MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Gatsibo: Umuhigo wo gutanga inka warenze 100% kandi biracyakomeje

Mugisha N. RemyYanditswe na Mugisha N. Remy
19/01/2024

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yagaragaje aho Gahunda ya Girinka igeze mu karere, aho bagombaga gutanga inka 20,000 ariko bakaza kwesa umuhigo ku kigero kiri hejuru ya 100%.

Nk’uko Meya Gasana abivuga, umubare w’ imiryango yagombaga korozwa kugeza mu wa 2024 wararenze, dore ko bamaze gutanga inka 23,312 zirimo n’izituwe; aho ahera avuga ko bishimira kwesa uyu muhigo, kandi ko bigikomeje.

Yagize ati: “Mu by’ukuri icyo twakwishimira nk’akarere, intego yacu twayigezeho ndetse turanayirenza. Ubu tumaze gutanga inka zigera ku 23,312, harimo izo tugura mu masoko y’akarere, hakabamo n’izo twitura, kandi n’ubundi twitura inka ikuze, inyana igejeje amezi icyenda. Mbere yari atandatu ariko ubu yabaye icyenda kugira ngo inka tuyihe umuntu koko igaragara ko igiye kumugirira umumaro.”

Meya avuga ko n’ubwo barenze intego bari bihaye mu koroza abaturage muri Gahunda ya Girinka, bagikomeje kugira ngo n’imiryango isigaye itishoboye ikurwe mu mirire mibi ndetse n’ubukene, yagize ati: “Turishimira ko twageze ku ntego twari twihaye, kandi n’ubu ntabwo twahagaze.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo yakomoje ku kamaro ka Gahunda ya Girinka, avuga ko hirya yo ku kuba izi nka zifasha mu kongera umusaruro mu buhinzi, ari igihango hagati y’Abanyarwanda n’Umukuru w’Igihugu, ndetse no hagati yabo ubwabo.

Yagize ati: “Girinka ni igihango abaturage bagiranye n’umukuru w’igihugu, kuba yarabagabiye, ni ikintu cyiza cyo kwishimira. Ibindi navuga ni imibanire, burya ikintu cyo kwitura kirakomeye cyane, iyo umuturage yituye mugenzi we, cyera mu kinyarwanda iyo umuntu yaguhaga inka, cyabaga ari igihango. Wa muturage rero witura mugenzi we mu izina ry’Umukuru w’Igihugu, imibanire iriyongera, bwa bumwe bw’Abanyarwanda, kwa gukundana, kwa kubaka kwizerana hagati yabo biriyongera.”

Abatuye mu Murenge wa Kabarore bari mu batishoboye bahawe inka baganiriye na MUHAZIYACU, batangaje ko bashimira Umukuru w’Igihugu waboroje, bakavuga ko inka bahawe zabagiriye akamaro cyane kuko zabafashije kwikura mu bukene, no kurwanya imirire mibi mu bana babo.

Ngomanzungu Peter wahawe inka mu 2018, avuga ko yabafashije byinshi birimo kurihirira abana ishuri no gutangira ibikorwa byo kwiteza imbere, aho yagize ati: “(Inka) yatugiriye akamaro cyane, icyo gihe twari tumeze nabi, dufite abana batandatu, ariko iyo nka yadufashije mu kubarihirira ishuri. Bose barize, ubu uwa nyuma nibwo yiga uwa gatandatu w’amashuri yisumbuye, undi ari muri kaminuza, byose bikomoka kuri iyo nka. Iyi salo itunganya umusatsi na ziriya nka eshatu na byo bikomoka kuri iyo nka, nashimira cyane uwazanye Girinka.”

Ngomanzungu uvuga ko yatangiye yogoshera umuntu, afite ibindi bikorwa birimo n’inzu y’imiryango itatu yubatse iturutse mu mafaranga yagurishije ikimasa cyavuye ku nka yahawe, akongeraho andi akayizamura ubu akaba asigaye ayikodesha (mu miryango ibiri), ikindi cyumba kigatunganyirizwamo umusatsi.

Umukecuru Mukankwaya Anna, utuye muri uyu murenge na we wahawe inka, yamubyariye inshuro zirindwi akaza no kwitura, avuga ko ashima cyane, ati: “Inka barayimpaye, impa amata, n’urugo rukira ku byo kunywa rwose. Yambyariye inka… Ndumva ari zirindwi, njyewe narashimye pe. Na Perezida Kagame Paul wabikoze, akabikorera abapfakazi, akabikorera abatari bafite bakabona icyo baha abana babo, yarakoze cyane, turamushima pe.”

Gahunda ya Girinka yatangijwe na Perezida wa Repubulika Kagame Paul mu mwaka wa 2006, igamije kurwanya ubukene, kugabanya imirire mibi mu bana no guteza imbere ubuzima n’imibereho myiza y’Abanyarwanda.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Mugisha N. Remy

Mugisha N. Remy

Izo bijyanye

Abanyeshuri 300 bashya ba IPRC Ngoma bagiriwe inama yo kwiga bashyizeho umwete
Uburezi

Abanyeshuri 300 bashya ba IPRC Ngoma bagiriwe inama yo kwiga bashyizeho umwete

10/11/2026
Ibiciro mu cyaro byazamutseho 31.3%, mu mijyi bizamuka 19.5%
Inkuru z'ingenzi

Ibiciro mu cyaro byazamutseho 31.3%, mu mijyi bizamuka 19.5%

10/11/2026
Ibiti bisaga ibihumbi 72 bigiye guterwa muri gahunda ya ‘Gatsibo igwije imbuto’
Amakuru

Ibiti bisaga ibihumbi 72 bigiye guterwa muri gahunda ya ‘Gatsibo igwije imbuto’

10/11/2026
U Rwanda rugiye kwagura isoko ry’ikawa muri Aziya binyuze muri Singapore
Inkuru z'ingenzi2

U Rwanda rugiye kwagura isoko ry’ikawa muri Aziya binyuze muri Singapore

09/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Kirehe: Abahinzi bakeneye imbuga zo kwanikaho umuceri

Kirehe: Abahinzi bakeneye imbuga zo kwanikaho umuceri

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU