Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo bwiyemeje gukurikirana ikibazo cy’ibyangombwa by’ubutaka abaturage bo mu Murenge wa Gitoki, Akagari ka Rubira, Umudugudu wa Rwintama, bavuga ko batigeze bahabwa.
Aba baturage bavuga ko bahora basiragira ku byangombwa by’ubutaka bwabo, ariko amaso akaba yaraheze mu kirere, bakagaragaza ko bibagiraho ingaruza, zirimo kubura Nkunganire ya Leta ku bihingwa byabo, ndetse ntibabashe kubona inguzanyo mu bigo by’imari kuko nta ngwate baba bagaragaza.
Bitungampagaze Jonas, utuye mu Murenge wa Gitoki, avuga ko ubutaka atabonera ibyangombwa, yaburazwe n’abasekuruza, akibaza impamvu atabuhererwa ibyangombwa.
Ati: “Ikibazo cyo kutagira icyangombwa cy’ubutaka bwanjye, nta muntu utakizi, nakigejeje ku buyobozi bw’Umurenge, ntibagira icyo bagikoraho kandi aha hantu narahavukiye niho nakuriye, na data niho yaratuye.”
Mukamana Jeanne nawe avuga ko yimwe ibyangombwa by’ubutaka bwe, akavuga ko bimubangamiye cyane kuko atabasha kubona serivisi zitandukanye harimo na Nkunganire ku myaka ye.
Agira ati “Ubutaka bwanjye nabuguze mu 1981, icyo gihe ntabwo batangaga ibyangombwa by’ubutaka, ariko n’aho babitangiye njyewe barabinyimye, ubu rero ntabwo nshobora kujya gufata imbuto y’ibigori cyangwa ngo bampe ifumbire nk’abandi bafite ibyangombwa.”
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Sekanyange Jean Leonard, avuga ko ikibazo cyabaturage badafite ibyangombwa bigiye gukurikiranwa, kandi ko abashaka nkunganire, bakwengera ushinzwe ubuhinzi ku Murenge, akabafasha kuyibona mu buryo bworoshye.
Ati “Abahinga mu butaka buri mu gishanga kubera ko buba ari ubutaka bwa Leta nta byangombwa baba bafite, ariko kubera ko biba bizwi ko ubutaka atari ubwabo, Agoronome w’Umurenge abafasha kubona ifumbire, naho abadafite ibyangombwa kandi ubutaka butari mu gishanga tugiye gukorana nabo inama tuzazana n’abatekinisiye bapime ubwo butaka barebe ko butari mu gishanga kuko umuntu afite uburenganzira bwo kugira icyangombwa cy’ubutaka bwe.
Nubwo hari byinshi Guverinoma y’u Rwanda yakoze mu itangwa ry’ibyangombwa by’ubutaka harimo n’ibyangombwa-koranabuhanga by’ubutaka (e-title), haracyagaragaramo ibibazo birimo imbibi, izungura, ihererekanya ry’ubutaka, inzira cyangwa imihanda.








