Igikorwa cyo gushyira ahagaragara filime y’uruhererekane yitwa ‘Amaso’ cyari giteganyijwe muri Gicurasi 2020 cyasubitswe kubera Icyorezo cya Covid-19.
Filime y’uruhererekane yiswe ‘Amaso’ yateguwe ku buryo ikinwa hagaragazwa imibereho n’ubuzima butandukanye byo mu cyaro, ibibazo n’amakimbirane, yatekerejwe inayoborwa na Niyibizi Bonaventure wo mu Karere ka Ngoma.
Mu butumwa bw’ingenzi bukubiye muri iyi filime harimo kurwanya inda ziterwa abangavu, kurwanya amakimbirane mu miryango, ibiyobyabwenge n’ibindi.
Mu kiganiro MUHAZIYACU yagiranye na Niyibizi Bonaventure Umuyobozi wa NNSI Company Ltd wanditse iyi filime akanatangiza ibikorwa byo kuyikina nyuma y’uko igitekerezo cye gishyigikiwe n’ abafatanyabikorwa barimo Akarere ka Ngoma, atangaza ko kuyishyira ahagaragara byasubitswe.
Ati: “Hajemo imbogamizi z’iki cyorezo cya Coronavirus -Covid-19, cyatumye hari ibice bimwe na bimwe bidindira. Ubundi twari twateganyije kuyishyirwa hanze muri izi mpera za Gicurasi 2020, ubu rero Episode ya mbere izajya hanze iki cyorezo nikigenza make.”
Niyibizi akomeza asobanura ko buri gace (Episode) kamwe ka filime y’uruhererekane yitwa ‘AMASO’ kazajya kaba gafite hagati y’iminota 25 na 30.
Ifite umwihariko wo kuba mu bwoko bwa ‘Melodrama’ kuko ngo izajya ikinwa havanzemo n’umuziki nk’uko inyinshi muri filime zo mu Buhinde zikinwa; agashishikariza abakunzi ba cinema n’Abanyarwanda bose by’umwihariko kutazacikwa na yo no kwitegura kuyishyigikira.
Umushinga wa Filime ‘Amaso’ watangiye kwandikwa muri 2017,uca mu nzira z’imitegurire n’imyandikire ya za filime, ubu ishyirwa mu bikorwa ryawo rikaba ngo rigeze ku gipimo cya 89%.
Biteganyijwe ko uzamara imyaka itanu, izatangira kubarwa kuva Episode ya mbere ishyizwe hanze.
Umuyobozi wa NNSI Company Ltd Niyibizi Bonaventure, avuga ko muri iyi filime y’uruhererekane biteganyijwe ko hazajya hakinwa hakanatambutswa ibice (Episodes) biri hagati ya 100 n’120 mu mwaka.
Izakinamo abakinnyi bari hagati ya 100 na 200, barimo ab’ingenzi 15, Umukinnyi w’ingenzi cyane muri iyi filime ngo akaba yitwa ‘HIRWA’.
Niyibizi avuga kandi ko hagati aha, habaye hasohowe indirimbo yitwa’ Uzaza ryari’ [ UZAZA RYARI BY NIYO SEAN] isa n’itera abantu amatsiko y’ibizaba bikubiye muri filime ‘Amaso’, iyi ndirimbo ikaba iri kuri youtube kuri channel yitwa NIKA Rwanda.
Biteganyijwe ko filime ‘Amaso’ kugeza ubu izajya itambuka kuri IZUBA TV n’andi mateleviziyo barimo kugirana ibiganiro, hanyuma (Episodes) izamaze gutambuka zigashyirwa kuri youtube channel NIKA Rwanda
NNSI Company Ltd igaragaza gushakisha no gutoranya abakinnyi bazayikinamo byakorewe mu bice bya Zaza, Sake, na Kibungo byatwaye amafaranga y’u Rwanda agera hafi kuri miliyoni ebyiri. Mu gihe gushyira mu bikorwa umushinga wose biteganyijwe kuzatwara agera kuri miliyoni 40.







