Umudugudu wa Bugerero ahazwi nka Kabeza ni umwe mu midugudu y’icyitererezo yubakiwe abatishoboye, uyu mudugudu ufite umwihariko wo kurinda no kubungabunga ibidukikije.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi bwemeza ko abazatuzwa muri uyu mudugudu bazigishwa byihariye kugira ngo bazite kuri izi nzu bazahabwa.
Umudugudu wa Bugerero uri mu kagari ka Nyamiyaga mu murenge wa Rubaya mu karere ka Gicumbi, hubatswe inzu zizatuzwamo imiryango 40, itishoboye cyangwa iyari ituye mu manegeka.
Ahubatse uyu mudugugudu w’icyitegererezo ni hejuru ku musozi, ibi bigendanye n’imiterere y’Akarere ka Gicumbi kuko n’ubusanzwe karangwa n’imisozi miremire.
Dore ibintu bitatu by’ingenzi wasanga muri uyu mudugudu mu buryo bwo kurengera ibidukikije:
Gufata neza amazi avuye ku bisenge
Umudugudu wa Bugerero wubatse ku buryo butangaje kuko amazi yose yo muri uyu mudugudu akusanyirizwa ahantu hamwe nk’uko bisobanurwa n’umwe mu bakozi bari kubaka uyu mudugudu, yagize ati: “Amazi yose avuye ku nzu afite ibigega ajyamo byubatswe biri hasi ikuzimu, dufitemo ibigega bitandatu buri kimwe gifite meterokibe 100, mu gihe ibi bigega byuzuye hari ikindi cyubatse kinini amazi yacyo akazifashishwa mu kuhira imyaka imusozi.”
Uburyo ibi bigega byubatse ngo bizajya bitanga amazi ku baturage bazatuzwa mu mudugudu w’icyitegererezo, bisobanuye ko aha nta kibazo cyo kubura amazi bazagira, amazi yose aturuka mu mudugudu yakorewe umuyoboro umwe uyaganisha muri bya bigega byubatswe.
Kurinda kwanduza ubutaka
Umudugudu w’icyitegererezo wa Bugerero wahawe uburyo bwihariye bwo gufata neza imyanda yo mu musarane, ubu buryo imyobo y’ubwiherero yubatse ni uko hasi harimo sima bizatuma ubutaka ntaho buzahurira n’imyanda iva mu bwiherero.
Uko iyi myobo yakozwe, abazatuzwa muri uyu mudugudu bazajya bashyiramo ivu bakoresha mu gikoni, iyi myobo uko yubatse ifite ibice bibiri kandi kimwe cyakuzura mu gihe cy’amezi atandatu, iyi myanda ikazakoreshwa nk’ifumbire mu buhinzi.
Iyi myobo yubatswe ku buryo izabasha gutandukanya amazi, inkari n’indi myanda isanzwe izajya ivangwa n’ivu ryo mu gikoni.

Amabati yihariye asubiza ubushyuhe mu kirere
Iyo uri ahirengeye ubona uyu mudugudu usakaje amabati y’icyatsi, nyamara ngo aya mabati afite umwihariko nk’uko byakomeje bisobanurwa n’umwe mu bakuriye ubwubatsi kuri iyi site.
Yagize ati: “Aya mabati twayahisemo bitewe n’uburyo asubiza ubushyuhe mu kirere.”
Aya mabati akoze ku buryo adatera ubushyuhe mu nzu, ndetse ngo akaba atabangamira ibidukikije, ntashobora gutora umugese.
Usibye aya mabati, hari amatara yo hanze azwi nk’amatara yo ku muhanda, aya akoresha imirasire y’izuba.
Ikindi ni uko uyu mudugudu wubatse wagenewe aho gutera ibiti ndetse bikazifashishwa nk’uburyo bwo gukora inzitiro.
Hari umwe mu baturage wahawe akazi mu bikorwa byo kubaka uyu mudugudu na we akaba azahabwa inzu yo kubamo i Bugerero, ni Nyirabashyitsi Josiane
yagize ati: “Izi nzu tuzazifata neza, aho abandi usanga bazicaniramo twe ubu twahawe imbabura za Cana rumwe (Rondereza)tuzajya tuzitaho tuzikorope ku buryo zitazangirika.”
Umudugudu wa Bugerero ni umuhigo w’Akarere ka Gicumbi, wubatswe ku bufatanye bw’Akarere n’umushinga Green Gicumbi.
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel yemeza ko abazatuzwa muri uyu mudugudu by’umwihariko bazigishwa uko bakwiye kwita kuri izi nyubako n’ibindi bikorwa bahawe,
Yakomeje agira ati: “Uriya mushinga mugari wa Green Gicumbi dufitemo igice cyo kwigisha abazabamo, twagize umugisha ko hariya abazatuzwamo harimo abahakorera, bahawemo akazi.”
Inzu zubatswe mu buryo bugezweho ahari inzu imwe yubatswemo enye (4 in one) izi zo ni inzu zigeretse, hakaba n’inzu imwe irimo ebyiri (2 in 1) ni umushinga watwaye ingengo y’imari irenga miliyari imwe n’igice y’amafaranga y’u Rwanda.










