Mu rwego rwo kurushaho kubahiriza uburenganzira bw’umwana, Akarere ka Bugesera n’Umuryango YOMADO barakangurira ababyeyi kurushaho kugira uruhare mu bufatanye bwo kurinda no kurengera umwana hagamijwe kurandura burundu ihohoterwa rikorerwa abana mu muryango.
Mu kiganiro Bamurange Appolinarie ushinzwe uburinganire n’iterambere ry’umuryango mu Karere ka Bugesera yagiranye na MUHAZIYACU,yasobanuye ko mu kugera ku ntego zo kubahiriza uburenganzira bw’umwana no kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana, hakenewe uruhare rw’ababyeyi babo ngo kuko usanga akenshi abana babuzwa uburenganzira n’ababyeyi babo bityo bikaba intangiriro y’ihohotera rikorerwa umwana.
Ati: “Dukeneye ubufatanye bw’ababyeyi nabo bakumva ko hari inshingano batubahiriza neza ngo umwana agire uburenganzira, noneho n’ubuyobozi ndetse n’indi miryango bagatanga ubufasha bwiyongera ku bw’umubyeyi mu kurengera umwana.”
Bamurange atanga zimwe mu ngamba zikwiye gufatwa mu rwego rwo kurengera umwana kagamijwe kumurinda ihohoterwa iryo ariryo ryose.
ATI: “Ingamba zo kurwanya no kurandura ihohoterwa, ni ugukomeza gutanga amakuru dushishikariza abana ubwabo kubigiramo uruhare rwo kumenya kwirinda, tugashishikariza ababyeyi kubahiriza uburenganzira bw’umwana, ariko cyane cyane ni no gusanga abafatanyabikorwa kugira ngo barusheho kurinda no kurengera umwana; tugahuza izo mbaraga twese kugira ngo ihohoterwa rizaranduke.”
Uwamukuza Theophille utuye mu Murenge wa Ngeruka, ni umubyeyi uvuga ko hari bamwe mu babyeyi bahohotera abana, cyane cyane abana bafite ubumuga usanga babuzwa kwiga. Asaba ababyeyi bagenzi be guha abana babo umwanya wo kwidagadura no kwiga imikino inyuranye ndetse ibyo bikiyongera ku kubaha uburenganzira bwo kwiga neza.
Ati: “Hari aho usanga hari ababyeyi benshi bashobora kuba bahohotera abana, bakababuza kwiga, cyane cyane nk’abana bafite ubumuga ugasanga barababuza kuza kwiga. Rero ababyeyi nibanenye guha uburenganzira abana babo kuko kubabuza uburenganzira runaka ari ukubahohotera.”
Umuyobozi w’Umuryango YOMADO, Seminega Philbert, avuga ko ababyeyi bakwiye kugira inshingano zo gukurikirana abana bakamenya uburenganzira bwabo bityo uruhare rwa buri wese rukagaragara.
Ati: “Dusaba ababyeyi gukurikirana imibereho yabo mu burere no mu burezi bwabo ku ishuri no mu rugo no kongera ibiganiro bagirana n’abana babo ku bituma umwana afunguka mu bwonko akiga azi n’uburyo uburenganzira bwe bugomba kubahirizwa bityo ejo yahura n’umuhohoteye akihutira kubwira wa mubyeyi kuko amwisanzuyeho. Ibi nibigerwaho bizadufasha kunganira ubumenyi Umuryango YOMADO utanga ku nyigisho zijyanye no kurengera umwana”
Bumwe mu burenganzira bw’ibanze bw’umwana, harimo kuba umwana afite uburenganzira nk’ubw’abantu bakuru ariko akagira uburenganzira bwihariye bushingiye ku kuba ari umwana.
Muri ubwo burenganzira harimo: Uburenganzira bwo kubaho, ubwo kugira ibimuranga, Uburenganzira bw’umwana ku mikurire iboneye, Uburenganzira bwo kurindwa ihohoterwa, Uburenganzira bwo kwitabwaho no kurindwa n’ababyeyi, Uburenganzira ku burezi, Uburenganzira bw’umwana w’impunzi, Uburenganzira ku butabera n’ubundi butandukanye.









