MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Gatsibo: Meya Gasana yasabye abaturage kwishimira Umuganura baharanira kurushaho kugera kuri byinshi 

Yussuf HakizimanaYanditswe na Yussuf Hakizimana
05/08/2022

Mu birori byo kwizihizwa umunsi w’Umuganura, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard yasabye abaturage bo mu kagari ka Kanyangese mu Murenge wa Rugarama gufata ingamba zo kongera ibyo bakora.

Umunsi w’Umuganura ku rwego rw’Akarere ka Gatsibo wabereye mu mudugudu wa Nyabubare Akagari ka Kanyangese aho abaturage basangiye bimwe mu byavuye mu musaruro w’ibyo bejeje, harimo imyumbati, ibishyimbo, umutsima w’uburo, ibinyobwa birimo amata, urwagwa n’ikigage ndetse abana bahawe n’imbuto zo kurya.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard ubwo yaganiraga n’aba baturage, yagize ati: “Umunsi w’umuganura byasobanuraga kwishimira ibyamaze kugerwaho, ubu natwe turishimira ibimaze kugerwaho mu buhinzi n’ubworozi, umusaruro w’iterambere, umusaruro w’ubumenyi, umusaruro w’imiyoborere turishimira intambwe imaze guterwa; ntibirangirire aho abantu bagahiga ibyo bamaze kugeraho bagahigira ko bazabyongera, ni yo mpamvu ubu tubasaba kurushaho gukora cyane, kongera umusaruro no kunoza ibyo dukora.”

Bamwe mu baturage bizihije umunsi w’Umuganura bemeza ko buri mwaka bafata ingamba zo kongera umusaruro w’ibyo bakora nk’uko byemezwa na Munyakayanza Innocent,

Yakomeje agira ati: “Mpinga ibitoki, n’ibigori n’ibishyimbo namaze kwiyemeza kongera umusaruro.”

Mukansezera Pelagie ni umwe mu bishimira umusaruro akura mu gihingwa cy’urutoki yemeza ko ku mwero warwo buri cyumweru akuramo amafaranga ibihumbi 75, nawe yemeza ko yafashe ingamba zo kuruvugurura rukajya rumuha amafaranga menshi arenze ayo dore ko hari abandi baturage areberaho bamukuba kabiri muyo binjiza.

Umunsi w’umuganura mu Rwanda ni umunsi mukuru wo kwishimira umusaruro wabonetse mu gihugu, ni umunsi ushingira ku muco w’Abanyarwanda, uyu munsi wizihizwa ku munsi wa Gatanu w’icyumweru cya mbere cy’Ukwezi kwa Kanama buri mwaka.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Akarere ka GatsiboUmuganura

UMWANDITSI

Yussuf Hakizimana

Yussuf Hakizimana

Izo bijyanye

Bugesera: Urubuga rwa Baho Neza rwafashije Intwaza mu by’ubuzima bwo mu mutwe
Amakuru

Bugesera: Urubuga rwa Baho Neza rwafashije Intwaza mu by’ubuzima bwo mu mutwe

13/10/2026
Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi
Amakuru

Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi

12/10/2026
Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi
Amashanyarazi

Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi

12/10/2026
Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga
Amakuru

Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga

12/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Gatsibo: Abayobozi b’akarere basuye ahari ubutaka bwa mbere bwafashwe na RPA

Gatsibo: Abayobozi b'akarere basuye ahari ubutaka bwa mbere bwafashwe na RPA

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU