MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Gatsibo: Ubuyobozi bwemeza ko amakimbirane yo mu ngo ari yo muzi w’ibibazo by’ihohoterwa

Yussuf HakizimanaYanditswe na Yussuf Hakizimana
13/10/2022

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mukamana Marceline yemeza ko ikibazo cy’amakimbirane mu ari umuzi w’ibibazo by’ihohoterwa harimo cyane cyane ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana b’abakobwa.

Ubwo yari yitabiriye inama itegura igenamigambi ry’ibikorwa by’imyaka ibiri iri imbere by’umuryango Empower Rwanda, Visimeya Mukamana yagarutse ku mpamvu muzi zituma Akarere ka Gatsiko kagira umubare mwinshi w’abana b’abakobwa basambanywa bagaterwa inda z’imburagihe.

Yagize ati: “Ikibazo turacyakibona mu muryango kuko ari ho umuzi w’ikibazo uri, rero yaba ari Empower Rwanda turi kumwe uyu munsi n’abandi bafatanyabikorwa bakora muri gahunda yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina no kuzamura imibereho myiza dushingiye ku muryango ni ikibazo kidukomereye twese.”

Yakomeje avuga ko ku bufatanye bw’Akarere n’abafatanyabikorwa hari ikintu cy’ingenzi bakwiye gukora kuri iki kibazo, ati: “Twumva dukwiye gukora ubukangurambaga bwimbitse bushingiye ku muryango kugira ngo amakimbirane ari mu muryango agabanuke cyangwa se ahagarare kuko ni yo muzi w’ibibazo dufite mu karere ka Gatsibo.”

Mugabe Emmanuel Umukozi w’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB mu karere ka Gatsibo na we yagarutse ku ruhare rw’ibyaha by’ihohoterwa bikomoka mu muryango, ati: “Kuva nagera inaha buri munsi mu mirenge yose uko ari 14 ntihaburamo icyaha cy’ihohoterwa, ibyo tumenya nibyo bicye ariko ibikorwayo iriya mu byaro nibyo byinshi, buri munsi tubona umwana wasambanyijwe, uwashatse gusambanywa, tubona umubyeyi wakubiswe wahohotewe.”

Umuyobozi wa Empower Rwanda Kabatesi Olivia yemeza ko mu myaka ibiri bamaze bakorera mu Karere ka Gatsibo aho bakoranye n’abana 200 b’abangavu basambanyijwe bagaterwa inda z’imburagihe nabo basanze ibibazo biri mu miryango ari inkomoko y’ihohoterwa.

Yakomeje agira ati: “Amakimbirane ari mu ngo mu miryango nicyo kibazo gikomeye gishingiraho ihohoterwa rikorerwa abana, kuko iyo umugabo atumvikana n’umugore n’abana nta burere bahabwa, icya kabiri ntibagira umutekano barara aho bwije ibyo rero bituma buri wese yishakira uko abaho n’ababacumbiye birangira ari bo babahohoteye.”

Umuyobozi wa Empower Rwanda Kabatesi akomeza avuga ko mu bikorwa bateganya gukora bazashyira imbaraga nyinshi mu bukangurambaga bw’imiryango ibana mu makimbirane kugira ngo bigishwe, aho ngo  bazifashisha imibare y’akarere kuko n’ubusanzwe ingo zibana mu makimbirane zizwi.

Muri iyi myaka ibiri ishize umuryango Empower Rwanda ubicishije mu mushinga wawo ‘Ijwi rye Uburenganzira bwe’ hari abana 200 bo mu Karere ka Gatsibo basambanyijwe babyara imburagihe babumbiwe mu matsinda umunani yo kwizigama kugira ngo babashe gusubira mu buzima busanzwe.

Abana 120 babyaye imburagihe bafashijwe gusubira mu miryango yabo, naho abana bose uko ari 200 bafashijwe kwisuzumisha indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina banahabwa ubuvuzi ku bo basanze barwaye,
hashyizweho kandi itsinda ry’ababyeyi 40 babaye intangarugero mu gufasha abana babo basambanyijwe bakabitaho, banabafasha gutanga ibirego no kubona ubutabera; hari abana 100 babyaye imburagihe kandi bari  gufashwa kwiga imyuga.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Akarere ka GatsiboEmpower Rwanda

UMWANDITSI

Yussuf Hakizimana

Yussuf Hakizimana

Izo bijyanye

U Rwanda rugiye kwagura isoko ry’ikawa muri Aziya binyuze muri Singapore
Inkuru z'ingenzi1

U Rwanda rugiye kwagura isoko ry’ikawa muri Aziya binyuze muri Singapore

09/11/2026
Ibiyobyabwenge by’asaga miliyoni 13Frw byangijwe i Nyagatare
Amakuru

Ibiyobyabwenge by’asaga miliyoni 13Frw byangijwe i Nyagatare

09/11/2026
Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga
Amakuru

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga

07/11/2026
Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe
Amakuru

Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe

06/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Sunrise FC yasebeye mu rugo, Rwamagana City ibona intsinzi ya mbere

Sunrise FC yasebeye mu rugo, Rwamagana City ibona intsinzi ya mbere

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU