo harimo abantu twashyizemo babishinzwe ariko umuturage mu gucunga ibimugenerwa agira uruhare rukomeye cyane.”

Mu myaka ibiri iheruka Abanyagatsibo ibihumbi 83 begerejwe amazi meza
Mu gihe cy’imyaka ibiri iri kugana ku musozo ubu, kuva muri 2019-2020 kugeza ubu 2020-2021 Akarere ka Gatisbo kubatse imiyoboro minini y’amazi meza itatu ku bufatanye bw’Umuryango World Vision, ari na wo watanze ingengo y’imari nini ingana na 56.5% by’ibikorwa byose.
Imiyoboro itatu yubatswe irimo uyu wa Biyanga- Remera wagejeje amazi meza ku baturage ibihumbi 17 bo mu bice by’imirenge ya Gitoki, Rugarama na Remera; Umuyoboro w’amazi wa Gihengeri wagejeje amazi mu bice by’imirenge ya Nyagihanga, Ngarama, Gatsibo, Gitoki na Kabarore ku baturage babarirwa mu bihumbi 50, n’Umuyoboro w’amazi wa Minago wagejeje amazi meza ku batuye mu bice by’imirenge ya Gitoki, Kabarore na Kageyo, ku baturage bagera ku bihumbi 15.
Iyi miyoboro uko ari itatu yubatswe hakoreshejwe ingengo y’imari ya miliyari zisaga eshatu n’igice mu mafaranga y’u Rwanda, amenshi akaba ari inkunga ya World Vision nk’umwe mu bafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Gatsibo.
Ku muyoboro wa Gihengeri aho umaze kurangirira icyiciro cyawo cya mbere cyo kugeza amazi mu Isantere ya Kabarore, ubu hari gusozwa icyiciro cyawo cya kabiro cyo kugeza amazi meza mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Nyabikiri; na byo biri kuri 98% nk’uko byemezwa n’Akarere.
Gasana Richard Uyobora Akarere ka Gatsibo yabwiye MUHAZIYACU ati: “Gahunda y’amazi turayifite mu Karere kugira ngo 2020-2024 tube abaturage bacu 100% bafite amazi meza, ubwo ni ukuvuga kuba umuturage avoma amazi meza nibura muri metero 500.”
Kugeza ubu icyigereranyo cy’abatuye mu mirenge 14 igize Akarere ka Gatsibo bagerwaho n’amazi meza ni 74%.
Ngo hari n’indi mishinga, irimo n’uwo Akarere kari gufatanya n’ikigo gishinzwe amazi n’isukura-WASAC wo gutunganya amazi yo mu Kiyaga cya Muhazi, wamaze no kubonerwa inkunga ya ‘African Development Bank’ wo kuzatunganya neza amazi y’Ikiyaga cya Muhazi, akagezwa ku baturage cyane cyane bo mu mirenge yegereye umuhanda wa kaburimo Kayonza-Kagitumba.








