MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Gatsibo: Umuturage yatwikiwe urutoki rwari ntangarugero

Alice MukeshimanaYanditswe na Alice Mukeshimana
04/09/2020

Mu Mudugudu wa Gasave mu Kagari ka Nyabisindu mu Murenge wa Kiramuruzi, umuturage witwa Muneza James yatwikiwe urutoki rwari intangarugero mu mudugudu.

Mu gitondo cyo kuwa 3 Nzeri ngo barabyutse mu gitondo basanga urutoki rwamaze gushya hanazimye.

Umuturage watwikiwe urutoki  ashinzwe umutekano mu Mudugudu wa Gasave, yavuze ko babyutse bagasanga byabaye ariko batazi uwabikoze, dore ko anavuga ko ntawe bari bafitanye ikibazo muri uyu mudugudu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kiramuruzi Yankurije Vestine yemereye MUHAZIYACU ababikoze bataramenyekana.

Ati: “Nyuma yo kugera ahabereye ikibazo twasanze koko urutoki barutwitse ariko ababikoze ntibaramenyekana uretse ko turi gushakisha  uwaba yihishe inyuma y’ibi bikorwa by’ubugome.”

Yakomeje avuga ko amakuru ava mu baturage bavuga ko hari abantu bamaze iminsi babuzwa gukora utubari mu ngo mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Covid-19; bikaba bimaze gusa n’impamvu ituma abaturage basa n’abijunditse abayobozi kuko bababuza gukora ibyo bashaka.

Ibi kandi ngo bijya binaba intandaro y’umutekano muke muri aka kagari.

Uretse uru rutoki rw’umuturage rwatwitswe, muri aka kagari ka  Nyabisindu hakomeje kuvugwamo urugomo rurimo ubusinzi no kwimurira utubari mu ngo, kurwana bagakometsanya, gusuzugura no gutuka abayobozi.

Si ibi gusa, hari umuturage uherutse gufatanwa inzoga aho yazicururizaga ahita yirwaza abeshyera umuyobozi ngo aramukubise, kandi ari amayeri yo kugira ngo agende bamureke, nk’uko uwo muturage yaje kubigaragaza mu nyandiko ibisabira imbabazi.

Mu murenge wa Kiramuruzi umuturage yatwikiwe urutoki rwari urw’intangarugero

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Gatsibo

UMWANDITSI

Alice Mukeshimana

Alice Mukeshimana

Izo bijyanye

Bugesera: Urubuga rwa Baho Neza rwafashije Intwaza mu by’ubuzima bwo mu mutwe
Amakuru

Bugesera: Urubuga rwa Baho Neza rwafashije Intwaza mu by’ubuzima bwo mu mutwe

13/10/2026
Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi
Amakuru

Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi

12/10/2026
Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi
Amashanyarazi

Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi

12/10/2026
Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga
Amakuru

Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga

12/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Kuki Umurenge wa Fumbwe uza inyuma mu gutanga Mituweli?

Kuki Umurenge wa Fumbwe uza inyuma mu gutanga Mituweli?

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU