Mu gihe hasigaye iminsi mike ngo gahunda y’intore mu biruhuko isonzwe, urubyiruko rwo mu karere ka Gatsibo rurashimira leta ko rwashyiriweho iyi gahunda kuko yatumye ibiruhuko biba byiza kandi bakabibyaza umusaruro.
Intore mu biruhuko ni gahunda ifite insanganya matsiko igira iti:’’Ibiruhuko bifite intego ,agaciro kanjye’’ ikaba igamije gutoza abana n’urubyiruko bari mu biruhuko, kurinda ubuzima bwabo, gukunda igihugu baharanira kwigira no kugira uruhare mu iterambere ryacyo.
Iyi gahunda kandi igenewe abana n’urubyiruko bafite hagati y’imyaka 6 na 30 ikaba yaratangiye tariki ya 09 Kanama 2022 bikaba biteganyijwe ko izasozwa ku itariki ya 08 Nzeri 2022.
Bamwe mu bana n’urubyiruko bari bitabiriye amatora y’abana mu kagari ka Bukomane mu murenge wa Gitoki baganiriye na MUHAZIYACU, bashimiye leta ko yabatekerejeho ikabashyiriraho iyi gahunda kuko byatumye babona umwanya wo gukina no kwidagadura ndetse bagira n’ibyo biga bibafitiye umumaro.
Cyuzuzo Ruth ni umwana ufite imyaka 15 yavuze ko iyi gahunda y’intore mu biruhuko yayungukiyemo byinshi harimo nko kwigishwa ibikwiye kuranga umwana w’umunyarwanda, kubaha, gufasha ababyeyi imirimo yo murugo itavunanye ndetse no gusubira mu masomo.
Yagize ati: “Muri iyi gahunda y’intore mu biruhuko nayungukiyemo byinshi kuko nayungukiyemo inshuti, twatojwe kubaha, bakatwibutsa ko tugomba gusubira mu masomo, gufasha ababyeyi imirimo yo murugo dushoboye gukora ndetse byaturinze ibishuko byinshi twajyaga duhura nabyo mu biruhuko.”
Dukuzimana ni umunyeshuri wiga mu mashuri yisumbuye, yagize ati: “Ndashimira Leta cyane ko yadutekerejeho, mbere wasangaga tujya mu biruhuko tugahuriramo n’ibishuko byinshi aho wasangaga bamwe bajya mu biyobyabwenge ariko ubu batwigisha kubyirinda ahubwo bakatubwira gukora ibidufitiye inyungu ndetse n’ibifitiye inyungu igihugu cyacu nko gukora umuganda n’ibindi.”
Ubwo iyi gahunda y’intore mu biruhuko yatangizwaga mu Gihugu hose ndetse no mu karere ka Gatsibo, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard yasabye ababyeyi bo muri aka karere gutoza abana ikinyabupfura kandi bakirinda kubakoresha imirimo ivunanye nko kwamurura inyoni mu mirima y’umuceri, gukoreshwa mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro kuko aribo Rwanda rw’ejo hazaza.
Yakomeje kandi asaba urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge, gukora ibikorwa by’ubwitange bizakorwa muri iyi gahunda ndetse no gusubira mu masomo yabo.
Mu karere ka Gatsibo muri gahunda y’intore mu biruhuko urubyiruko rwagiye rukora imirimo itandukanye ifitiye igihugu akamaro nk’umuganda, kubakira abatishoboye n’ibindi.
Abitabira gahunda y’intore mu biruhuko bashyizwe mu byiciro 3, birimo icy’abana bato bitwa ’’imbuto’’ biga mu mashuri abanza, ’’Indirirarugamba ‘’ biga mu yisumbuye ndetse n’abiga mu mashuri makuru na Kaminuza bitwa ‘’Indahangarwa’’.






