MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Gatsibo: Visi Meya Sekanyange yatanze umucyo ku kibazo cy’imisoro ku butaka butariho ibikorwaremezo

Mugisha N. RemyYanditswe na Mugisha N. Remy
24/11/2023

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Sekanyange Jean Leonard yasubije abaturage bo muri Kabarore bari bafite ikibazo cyo gusoreshwa ku butaka butariho ibikorwaremezo.

Uyu muyobozi yasobanuye ko ubu Akarere ka Gatsibo kari kuvugurura igishushanyombonera cy’imikoreshereze y’ubutaka.

Yagize ati: “Ubu turimo turavugurura igishushanyombonera cy’imikoreshereze y’ubutaka mu Karere ka Gatsibo ku buryo hazagaragara ahagenewe imiturire, ahagenewe ubuhinzi, ahagenewe ubworozi, n’ibice bitandukanye. Ubwo rero, ahagenewe imiturire hatangira gusoreshwa, nk’uko itegeko ribiteganya, iyo hageze ibikorwaremezo cyane cyane iby’ibanze nk’imihanda. Icyo navuga kuri abo b’i Kabarore, ni uko aho ibikorwaremezo by’ibanze bitaragera, ubundi ntabwo hasoreshwa. Abaturage bamwe na bamwe bafite icyo kibazo bagiye bagana ubuyobozi, tukabasabira ko ayo mafaranga yagiye ajyaho avaho, ariko muri rusange, natwe turimo turegeranya abafite ibyo bibazo bose kugira ngo tubasabire ko bakurwaho ayo mafaranga y’imisoro.”

Yakomeje avuga ko impamvu yo kuvugurura igishushanyombonera cyari gisanzwe ari uko hari aho gifata kandi hatagenewe guturwa, akizeza abaturage ko igishushanyombonera nikimara gusohoka mu mpera z’uyu mwaka, n’abazaba bataragana ubuyobozi ngo bubafashe bazakemurirwa ikibazo.

Abaturage baganiriye na MUHAZIYACU bavuze ko basoreshwa ubutaka butarimo ibikorwaremezo, umwe yagize ati: “Ikibazo cy’aha hantu rero, hari imisoro kandi iratumbagiye, iri hejuru cyane kandi nta bikorwaremezo nk’amazi, umuriro n’imihanda; turasora kuko hagenewe guturwa ariko nta bikorwaremezo.”

Undi muturage nawe ufite ubutaka aha hantu avuga ko iyo bagiye kugurisha abakiriya babagora, bikaba byanarangira bataguze kuko nta bikorwaremezo.

Uyu yagize ati: “Iyo umuntu aje kuhagura aba ashaka gutanga make, ariko hageze ibikorwaremezo twasora bitworoheye kandi umuntu akaba yabona amafaranga atubutse mu gihe agurishije.”

Itegeko N° 008/03 ryo kuwa 03 Nyakanga 2022 ni ryo rigena amabwiriza agenga imikoreshereze y’ubutaka mu bice bitandukanye, no kugenera ubutaka ibikorwa bitandukanye nk’imiturire, ubucuruzi, ibikorwa rusange, ubuhinzi, n’ibindi biteganywa nk’uko bitangazwa n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubutaka (NLA).

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) kigaragaza ko igipimo cy’umusoro ku kibanza ari amafaranga kuva kuri zeru kugera kuri 300 y’u Rwanda (0-300 Rwf) kuri metero kare nyuma yo kwemezwa n’Inama Njyanama y’Akarere.

Igipimo cy’umusoro cyagenwe n’Inama Njyanama y’Akarere kuri buri metero kare y’ubutaka cyiyongeraho mirongo itanu ku ijana (50%) asorerwa ubutaka burenga ku bipimo fatizo by’ikibanza cyagenewe inyubako. Ikibanza cyose kidakoreshwa gicibwa umusoro w’inyongera w’ijana ku ijana (100%) urenga ku gipimo cy’umusoro.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Mugisha N. Remy

Mugisha N. Remy

Izo bijyanye

Serivisi za Leta zitangirwa mu ikoranabuhanga ni 11%
Amakuru

Serivisi za Leta zitangirwa mu ikoranabuhanga ni 11%

12/11/2026
Minisitiri w’Uburezi yagiranye ibiganiro n’abayobozi b’amashuri i Kirehe
Uburezi

Minisitiri w’Uburezi yagiranye ibiganiro n’abayobozi b’amashuri i Kirehe

11/11/2026
Ngoma yabaye iya 4 mu Gihugu, iba iya mbere mu Ntara y’Iburasirazuba muri CRC 2026
Amakuru

Ngoma yabaye iya 4 mu Gihugu, iba iya mbere mu Ntara y’Iburasirazuba muri CRC 2026

11/11/2026
Remera: Umugore w’abana batatu yapfuye bikekwa ko yiyahuye
Amakuru

Remera: Umugore w’abana batatu yapfuye bikekwa ko yiyahuye

11/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Nyagatare: Abadepite beretswe imbogamizi zikigaragara muri serivisi z’irangamimerere

Nyagatare: Abadepite beretswe imbogamizi zikigaragara muri serivisi z’irangamimerere

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU